Vision 2050: Menya ibikubiye muri gahunda y’Icyerekezo 2050 (Vision 2050)

Nk’urubuga rugamije kwigisha no gukangurira abantu kwiteza imbere no guhanga imirimo, ni ngombwa ko tubwira abasomyi bacu gahunda zinyuranye z’Igihugu zijyanye n’iterambere. Uyu munsi tugiye kuvuga mu ncamake ibikubiye muri gahunda y’Icyerekezo 2050 izwi ku izina rya Vision 2050.

Ibikubiye mu Cyerekezo 2050 bishobora kugufasha kumenya amahirwe ahari wahangamo imirimo cyangwa washoramo imari kugira ngo witeze imbere.

Icyerekezo 2050 ni iki?

Gahunda y’Icyerekezo 2050 ikubiyemo ingamba z’igihe kirambye zigamije kubaka no guteza imbere u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2050.

Gahunda y’Icyerekezo 2050 yateguwe hashingiwe kuri gahunda z’ibikorwa by’iterambere biteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo.  Muri izo gahunda harimo: Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), Icyerekezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika 2063, Icyerekezo 2050 cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amasezerano y’i Parisi ku byerekeye imihindagurikire y’ikirere, n’izindi. Icyerekezo 2050 gikubiyemo inzira nshya izageza u Rwanda ku bukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035, no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.

INTEGO Z’ICYEREKEZO 2050

Icyerekezo 2050 gifite intego z’ibanze zo guteza imbere ubukungu, umusaruro n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bose. Izo ntego zikaba zikubiye mu nkingi eshanu zikurikira:

1. Iterambere mu bushobozi n’imibereho myiza by’abaturage

Icyerekezo 2050 giteganya ko umubare w’abaturage b’u Rwanda uziyongera ukagera kuri miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi ijana (21,100,000) mu mwaka wa 2050. Giteganya uburyo bwo kuzamura ubushobozi bw’abaturage ndetse n’amavugurura yo mu rwego rw’ubukungu atuma igihugu kigira abaturage bafite ubuzima buzira umuze, bize neza, bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora imirimo ibyara inyungu.

2. Ubushobozi bwo kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu

U Rwanda ruteganya kuba igihugu gifite ubushobozi bwo kurushanwa n’abandi mu rwego rw’ubukungu, mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya, ubushakashatsi, ibikorwa remezo byiza, korohereza ishoramari, kimwe n’ibindi bikorwa biciriritse nko kuzamura umusaruro mu rwego rw’inganda ndetse n’abakozi.

3. Ubuhinzi bubyara ubukire

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050, urwego rw’ubuhinzi ruzaba rwarahindutse cyane rukorwamo n’abahinzi babigize umwuga ndetse bakazaba bakora ubuhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi.

4. Iterambere ry’imijyi n’imiturire igezweho

Mu Cyerekezo 2050 hazitabwa cyane ku kumenya no gushyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu bikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere ry’imijyi rituma abantu batura mu buryo bugezweho no kwita ku nyungu zo mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zijyana n’iterambere ry’imijyi.

Img: bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali muri Vision 2050 (Src: Internet)

5. Inzego za Leta zishoboye kandi zikora neza ibyo zishinzwe

Kugira ngo igihugu kibashe kugera ku Cyerekezo 2050, inzego n’imiyoborere by’u Rwanda bigomba kugendana n’impinduka zigenda zibaho; bigahora bigendana n’ibigezweho, bikarangwa no guhanga ibishya, inzego za Leta zikaba zishoboye ndetse zikora neza ibyo zishinzwe, byose bikajyana no kuba igihugu kigendera kandi cyubahiriza amategeko.

Img: Umujyi wa Kigali muri Vision 2050 (Photo: Internet)

Icyerekezo 2050 giteganya ko mu mwaka 2035 umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage uzaba urenze Amadolari y’Amerika 4,036; naho mu mwaka wa 2050 umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage uzaba urenze Amadolari y’Amerika 12,476.

Mu mwaka wa 2035, Icyerekezo 2050 kizaba kigeze hagati. Biteganyijwe ko icyo gihe hazabaho gusuzuma aho ibikorwa by’igice cya mbere byacyo bizaba bigeze, hakazajya kandi hakorwa isuzuma rihoraho nyuma ya buri myaka itanu hagamijwe kunoza politiki n’ingamba, aho bikenewe.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

One thought on “Vision 2050: Menya ibikubiye muri gahunda y’Icyerekezo 2050 (Vision 2050)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!