Ubuyobozi bwa Higher Education Council (HEC) buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri: https://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result
Uwasabye inguzanyo yinjiza ahabugenewe “registration number” ye akabona ibyavuye mu busabe bwe bw’inguzanyo.
Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni ibi bikurikira:
1. Amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye ahabwa 50%
2. Ibyo umunyeshuri agiye kwiga muri Kaminuza bihabwa 50%
Icyitonderwa:
1. Impuzandengo yafatiweho ni 37%;
2. Uburyo amanota yabazwemo biboneka ku mugereka w’iri tangazo;
3. Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza inguzanyo;
4. HEC izakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo hakoreshejwe “form” iboneka kuri: https://hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/UR_FORM_Y_UBUJURIRE_2022.pdf 5. Gutanga ubujurire bizakorerwa ku biro bya HEC i Remera iruhande rwa Rwanda Education Board (REB) cyangwa kuri email: studentquerries@hec.gov.rw guhera tariki ya 16/05/2022 kugeza ku ya 19/05/2022. Nyuma yaho nta bujurire buzakirwa.
Ku bindi bisobanuro KANDA HANO
Ushaka kumenya uko amanota yabazwe KANDA HANO