Impamvu zatuma ukorera “business” mu Rwanda

Umuntu wese ushaka gukora umushinga no gushora imari, aba ashaka ahantu yizeye ko umushinga we uzakora neza kandi akunguka. Aba ashaka kandi ahantu hatekanye ku buryo umushinga we uzamara igihe kirekire.

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihugu bizwiho koroshya ishoramari ku isi no muri Afurika. Uyu munsi turakugezaho impamvu 5 zatuma ushora imari yawe mu Rwanda utapfa gusanga ahandi nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):

NIBA WIFUZA KO TUGUFASHA GUFUNGUZA BUSINESS MU RWANDA KANDA HANO

1) Iterambere ry’ubukungu ryihuta

U Rwanda ruri mu bihugu bifite iterambere ryihuta. Buri mwaka iterambere ry’u Rwanda rizamukaho nibura hagati ya 6.5% na 8.5%. Ibi bitanga amahirwe yo kuba washora imari mu Rwanda cyangwa ukahakorera imishinga inyuranye ukunguka.

2) Ubuyobozi bwiza

Ubuyobozi bwiza buri mu byatuma buri wese yifuza gushora imari mu Rwanda. Ibi ntibuvuga gusa ubuyobozi bwiza mu bya politiki, ahubwo binajyana no kuba hari gahunda nyinshi zorohereza abashaka gushora imari no gukorera “business” mu Rwanda.

3) Isoko rihagije

Mu Rwanda hari isoko rihagije kuko hari abantu barenga miliyoni 12. Umuntu ukorera mu Rwanda kandi ashobora gucuruza ibicuruzwa na serivisi ze mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu bihugu bituranye narwo mu buryo bworoshye binyuze mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Bitewe kandi n’amasezerano y’ubucuruzi n’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu, uwashoye imari mu Rwanda yabona isoko no mu bindi bihugu by’Afurika no ku isi muri rusange.

4) Hari amahirwe menshi yo gushoramo imari

Mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gushoramo imari cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi, ingufu, ubukerarugendo, inganda, ikoranabunga, n’ibindi.  Hari kandi umubare w’abantu bashobora gukora akazi mu nzego zitandukanye.

5) Biroroshye kwandikisha imishinga mu Rwanda

Binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kwandikisha umushinga mu Rwanda bitwara gusa amasha atandatu haba ku Banyarwanda no ku Banyamahanga. Ikindi ni uko kwandikisha umushinga nta kiguzi bisaba ku buryo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi no muri Afurika bizwiho korohereza ishoramari.

Mu gusoza iyi nyandiko, icyo twabwira abasomyi b’inyandiko zacu ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe.  Urubyiruko cyane cyane turarukangurira kubyaza umusaruro aya mahirwe, rukihangira imirimo.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!