Ese wari uzi ko 80% by’abantu bakize kurusha abandi ku isi badafite nibura impamyabushobozi ya kaminuza? Abenshi muri bo ntibageze muri kaminuza n’abahageze ntibayirangije.
Abantu benshi bize barangiza kwiga bagashaka akazi, bamwe bakakabona abandi bakakabura. Ababonye akazi bakorera umushahara, mwinshi cyangwa mucye bitewe n’akazi bakora. Gusa icyagaragaye ni uko abenshi mu bantu bize batajya batunga amafaranga menshi cyangwa ngo babe abakire.
Iri si ihame ko umuntu wize ataba umukire, ariko byaragaragaye ko abenshi mu bantu bize cyane batajya batunga amafaranga menshi. N’abafite amafaranga usanga ayo bafite ari ayo kubatunga gusa, ariko atari amafaranga yabagira abakire.
Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko, tugiye kuvuga ku mpamvu 5 zituma abantu bize badakunda gutunga amafaranga menshi cyangwa ngo babe abakire:
1) Nta bumenyi bagira ku mikorere n’imikoreshereze y’amafaranga
Iyo tuvuze ubumenyi, abantu benshi bumva ubumenyi umuntu akura mu mashuri cyangwa kugira impamyabumenyi n’impamyabushobozi nyinshi. Ubumenyi mu by’imikoreshereze y’amafaranga tuvuga ni ubugufasha kumenya uko amafaranga akora; uko bayakorera, uko bayazigama n’uko bayashora mu yindi mishinga ibyara inyungu.
Abantu benshi bize, usanga bafite ubumenyi bwinshi mu byo bize ariko nta bumenyi bafite ku mikoreshereze y’amafaranga. Ni yo mpamvu abenshi, nubwo baba baraminuje, usanga ari abakene, nta mafaranga menshi bafite. N’abafite akazi kabahemba amafaranga menshi, usanga batazi uko bayakoresha. Abenshi bayamarira mu bibatunga, mu kugura ibintu bihenze no kwishimisha gusa.
Umuntu ashobora no kuba yarize ibaruramutungo n’icungamutungo, akora muri banki cyangwa akorera kompanyi ifite za miliyari nyinshi, ariko atazi imikorere n’imikoreshereze y’amafaranga.
Inama dutanga nk’urubuga rugamije kwigisha abantu kwiteza imbere, ni ukwihugura no kwiga uko amafaranga akora. Dukwiye gusoma ibitabo no gushaka amakuru ajyanye n’imikorere y’amafaranga. Tukamenya uburyo amafaranga akorerwa, uburyo azigamwa n’uburyo amafaranga ashorwa mu mishinga ibyara inyungu.
2) Gutinda gukorera amafaranga
Abantu benshi bize usanga baramaze igihe kinini mu mashuri no mu masomo. Mu gihe abantu biga, biragoye ko wabona abashobora kwiga babifatanya n’akazi cyangwa indi mirimo ibinjiriza amafaranga. Biratangaje kandi biteye agahinda kubona umuntu arangiza kaminuza afite imyaka 24 cyangwa 25 nta kazi na kamwe yigeze akora mu buzima bwe, ngo yari akiri mu mashuri.
Abantu bo mu bihugu byateye imbere batangira gukora bakiri bato; nibura nko kuva ku myaka 16 usanga buri muntu afite akazi akora. No mu mategeko yo mu Rwanda, biremewe ko umuntu atangira gukora akazi no gukorera amafaranga kuva ku myaka 16 , ariko ababishobora ni mbarwa.
Impamvu rero ituma abantu benshi bize baba abakene ni uko mu gihe baba biga, bamara igihe kinini biga gusa nta n’akandi kazi bakora. Kwiga ni byiza, ariko bigomba kujyana no gushaka icyo dukora kitwinjiriza amafaranga.
Inama twagira abasoma inyadiko zacu ni uko mu gihe wiga ugomba gushaka n’indi mishinga cyangwa imirimo ukora ukayifatanya n’amasomo. Ibyo kandi birashoboka bitewe n’ibyo wiga cyangwa igihe wigira. Si ngombwa gutegereza ngo uzabanze urangize kwiga hanyuma ubone kujya gukorera amafaranga. Tangira gukorera amafaranga hakiri kare ku buryo uzarangiza kwiga umaze no kumenyera uko amafaranga akorerwa n’uko bayakoresha.
3) Kudakomeza kwiyungura ubumenyi nyuma yo kurangiza amashuri
Abantu benshi bize, nyuma yo kubona impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi bahita barekeraho kwiga no kwiyungura ubumenyi. Ugasanga bibwira ko bize, bajijutse, nyamara batazi ko uko iminsi ishira isi igenda ihinduka. Kuba isi ihinduka buri munsi, ni cyo gituma buri muntu agomba guhora yiga ibintu bishya kandi yiyungura ubumenyi.
Kutiyungura ubumenyi rero, nabyo biri mu mpamvu zituma abantu bize cyane baba abakene cyangwa badatunga amafaranga ahagije.
Inama tugira abantu ni uguhora biga, biyungura ubumenyi kandi bajyana n’igihe. Umuntu ujijutse ni umuntu wiyungura ubumenyi buri munsi. Kwiga ni nko kurya, uko umuntu akenera kurya buri munsi na nako aba akeneye kwiga no kwiyungura ubumenyi buri munsi.
4) Gukorera abandi
Ntibigutangaze kuba gukorera abandi twabishyize mu bintu bituma abantu benshi bize bataba abakire. Nibyo. Abantu benshi bize baba batekereza ko nibarangiza kwiga bazahita bajya gushaka akazi mu nzego za Leta, mu ma banki akomeye, mu masosiyete akomeye cyangwa mu miryango mpuzamahanga.
Ibi kandi ni na byo amashuri menshi yigisha. Abantu bigishwa uburyo bazaba abakozi beza aho kwigishwa uko bazaba ba rwiyemezamirimo beza. Abantu benshi bize barangiza amashuri bibaza aho bazakura akazi kurusha uko bibaza ibyo bakwikorera.
Iyo rero ubonye akazi ukorera abandi, biragoye ko waba umukire cyangwa umuntu ufite amafaranga menshi. Amafaranga umuntu ahembwa mu kazi ni ayo kumutunga no gukemura ibibazo bye by’ibanze. Biragoye ko umushahara wakugira umukire.
Inama tugira abantu, ni ukwiga batekereza uburyo bazihangira umurimo aho gutekereza uburyo bazashaka cyangwa bazasaba akazi. Abantu bakwiye gutekereza uko bihangira imirimo na bo bagatanga akazi aho kugashaka. Kwihangira imirimo no kwikorera ni bwo buryo bwizewe bwakugira umukire kurusha gukorera abandi.
5) Kutamenya gukorana n’abandi
Abantu benshi bize usanga bifitiye icyizere, biyita abantu bajijutse ariko ugasanga ntibazi gukorana n’abandi. Abantu bize ntibamenya amakuru agezweho yabafasha gukorera amafaranga no kwiteza imbere.
Kutamenya gukorana n’abandi no kutamenya amakuru yabafasha kwiteza imbere na byo biri mu bintu bituma abantu benshi bize bataba abakire.
Nk’uko twabigarutseho mu nyandiko zacu za mbere, umuntu ushaka gutera imbere no kuba umukire agomba kuba ari umuntu ujyana n’ibihe, uzi gukorana n’abandi kandi uhora wiyungura ubumenyi. Abenshi mu bantu bize rero usanga ari abahanga mu byo bize ariko badafite ubumenyi bubafasha gutunga amafaranga no kuba abakire.
Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzavuga ku bindi bintu bitanu bituma abantu bize bataba abakire cyangwa ngo batunge amafaranga menshi. Twizere ko ibi twanditse bizafasha abantu benshi guhindura imyumvire n’imyitwarire.
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Tel: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com