Amakosa ugomba kwirinda mu guhitamo umushinga uzakora

Nkuko duhora tubigarukaho mu nyandiko zacu, umushinga utangirira mu gitekerezo. Iyo igitekerezo cy’umushinga ari cyiza, nta kabuza umushinga urakunda kandi ugatanga inyungu. Iyo igitekerezo cy’umushinga ari kibi cyangwa cyatoranyijwe nabi, ntabwo umushinga ukunda, urahomba.

Mu gutangira imishinga abantu benshi bakora amakosa. Hari amakosa ukora ukaba wayakosora nyuma, hari n’ayo ukora ukaba utakiyakosoye ahubwo agatuma umushinga wawe uhomba burundu.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku makosa 6 ugomba kwirinda mu gihe ugiye guhitamo igitekerezo cy’umushinga uzakora:

1) Guhitamo umushinga urenze ubushobozi bwawe

Mu gihe ushaka gukora umushinga, ni ngombwa guhitamo umushinga ujyanye n’ubushobozi bwawe haba mu buryo bw’igishoro cyangwa mu buryo bw’ubumenyi.

Nubwo buri gihe dushishikariza abantu gutekereza ibintu binini (thinking big) ariko muri “business” utekereza ibijyanye n’ubushobozi buhari. Nyuma ukagena uburyo uzagenda ubyagura bikagera ku rwego runini wifuza.

2) Guhitamo umushinga utazamara igihe kinini

Iyo uhitamo umushinga, ushingira ku kibazo ugiye gukemura n’ibisubizo ugiye gutanga ku kibazo gihari.

Abantu benshi bakora ikosa ryo gukora imishinga itazamara igihe. Ya yindi ikemura ibibazo bihari ariko bigahita birangira. Ugomba guhitamo umushinga utanga ibisubizo mu buryo buhoraho ku buryo utazigera uhagarara gukora.

3) Guhitamo umushinga utazi neza abazagura serivisi cyangwa ibicuruzwa byawe

Kirazira gutangira umushinga utazi neza abaguzi bazagura ibicuruzwa byawe. Ni nayo mpamvu burya mbere yo gutangira umushinga ugomba gukora igenzura cyangwa ubushakashatsi (market research) bugamije kumenya neza abakiliya bawe n’ibyo bakeneye.

Iyo bitagenze gutyo, ni ha handi usanga umuntu yagiye gucuruza inyama z’ingurube mu gace gatuwe n’Abasilamu cyangwa akajya gucuruza mudasobwa na televiziyo ahantu batagira umuriro w’amashanyarazi.

4) Guhitamo umushinga utajyanye n’ubumenyi cyangwa ubunararibonye ufite

Ntabwo ari byiza guhitamo gukora umushinga mu bintu udafitemo ubumenyi cyangwa udafitemo amakuru.

Rimwe mu makosa akomeye abantu bakora ni ugukora imishinga mu bintu badafitemo abumenyi. Ugasanga babikoze kubera ko babona bigezweho cyangwa se babona abandi babikora bigakunda. Si ngombwa kuba waraminuje, ariko bisaba kuba ufite ubumenyi bw’ibanze mu bintu ugiye gukoramo umushinga.

5) Guhora buri gihe ushaka gukora umushinga woroshye

Hari abantu buri gihe usanga batangiye umushinga mushya, babona harimo imbogamizi bakawureka bagatangira undi, gutyo gutyo, ku buryo mu mwaka umwe ushobora gusanga atangiye imishinga irenga itanu.

Irindi kosa abantu benshi bakora ni uguhitamo gukora umushinga woroshye; wa wundi buri muntu wese yumva yakora. Umushinga umeze gutyo ntushobora kuguteza imbere kuko usanga abantu bose bawukora. Uwo ni wa mushinga ukora wahura n’imbogamizi ugahita uwureka kuko wawutangiye wibwira ko woroshye.

Mu gihe rero uri guhitamo umushinga, ugomba kureba umushinga utoreheye buri wese. Wa wundi uzakorwa gusa n’abantu bake bafite ubushobozi n’ubushake.

6) Gukora umushinga udashobora gusobanurira abandi

Iki kijyanye n’icyo twavuze cyo gukora umushinga dufitemo ubumenyi bw’ibanze. Abantu dukunda gukora amakosa yo gukora umushinga tudasobanukiwe, tudashoboye no gusobanurira abandi.

Niba udashobye gusobanurira abandi umushinga wawe, biragoye ko uzabona abaguzi ba serivisi cyangwa ibucuruzwa ucuruza. Bizakugora kandi kubona abashora imari mu mushinga wawe cyangwa abo mufatanya kuko bazumva ko nawe ibyo urimo utabizi. Hari igihe umuntu aba afite igitekerezo cyiza, ariko kuko atazi kugisobanura ugasanga kibaye imfabusa.

Mu gusoza iyi nyandiko, twababwira ko gutangira umushinga bigomba gutegurwa kandi umuntu agahitamo umushinga neza. Ni urugendo rugusaba kwiyemeza, guhanga ibishya no gukoresha ubwenge bwawe.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

One thought on “Amakosa ugomba kwirinda mu guhitamo umushinga uzakora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!