Ukeneye gukora umushinga w’ubworozi bw’inzuki? Usanzwe ukora ubworozi bw’inzuki ariko urashaka kubukora mu buryo bwa kinyamwuga? Uyu munsi twaguteguriye urutonde rw’ibikoresho ukeneye kugira ngo utangire gukora ubworozi bw’inzuki.
Uramutse ukeneye kugura kimwe muri ibi bikoresho KANDA HANO TUGUFASHE
1. Umutiba wa Kinyarwanda (Umuzinga)

Umuntu wese worora inzuki yaba ubikora mu buryo bwa kijyambere cyangwa se mu buryo busanzwe akaneye umutiba wa Kinyarwanda. Uyu niwo mutiba ukoresha wagika kugira ngo ubone inzuki. Ushobora kandi kuba ari nawo ukoreramo ubworozi bw’inzuki. Ushobora kuba uboshye mu biti binyuranye cyangwa se ubaje mu giti.
KANDA HANO UGURE UMUTIBA WA KINYARWANDA
2. Umutiba wa kijyambere (Umuzinga)

Umutiba wa kijyambere niwo mutiba wabugenewe wo korora inzuki mu buryo bwa kijyambere. Uzwiho gutanga umusaruro mwinshi w’ubuki no gutuma inzuki zibaho neza kurusha umutiba wa Kinyarwanda.
KANDA HANO UGURE UMUTIBA WA KIJYAMBERE
3. Ifumba ya kijyambere

Ifumba ikoreshwa mu gushyira umwotsi mu muzinga igihe bari guhakura. Aborozi ba kijyambere bakenera ifumba ya kijyambere kuko ifumba isanzwe ikoreshwa mu buryo bwa kera ibangamira inzuki ikanica impumuro y’ubuki.
KANDA HANO UGURE IFUMBA YA KIJYAMBERE
4. Ingofero y’abavumvu

Iyi ngofero yambarwa n’abavumvu (aborozi b’inzuki) igihe cyose bagiye mu nzuki birinda ko zibarya. Ushobora kuyikoresha ugiye guhakura cyangwa igihe cyose waba ukeneye kujya kureba mu nzuki.
KANDA HANO UGURE INGOFERO Y’ABAVUMVU
5. Umwambaro wuzuye w’abavumvu

Uretse kwambara ingofero gusa, abavumvu ba kinyamwuga bambara umwenda wuzuye ubarinda kuribwa n’inzuki. Uwo mwenda uba uriho ingofero, ishati n’ipantaro bifatanye kandi birinda kuribwa n’inzuki ndetse na ga bambara mu ntoki.
6. Imashini iyungurura ubuki

Aborozi b’inzuki bakeneye kandi imashini ikoreshwa mu kuyungurura ubuki. Iyi mashini ifasha gutandukanya ubuki n’ibishashara by’inzuki kugira ngo ubuki bube bwujuje ubuziranenge.
KANDA HANO UGURE IMASHINI IYUNGURURA UBUKI
7) Inyongeramusaruro

Iki ni igikoresho gishyirwa mu muzinga wa kijyambere. Iyi ikoreshwa mu gutandukanya igice kijyamo ubuki n’igice inzuki zibamo. Inyongeramusaruro ituma igice kijyamo ubuki kitajyamo ibinyagu birimo inzuki; ibi bituma umusaruro w’ubuki wiyongera.
8) Ibindi bikoresho
Ibikoresho byo mu bworozi bw’inzuki ni byinshi, uramutse hari ikindi gikoresho ushaka kugura KANDA HANO.
