Mu gihe uteganya gukora umushinga waguteza imbere, ugomba kumenya niba ari umushinga ugamije inyungu za vuba cyangwa ri umushinga ugamije inyungu z’igihe kirekire. Byose biterwa na gahunda umuntu yihaye n’icyerekezo afite.
Umuntu ufite gahunda yo gukora umushinga ubyara inyungu mu gihe cya vuba, agomba kumenya imishinga yahitamo yamufasha guhita abona inyungu cyangwa umusaruro mu gihe gito.
Uyu munsi tugiye kugaruka ku mishinga wakorera mu Rwanda ukabona inyungu mu gihe gito:
1) Ubuhinzi
Mu nyandiko zacu nyinshi zatambutse mbere, twagaragaje ko ubuhinzi ari umushinga abantu badakwiye gusuzugura. Ni umushinga woroshye gukora, udasaba igishoro kinini kandi ugatanga inyungu mu gihe cya vuba.
Ibyinshi mu bihingwa abantu bahinga mu Rwanda, bitanga umusaruro mu gihe kiri hagati y’amezi 3 n’amezi 5. Bisobanuye ko mu gihe washoye amafaranga yawe mu buhinzi, byanze bikunze utangira kubona inyungu nyuma y’amezi atatu.
KANDA HANO UMENYE IBYO WAHINGA UKABONA AMAFARANGA MENSHI
2) Ubworozi
Ubworozi nabwo ni umushinga ukomeye kandi utanga inyungu mu gihe cya vuba. Mu Rwanda ubworozi butanga ibikomoka mu matungo bivamo ibiryo nk’inyama, amagi, amata n’ibindi. Ibikomoka ku bworozi biri mu bintu bikenerwa n’abantu banshi kandi bigira isoko rinini n’abaguzi benshi.
Ibyo wakorora byose, icyangombwa ni ukubikora ugamije kubikuramo inyungu. Mu Rwanda ushobora Korora inkoko, ingurube, ihene, inka, inkwavu n’andi matungo menshi.
KANDA HANO UMENYE BIMWE MU BYO WAKORORERA MU RWANDA UKABONA INYUNGU MU GIHE GITO
3) Ubucuruzi buciriritse
Ubucuruzi buciriritse ni bwa bundi bukorwa n’abagurisha ibintu abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi. Mu Rwanda ushobora gucuruza butiki (boutique) ukaba wabona inyungu mu gihe gito. Ubucuruzi buciritse kandi bureba abacuruza ibiribwa, imboga, imbuto, n’ibindi bintu bikenerwa n’abantu bose mu buzima bwa buri munsi.
Nawe rero niba ufite gahunda yo gutangira umushinga wunguka mu gihe gito, watangiza bumwe muri ubwo bucuruzi buciriritse. Ukibanda cyane cyane ku bintu abantu bakenera buri munsi birimo ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho by’isuku, n’ibindi.
4) Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (e-commerce)
Mu gihe tugezemo, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ni umushinga ugezweho kandi ushobora gutanga inyungu mu gihe gito. Ubu bucuruzi bukorwa hakoreshejwe murandasi, aho umuntu ashobora kugura, gutumiza mu mahanga ndetse no kugurisha ibicuruzwa bye akoresheje ikoranabuhana. Ibi bijyana kandi n’imishinga igezweho yo kugemurira no guhahira abantu cyangwa gutanga “commande” y’ibicuruzwa ushaka kugura ukoresheje ikoranabunga bakabikugezaho aho uherereye hose.
Muri iki gihe, si ngombwa ko niba ushaka gucuruza ujya gukodesha iduka cyangwa inzu uzakoreramo. Ushobora gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ukamamaza ibikorwa cyangwa ibicuruzwa byawe byaba biri mu rugo aho atuye cyangwa mu iduka, kandi ukabona abaguzi.
5) Gutanga serivisi zinyuranye
Ibi tuzabikoramo inyandiko yihariye mu minsi iri imbere. Muri iki gihe hari serivisi zigezweho ushobora gutanga ukaba wabona amafaranga cyangwa inyungu mu gihe cya vuba.
Reka dutange ingezo za zimwe muri zio serivisi wakora ukabona inyungu mu gihe cya vuba:
a) Serivisi zo gukoresha ikoranabuhanga. Urugero: Serivisi z’irembo, …
b) Servisi z’ubutoza muri siporo;
c) Kwigisha: ushobora gushinga ishuri cyangwa ukigisha ubumenyi bunyuranye. Ushobora no kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.
d) Serivisi z’ubujyanama n’ubuhanga mu bintu bitandukanye (Consultancy services)
e) Serivisi z’imisoro n’amahoro (ubujyanama, kumenyekanisha imisoro,…);
f) Mobile banking (Mobile banking agents,…);
g) Gusana ibikoresho binyuranye cyane cyane iby’ikoranabuhanga (Mudasobwa, Telefone,…)
g) N’izindi nyinshi
6) Ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Muri iki gihe, bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nabwo buri mu mishinga igezweho.
Bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bicuruzwa cyane ni mudasobwa, telephone z’ubwoko bunyuranye, “Flash discs”, “Memory cards”, “ecouteurs”, amasaha agezweho, “cameras”, ibikoresho byo gusana telefone n’ibindi byinshi, kandi usanga bigurwa n’abantu benshi.
7) Ubucuruzi bw’ibiribwa n’imiti
Bitewe n’ubwiyongere bw’abantu batuye isi muri rusange, abacuruza ibiribwa n’imiti ntibazigera babura abaguzi. Imwe mu mishinga igezweho kandi itanga inyungu ni ugucuruza ibiribwa kuko buri gihe abantu bakenera kurya. Undi mushinga ni ugucuruza imiti kuko buri gihe abantu barivuza, kandi uko abatuye isi biyongera ni nako abakenera kurya no kwivuza biyongera.
Mu gusoza iyi nyandiko twababwira ko iyo mishinga twagaragaje harugura ari ingero twatanze. Muri iki gihe imishinga itanga inyungu ni myinshi haba ikoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa ijyanye n’imirimo abantu basanzwe bakora nk’ubuhinzi, ubworozi cyangwa gutanga serivisi zinyuranye.
KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Mukora akazi keza ko kutwigisha gukora kd nibyiza
muzatubwire no kubijyanye n’imodoka.murakoze
Good ni byiza cyane tuba twigiyemo byinshi byadutezimbere,
Kuko buri wese ufite inzozi zagutse nkange dukunda gukurikira ibi biganiro kugirango tuzatere imbere bidasanzwe