Impamvu zituma umushinga wawe udatanga inyungu

Abashakashatsi n’abahanga mu by’ubukungu bavuga ko nibura 70% by’imishinga mishya ihomba itaramara umwaka ikora. Nibyo koko, imishinga myinshi ihomba igitangira cyangwa se ikanahomba mu gihe gito, ku buryo nta nyungu zifatika iha abayikoze.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora gutuma umushinga wawe utaguha inyungu nk’uko wabiteganyaga.

1) Umushinga wawe nta kibazo ukemura aho uherereye

Kugira ngo umushinga utange inyungu ni uko uba ari umushinga ukemura ikibazo kiri aho ukorera. Ugomba kuba ari umushinga uzana ibisubizo ku bibazo abantu bafite. Impamvu ikomeye rero ituma imishinga myinshi ihomba ni uko uwawukoze aba atabanje kwiga neza aho azawukorera ngo amenye icyo uwo mushinga uzamarira abaturage. Mu gihe umushinga nta kibazo ukemura, nta n’uzirirwa aza kugura serivisi zawo kuko ntabwo zikenewe.

2) Nta mwihariko umushinga wawe ufite

Umushinga mwiza utanga inyungu ku bawukora ni umushinga ufite umwihariko cyangwa ufite agashya indi mishinga idafite. Birashoboka ko ushobora guteganya gukora umushinga abandi basanzwe bakora ariko ikintu kizaguha amahirwe yo gutuma uwo mushinga wawe wunguka ni uko uzaba ufite agashya cyangwa umwihariko urusha abandi bakora umushinga umeze nk’uwawe.

3) Nta cyerekezo umushinga ufite

Nta gahunda ihamye, ibyo ukora ugenda ubihindagura uko isoko rigenda rihindagurika. Nta gahunda ifatika umushinga wawe ufite ku buryo wategereza igihe kinini nta nyungu ubona ariko ugakomeza kuwukora. Iyi nayo ni impamvu ikomeye ituma imishinga myinshi ihomba. Ni ha handi usanga umuntu adafite serivisi atanga zizwi, ahubwo agakora ibije bitewe n’ibibonetse cyangwa ibiri ku isoko. Kutagira icyerekezo ni kimwe mu mpamvu zituma imishinga y’abantu benshi ihomba. Kugira icyerekezo bituma abantu bamenya ngo umushinga wawe utanga serivisi runaka bigatuma bakugana. Naho iyo ugenda uhindagura ibyo ukora na serivisi utanga, usanga abantu batazi icyo bakubarizaho.

4) Nta baguzi ba serivisi utanga

Hari igihe umuntu akora umushinga atabanje gutekereza no gukora inyigo yo kumenya niba azabona abagura ibicuruzwa bye cyangwa serivisi ze. Urugero: Abantu mwibuka amabuye twakoreshaga kuri radiyo mbere y’uko umuriro w’amashanyarazi ukwira ahantu henshi. Nko mu gihe tugezemo, ntabwo wafata amafaranga yawe ngo ushinge uruganda rukora amabuye ya radiyo mu Mujyi wa Kigali kuko ubu abaturage hafi ya bose mu Mujyi wa Kigali bafite amashanyarazi kandi na radiyo zikorwa muri iki gihe zikoresha amashanyarazi.  Mu gihe uteganya gukora umushinga ugomba kubanza kumenya niba uzabona abaguzi b’ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga.

5) Nta bumenyi ufite mu mushinga ukora

Hari igihe usanga umuntu afite umushinga mwiza, ari umushinga wabona n’abagura serivisi zawe ariko uwukoze akawukora nabi kubera ko nta bumenyi abifitemo. Niyo mpamvu dutanga inama ko buri gihe umuntu agomba gukora umushinga afitemo ubumenyi bw’ibanze. No mu gihe yaba afite abakozi bamukorera, nibura akaba afite amakuru y’ibanze kubyo abakozi be bakora.

6) Ntabwo umushinga wawamamaje neza

Abanyarwanda nibo bagira bati: “Uwabuze umuranga yeheze kwa nyina!”. Muri iki gihe, “business” iyo ari yo yose ukora bisaba ko uyamamaza, ukayimenyekanisha mu bantu bose. Indi mpamvu ikomeye ituma imishinga myinshi ihomba cyangwa ntitange inyungu, ni uko nta buryo bwo kuyamamaza iba ifite.

KANDA HANO UMENYE UBURYO BUHENDUTSE BWO KWAMAMAZA UMUSHINGA WAWE

Muri iyi nyandiko twagaragaje impamvu z’ingenzi zishobora gutuma umushinga wawe uhomba cyangwa ntutange inyungu. Muri izo harimo kuba nta kibazo umushinga wawe ukemura, kuba nta mwihariko ufite, kuba nta bumenyi ufite ku mushinga, kuba nta baguzi cyangwa abakiliya ufite, kuba nta gahunda ihamye ufite no kuba utarawamamaje neza.

Mu gihe uteganya gutangira umushinga, ibi bintu ugomba kubyitwararika ugatangira ari uko wabonye neza ko umushinga wawe ubyujuje byose cyangwa se nibura wujuje bimwe muri byo.

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA UMUSHINGA

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!