HEC ITANGAZO RIREBA ABASABYE INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA), MU MWAKA W’AMASHURI 2021-2022

Ubuyobozi bwa Higher Education Council (HEC) buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri: https://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result

 Uwasabye inguzanyo yinjiza ahabugenewe “registration number” ye akabona ibyavuye mu busabe bwe bw’inguzanyo.

Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni ibi bikurikira:

1. Amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye ahabwa 50%

2. Ibyo umunyeshuri agiye kwiga muri Kaminuza bihabwa 50%

 Icyitonderwa:

1. Impuzandengo yafatiweho ni 37%;

2. Uburyo amanota yabazwemo biboneka ku mugereka w’iri tangazo;

 3. Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza inguzanyo;

4. HEC izakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo hakoreshejwe “form” iboneka kuri: https://hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/UR_FORM_Y_UBUJURIRE_2022.pdf 5. Gutanga ubujurire bizakorerwa ku biro bya HEC i Remera iruhande rwa Rwanda Education Board (REB) cyangwa kuri email:  studentquerries@hec.gov.rw guhera tariki ya 16/05/2022 kugeza ku ya 19/05/2022. Nyuma yaho nta bujurire buzakirwa.

Ku bindi bisobanuro KANDA HANO

Ushaka kumenya uko amanota yabazwe KANDA HANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!