Ubworozi bw’ingurube buri mu mishinga ikomeye igira uruhare runini mu iterambere ry’ababukora. Ubworozi bw’ingurube ni umushinga utanga inyungu mu gihe cya vuba kandi ibikomoka ku bworozi bw’ingurube bifite isoko rinini yaba iryo mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibice by’ingenzi byashyirwa mu mushinga w’ubworozi bw’ingurube. Uyu mushinga ushobora kuwukoresha usaba inkunga, usaba inguzanyo cyangwa se ukawandika ugira ngo uzagufashe mu bworozi bwawe.
KANDA HANO UBONE INYANDUKO YUZUYE
I. AMAKURU Y’IBANZE KU MUSHINGA
IZINA RY’UMUHINGA: Umushinga W’ubworozi Bw’ingurube Bwa Kijyambere
UWATEGUYE UMUSHINGA:
Amazina:……………………………
Telefone:………………………….
AHO UMUSHINGA UKORERA/UZAKORERE:
Intara:……………………………………………………………………
Akarere:…………………………………………………………………
Umurenge:……………………………………………………………..
Akagari:…………………………………………………………………
IBIKORWA UMUSHINGA UZAKORA
Ibikorwa by’umushinga ni ugukora ubworozi bw’ingurube. Ibikorwa by’umushinga bibyara inyungu ni ukugurisha icyororo cy’ingurube (ibibwana) ku bandi borozi no kugurisha ingurube zikuze zitanga inyama.
INGENGO Y’IMARI Y’UMUSHINGA
SN | AMAFARANGA AKENEWE | INGANO (Frw) |
1 | Amafaranga y’umushinga wose | 57,370,000 |
2 | Uruhare rwa nyirumushinga | 4,500,000 |
3 | Inguzanyo | 52,870,000 |
(Ingengo y’imari irambuye iri mu bice bikurikira by’uyu mushinga)
II. AMAKURU ARAMBUYE KU MUSHINGA
IMPAMVU Z’UMUSHINGA
Ubworozi buri mu mishinga ikomeye igira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu no mu mibereho myiza y’abaturage. Ubworozi buri mu mishinga ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bakangurira abantu gukora mu rwego rwo kwiteza imbere no guhanga akazi.
Ubworozi bw’ingurube ni bumwe mu butangiye gutera imbere muri iki gihe. Ni umushinga utanga inyungu mu gihe cya vuba kandi ibikomoka ku bworozi bw’ingurube bifite isoko rinini yaba iryo mu Rwanda no hanze yarwo.
IMBOGAMIZI ZIRI MU BWOROZI BW’INGURUBE
Kimwe n’indi mishinga, ubworozi bw’ingurube mu Rwanda buhura n’imbogamizi zikurikira:
- Kubura icyororo cyiza cy’ingurube,
- Ibiryo by’ingurube bihenze ku isoko;
- Indwara n’ibyorezo bishobora kwibasira ingurube;
- Urugero rukiri hasi mu bijyanye no kongerragaciro ibikomoka ku bworozi mu Rwanda;
- Ubumenyi buke ku bworozi bw’ingurube
Mu rwego rwo gukemura bimwe muri ibyo bibazo, umushinga wacu uzibanda ku korora ingurube mu buryo bwa kijyambere no gukoresha icyororo gitanga umusaruro. Hazibandwa kandi ku kugura no kwikorera ibiryo by’ingurube byujuje ubuzuranenge n’ibisabwa kugira ngo ingurube zikure neza. Hazabaho kandi kwihugura, guhugura abakozi no guhugura abandi bashaka korora ingurube mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubumenyi buke ku bworozi bw’ingurube.
INTEGO Z’UMUSHINGA
Intego rusange:
Kwiteza imbere no guteza imbere abaturage binyuze mu bworozi bw’ingurube bukozwe mu buryo bwa kijyambere.
Intego zihariye:
-Korora no guteza imbere ubworozi bw’ingurube za kijyambere;
-Kwegereza abandi borozi cyororo (ibibwana) cy’ingurube
-Gucuruza no kugurisha ingurube zitanga inyama;
-Guteza imbere imibereho myiza n’imirire myiza, hifashishijwe inyama zikomoka kuri ubu bworozi bw’ingurube;
-Guhanga umurimo no kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko;
-Iterambere ry’Igihugu muri rusange;
-Gutanga amahugurwa no kwigisha abandi borozi b’ingurube.
IBIBAZO UMUSHINGA WACU UZAKEMURA:
Uyu mushinga uzagira uruhare mu gukemura ibibazo bikurikira aho uzakorera mu Karere ka………. no mu Rwanda muri Rusange:
- Ikibazo cy’imirire mibi kuko uzatanga inyama z’ingurube
- Ikibazo cy’ibura ry’icyororo cyiza cy’ingurube;
- Ikibazo cy’ubushomeri kuko uzatanga akazi
- Ikibazo cy’ubumenyi buke ku bworozi bw’ingurube,…
- Ikibazo cy’umusaruro muke w’ubuhinzi uturuka ku kubura ifumbire.
ABO UMUSHINGA UZAGIRIRA AKAMARO:
Uyu munshinga uzagirira akamaro mbere na mbere nyiri umushinga n’imiryango we kuko uzabaha inyungu mu buryo bw’amafaranga no buryo bw’iterambere n’imibereho myiza.
Uyu mushinga uzagirira akamaro abaturanyi ba nyirawo kuko bamwe muri bo uzabaha akazi, abandi bakabona aho bagura ibibwana by’ingurube, ifumbire n’inyama hafi kandi mu buryo buhendutse. Uyu mushinga uzatanga kandi amahugurwa ku bandi borozi b’ingurube; ayo mahugurwa azafasha abandi babishaka gutangira no guteza imbere ubworozi bw’ingurube.
Uyu mushinga uzagirira kandi uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abawutuririye n’abandi Banyarwanda muri rusange. Uzaba ari inyongera ku bukungu bw’Igihugu.
UKO UBWOROZI BUZAKORWA
Muri uyu mushinga tuzakoresha uburyo bwo kororera ingurube nyinshi ahantu hato (Intensive system). Ubu buryo buzwiho gutanga umusaruro mwinshi kandi bwakorewe ahantu hato. Mu konoza ubu buryo hazibandwa ku gushyira ingurube zo mu cyiciro kimwe cy’imikurire hamwe no kuzigaburira no kuzitaho bitewe n’icyo cyiciro. Muri ubu buryo, ingurube zibyara zizashyirwa hamwe habugenewe kugeza zibyaye; ingurube zifite amezi abiri zizajya zikurwa kuri nyina zororerwe ukwazo nyuma y’igihe gito zitangire kugurishwa ku bandi borozi; ingurube zizavamo inyama nazo zizashyirwa ahazo, amasekurume n’amanyagazi atandukanywe nazo zigabirirwe kandi zitabweho nk’ingurube zizatanga inyama. Buri cyiciro kizahabwa ibiryo bijyanye nacyo bitewe n’umusaruro kitezweho.
Mu kubangurira ingurube hazakoreshwa cyane uburuo bwo kuzitera intenga kuko nibwo butanga umusaruro ushimishije. Hazategurwa amapfizi meza azavaho icyorora cyiza n’inyagazi zizajya zibyara ingurube z’icyororo.
UBWOKO BW’INGURUBE BUZORORWA
Uyu mushinga uzibanda ku bworozi bw’ingutube za kijyambere zizwiho gutanga umusaruro uhagije. Bumwe mu bwoko buzororwa ni ubuzwi nka Large White. Tuzakoresha kandi n’ubundi bwoko bw’ingurube buboneka mu bandi borozi mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.
Bimwe mu biranga ubu bwoko bwa Large White ni ibi bikurikira:
- Mu mwaka ishobora kubyara ingurube 12;
- Ifite ikigeraranyo cy’uburumbuke kirenga 80%
- Igera ku gihe cyo kubaga ifite nibura 100Kg
- Ingurube yayo ibazwe igira inyama zigera kuri 70% by’ibiyigize
- Iroroka kandi yihanganira ikirere cyo mu Rwanda
- Isaba kuyitaho no kuyigirira isuku kurushaho
IBIKORWA BY’INGENZI BY’UMUSHINGA
IV. INGENGABIHE Y’IBIKORWA BY’UMUSHINGA
KANDA HANO UBONE INYANDIKO IRAMBUYE
INGENGO Y’IMARI Y’UMUSHINGA
1. INYUBAKO/IBIRARO
IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO CYOSE (Frw) |
Kubaka ibiraro by’ingurube | 3 | 1,500,000 | 4,500,000 |
Kubaka inzu yo gukoreramo ibiryo | 1 | 1,500,000 | 1,500,000 |
Ububiko (stock) | 1 | 1,000,000 | 1,000,000 |
IGITERANYO (A) | 7,000,000 |
2. IBIKORESHO
IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO CYOSE (Frw) |
Uburiro (Ibyo kuriramo) | 50 | 30,000 | 1,500,000 |
Ibigega by’amazi | 2 | 500,000 | 1,000,000 |
Amajerakani | 5 | 2,000 | 10,000 |
Ibikoresho by’isuku | 120,000 | ||
IGITERANYO (B) | 2,630,000 |
3. KUGURA IBIBWANA BY’INGURUBE
IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO CYOSE (Frw) |
Kugura ibibwana by’ingurube | 30 | 50,000 | 1,500,000 |
Transport | 1 | 100,000 | 200,000 |
IGITERANYO (C) | 1,700,000 |
4. KUGABURIRA INGURUBE (MU GIHE CY’UMWAKA)
IBIKENEWE | INGANO MU KWEZI | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO MU KWEZI (Frw) | IGICIRO MU MEZI 6 (Frw) |
Ibiryo by’ingurube mu mwaka | (estimate) | 400/Kg | (estimate) | 6,500,000 |
Amazi (100,000 L) | 10 | 1,000,000 | ||
IGITERANYO (D) | 9,800,000 | 7,500,000 |
5. IMITI N’INKINGO
IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO CYOSE (Frw) |
Imiti (all included) | 600,000 | ||
Inkingo (all included | 500,000 | ||
IGITERANYO (E) | 1,100,000 |
6. ABAKOZI
UMUKOZI | UMUBARE | UMUSHAHARA MU KWEZI | UMUSHAHARA MU MWAKA |
Veterinnaire | 1 | 60,000 | 720,000 |
Abakozi ba buri munsi | 2 | 30,000*3=60,000 | 720,000 |
Umuzamu | 1 | 20,000 | 240,000 |
IGITERANYO (F) | 1,680,000 |
IGITERANYO CY’AMAFARANGA UMUSHINGA UZASABA:
A+B+C+D+E+F= 57,370,000 Frw (Miliyoni mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi by’amafaranga y’u Rwanda).
AMAFARANGA UMUSHINGA UZAKENERA:
SN | AMAFARANGA AKENEWE | INGANO (Frw) |
1 | Amafaranga y’umushinga wose | 57,370,000 |
2 | Uruhare rwa nyirumushinga | 4,500,000 |
3 | Inguzanyo | 52,870,000 |
VI. IBYO UMUSHINGA UZINJIZA N’UBURYO UZUNGUKA
KANDA HANO UBONE INYANDIKO YOSE
UBURYO BWO KWAGURA UMUSHINGA
Mu kwagura umushinga tutareganya ibi bikurikira:
- Kongera umubare w’ingurube zororwa zikazagera nibura kuri 500 ku gihe cy’imyaka itanu. Ibyo bizajyana no kwagura ibiraro no kongera umubare w’abakozi
- Kwagura isoko ricurizwaho ibyakomotse ku mushinga wacu cyane cyane ibibwana by’ingurube n’inyama zazo
UBURYO BWO KUMENYAKANISHA UMUSHINGA
Mu rwego rwo kumenyekanisha umushinga no gushaka abaguzi ba serivisi n’ibicuruzwa by’umushinga wacu, tuzakoresha uburyo bukurikira:
- Kumenyekanisha umushinga binyuze mu mbuga nkoranyamabaga (Facebbook, whatsap, twitter n’izindi),
- Kubwira umushinga inshuti n’abandi tuziranye;
- Gutanga serivisi nziza bizadufsha kubona aba “clients” no gukorana nabo igihe kinini.
- Gukorana n’abacuruzi bacuruza ibikomoka ku bworozi bw’ingurube.
Kugira ngo umushinga wacu ushobore gukorana no guhatana n’abandi bakora imishinga y’ubucuruzi bw’amagi tuzakoresha uburyo bukurikira:
- Gukurikiraza ibiciro byagenwe n’inzego zibifitiye ububasha;
- Gukoresha ikoranabuhanga;
- Kurushaho gutanga serivisi nziza;
- Gukurikirana umushinga no gukurikirana abakozi;
- Kongerera ubushobozi abakozi binyuze mu mahugurwa cyane cyane mu bijyanye no gukora ubworozi bw’ingurube.;
- Isuku mu biraro no ku biryo by’ingurube,…
UBURYO BWO GUKURIKIRANA UMUSHINGA
Uyu mushinga uzakurikiranwa na nyirumushinga afatanyije n’abakozi b’umushinga. Mu gukurikirana umushinga kandi hazabaho kugisha inama abakozi bo mu nzego za Leta (Umurenge, Akarere, MINAGRI) bashinzwe iby’ubworozi. Hazajya hakorwa raporo ya buri kwezi y’uburyo umushinga ukurikiranwa.
INGARUKA UMUSHINGA UZAGIRA KU BIDUKIKIJE
Uyu munshinga nta ngaruka mbi yo kwangiza ibidukikije uzagira. Uzibanda ku gukoresha ibyujuje ubuziranenge kandi bikorerwa mu Rwanda.
TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGARE TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
TELEFONE: +250785115126
EMAIL: imbere2020@gmail.com