Bumwe mu buryo bwagufasha gukora ubworozi bw’inkoko neza ni ukwikorera ibiryo byazo. Benshi mu bantu burora inkoko bakunda kuzigurira ibiryo bizitunga. Ariko birashoboka ko rwose wakwikorera ibiryo ugaburira inkoko zawe.
Icyiza cya mbere cyo kwikorera ibiryo by’inkoko ni uko bihenduka ugereranyije n’ibyo waguze. Ikindi ni uko ibyo wikoreye uba uzi neza ko birimo intungamubiri inkoko zawe zikeneye.
Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wakwikorera ibiryo by’inkoko zinyuranye. Turarebera hamwe ibigize ibiryo by’inkoko zitera amagi kuva ku rwego rw’imishwi, ibigwana n’inkoko zigeze igihe cyo gutera. Turarebera hamwe kandi ibyo washyira mu biryo by’inkoko zitanga inyama.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
1) IBIRYO BY’INKOKO ZITERA AMAGI
Turafata urugero rw’ibigize ibiro 1000 Kg by’ibiryo by’inkoko kuri buri cyiciro.
A) IMISHWI Y’INKOKO ZITERA AMAGI
IBIGIZE IBIRYO | INNGANO YABYO (Kg) | IJANISHA (%) |
Ibigori | 290 | 29 |
Ibisigazwa by’ibigori (son de mais) | 400 | 40 |
Indagara | 60 | 6 |
Ibikonoshwa (Kokiye) | 40 | 4 |
Ibisigazwa bya soya | 80 | 8 |
Ibihwagari | 80 | 8 |
Concentrate/Premix | 50 | 5 |
IGITERANYO | 1000 | 100 |
B) IBIGWANO BY’INKOKO ZITERA AMAGI
IBIGIZE IBIRYO | INNGANO YABYO (Kg) | IJANISHA (%) |
Ibigori | 300 | 30 |
son de mais (Buranda) | 350 | 35 |
Indagara | 70 | 7 |
Ibikonoshwa (Kokiye) | 50 | 5 |
Soya | 100 | 10 |
Ibihwagari | 80 | 8 |
Concentrate/Premix | 50 | 5 |
IGITERANYO | 1000 | 100 |
C) INKOKO ZITERA AMAGI
IBIGIZE IBIRYO | INNGANO YABYO (Kg) | IJANISHA (%) |
Ibigori | 600 | 60 |
Ibisigazwa by’ibinyamavuta (Soya, ubunyobwa, ibihwagari..) | 75 | 7,5 |
Indagara | 70 | 7 |
Rice bran | 10 | 1 |
Mellasse | 30 | 3 |
Amagufa aseye | 65 | 6,5 |
Ibikonoshwa (Kokiye) | 40 | 4 |
Ishwagara | 20 | 2 |
Premix | 3 | 0,3 |
Lysine | 50 g (Akayiko gato) |
2) INKOKO ZITANGA INYAMA
IBIGIZE IBIRYO | INNGANO YABYO (Kg) | IJANISHA (%) |
Ibigori | 640 | 64 |
Son de mais (Buranda) | 90 | 9 |
Indagara | 25 | 2,5 |
Soya | 160 | 16 |
Moringa | 20 | 2 |
Ishwagara | 10 | 1 |
Amavuta ya soya | 10 | 1 |
Concentrate/Premix | 5 | 0,5 |
IGITERANYO | 1000 | 100 |
Si ngombwa ko buri gihe ushyiramo ibyo twagaragaje kuri buri cyiciro. Icyo umworozi agomba kuzirikana ni uko inkoko ikenera ibiyitunga byuzuye kandi bifite intungamubiri za ngombwa. Ibiryo inkoko zagaburiwe biri mu mpamvu nyamukuru zishobora gutuma inkoko zikura neza zigatanga umusaruro mwiza waba uw’amagi cgangwa uw’inyama.
Ni ngombwa rero ko umworozi wese amenya neza uko yagaburiye inkoko ze. Ibyo kugirira inkoko isuku, gutunganya neza ibiraro no kuzikingira indwara zinyuranye biza byunganira uburyo bwo kuzigaburira.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Website: www.imbere.rw
Very useful and interesting!
Murakoze cyane kuduhugura mubworozi bwinkoko