Izindi mpamvu zishobora gutuma utaba umukire

N’ubwo abantu benshi tugira inzozi zo gutera imbere no kuba abakire, hari igihe tutabigeraho kubera impamvu zinyuranye. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora kukubuza kuba umukire cyangwa zigatuma udatera imbere:

1) Ntabwo ufata umwanzuro

Impamvu ya mbere  ituma utaba umukire ni ukudafata umwanzuro. Ibi bikunda kugaragara ku bantu bahora bavuga ko bazihangira imirimo cyangwa bazakora imishinga ariko ntibafate umwanzuro wo gutangira iyo mishinga batekereza. Kudafata umwanzuro bishobora gutuma utinda mu kazi kataguhemba neza cyangwa utishimiye; bishobora kandi gutuma udashyira mu bikorwa ibitekerezo by’umushinga ufite. Ibyo byose bizatuma utaba umukire.

2) Ubaho ubuzima burenze ubushobozi bwawe

Kubaho ubuzima burenze ubushobozi bwawe nabyo bikuganisha ku kuba umukene. Ibi bijyana no gukoresha amafaranga arenze ayo winjiza ari nabwo usanga umuntu ahora mu madeni kandi atarayashoye mu mishinga ibyara inyungu.

3) Ntabwo uzigama

Ibi nabyo bijyana no kubaho ubuzima burenze ubushobozi bwawe. Umuntu utazigama ntabwo yaba umukire. Kutazigama nayo ni inzira yoroshye ikuganisha mu bukene. Nk’uko twabigarutseho mu nyandiko zacu, kirazira gukoresha cyangwa kurya amafaranga winjiza yose nta na make uzigamye. Iyo ubikora gutyo, ukabaho utazigama, nta kabuza uba umukene.

4) Ugerageza gushaka gushimisha abantu bose

Ibi bijyanye n’imyitwarire yo kumva ko buri gihe ugomba gukora ibishimisha abantu bose, kandi ntibishoboka. Umuntu ushaka gushimisha abantu bose ni we usanga atazigama kuko amafaranga ye aba yayagurije abandi; niwe udafata umwanzuro kuko buri gihe aba ategereje kumva ibitekerezo by’abandi.  Gushaka gushimisha abantu nabyo byatuma utaba umukire cyangwa ngo ugere ku ntego zawe. Kugira ngo utere imbere bisaba ko ufata imyanzuro utitaye ku byo abandi bavuga cyangwa batekereza.

5) Kutagira ubumenyi ku mikoreshereze y’amafaranga

Kugira ngo ube umukire bisaba ko ugira ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’amafaranga. Si ngombwa kuba warabyize mu mashuri ahambaye, ariko kugira ubumenyi bujyanye no kuzigama, kwihangira imirimo, kubara amafaranga, gutegura imishinga, gushora imari …. nabyo byagufasha kuba umukire. Mu gihe rero udafite ubwo bumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’amafaranga nabyo bishobora gutuma utaba umukire.

6) Kutigirira icyizere no gutinya guhomba

Ibi twabigarutseho kenshi mu nyandiko zacu. Umuntu umuntu wese ushaka kuba umukire agomba kuba yigirira icyizere kandi adatinya guhomba. Iyo utinya guhomba cyangwa utigirira icyizere ntabwo bikorohera gufata umwazuro, nta n’ubwo wapfa kwihangira umushinga kuko buri gihe uba ureba igihombo uzagira aho kureba inyungu uzagira.

Izindi mpamvu zishobora gutuma utaba umukire

Muri iyi nyandiko twagaragaje zimwe mu mpamvu zishibora gutuma umuntu aba umukene. Zimwe muri izo mpamvu ni: Kutigirira icyizere, gutinya guhomba, kutagira ubumenyi, gushaka gushimisha abantu bose, kutazigama, kubaho ubuzima burenze ubushobozi bwawe no kudafata umwanzuro.

KANDA HANO USOME INYANDIKO BIJYANYE

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

DUHAMAGARE CYANGWA UTWANDIKIRE:

TELEFONE: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!