Gahunda y’Intore mu Biruhuko 2022



Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yashyizeho gahunda y’Intore Mu Biruhuko 2022. Iyi gahunda igamije gutoza abana n’urubyiruko bari mu biruhuko kurinda ubuzima bwabo, gukunda Igihugu baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

MYCULTURE INTORE MU BIRUHUKO

Iyi gahunda ireba abana n’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 6 na 30 izarangwa n’ibikorwa binyuranye harimo ibiganiro, imikino n’imyidagaduro, kugaragaza impano, imirimo y’amaboko, n’ibindi.

Muri iyi gahunda, abana n’urubyiruko bazatozwa mu byiciro bitatu:

1) Imbuto: kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 12;

2) Indirirarugamba: Kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 18;

3) Indahangarwa: Kuva ku myaka 19 kugeza ku myaka 30.

Gahunda y'Intore mu Biruhuko 2022

 

Img: Gahunda y’Intore mu Biruhuko 2022 (Source: Interenet)

Gahunda y’Intore mu biruhuko izatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/08/2022. Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye”.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) irakangurira urubyiruko kwitabira iyi gahunda y’ingirakamaro. Ababyeyi nabo barasabwa korohereza abana n’urubyiruko kwitabira iyi gahunda kuko bateganyirijwe ibyiza byinshi.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!