Intego z’Icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Gahunda y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izwi ku izina rya Agenda 2063 abandi bakunda kwita Vision 2063 cyangwa Africa We Want Agenda 2063, ni gahunda y’igenamigambi rirambye igamije kugira Afurika ishyize hamwe, yunze ubumwe, itekanye, ikungahaye, ifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga kandi yigenga.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga ku ntego z’iyi gahunda y’icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Iyi gahunda ifite intego (goals) 20 z’ingenzi zikurikira:

  1. Kugira imibereho myiza y’abaturage iteye imbere no kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage bose.
  2. Kugira abaturage bize neza bafite ubumenyi mpinduramatwara mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
  3. Kugira abaturage bafite ubuzima bwiza kandi barya neza.
  4. Kugira ubukungu buteye imbere.
  5. Kugira ubuhinzi buteye imbere bugamije kongera umusaruro.
  6. Kubyaza umusaruro inyanja za Afurika zikagira uruhare mu iterambere.
  7. Kugira ubukungu  bushingiye ku kubungabuga ibidukikije.
  8. Kugira Afurika yunze ubumwe;
  9. Gushyiraho ibigo by’imari bya Afurika kandi bikora neza.
  10. Gushyiraho ibikorwa remezo byiza muri Afurika.
  11. Gushyiraho no kwimakaza amahame ya demukarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera.
  12. Kugira inzego zishoboye n’ubuyobozi mpinduramatwara.
  13. Kubungabunga amahoro n’umutekano.
  14. Kugira Afurika ikomeye (stable) kandi itekanye.
  15. Gushyiraho Urwego rw’Umutekano n’Amahoro rwa Africa rwiswe “African Peace and Security Architecture (APSA)”.
  16. Kuzahura no kwimakaza umuco wa Afurika.
  17. Kuzamura uburinganire  mu byiciro byose by’ubuzima.
  18. Guha urubuga no kongerara ubushobozi urubyiruko n’abana.
  19. Kugira Afurika umufatanyabikorwa w’ibindi bihugu ku rwego rw’isi no gukorana n’ibindi bihugu mu mahoro.
  20. Kugira Afurika ifite ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa byayo.

“Agenda 2063” ni gahunda yo guteza imbere Afurika ikaba umugabane utekanye, wunze ubumwe kandi wigira, aho guhora usabiriza mu mahanga. Igamije kandi guteza imbere ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza ubutabera, uburezi muri Afurika.

MENYA IBIKUBIYE MURI VISION 2050 Y’U RWANDA

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

TWANDIKIRE CYANGWA  UDUHAMAGARE:

TELEPHONE: +250785115126

EMAIL: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!