Inama z’umuherwe Bill Gates zagufasha kugera ku ntego zawe no kuba umukire

Bill Gates ni umwe mu bantu ba mbere bakize ku isi. Bill Gates ni umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Microsoft Corporation mu mwaka wa 1975. Microsoft ni kompanyi ikomeye ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga na porogaramu za mudasobwa.

Uretse kuba umuherwe, Bill Gates azwiho kugira ibitekerezo n’inama zifasha abandi bantu kwiteza imbere no guhanga ibishya. Abantu bose bashaka kwiteza imbere bamwigiraho ibintu byinshi.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubagezaho inama 4 cyangwa amabaganga 4 Bill Gates avuga ko yagufasha kuba umukire no kugera ku ntego zawe:

1) Gukemura ibibazo (solving problems)

Bill Gates avuga ko niba ushaka kuba umukire no kugera ku ntego zawe mu buzima ugomba kuba uri umuntu ukemura ibibazo uhura nabyo n’ibibazo sosiyete urimo ihura nabyo.

Avuga ko mu gushaka gukemura ibibazo biri aho uba, bigufasha kuba wakora umushinga ugamije gukemura bya bibazo.

Avuga ko kugira igisubizo cyiza ku bibazo bihari ari ingenzi cyane ku muntu ushaka gutera imbere. Ariko na none kandi, umuntu ushaka gutera imbere agomba kuba azi kubaza no kwibaza ibibazo nyabyo bigamije gushaka ibisubizo bizana impinduka.

Avuga kandi ko mu gukemura ibibazo atari ngombwa buri gihe guhanga ibisubizo bishya. Umuntu ashobora no kugendera ku bisubizo bihari akabikoresha mu buryo butanga igisubizo.  Mu gukemura ibibazo kandi umuntu agomba kurangwa n’ubushishozi no kumenya kubyaza umusaruro amahirwe ahari kugira ngo akemure ibibazo bihari.

Muri make, gukemura ibibazo biri aho uherereye biguha amahirwe yo kuba watangira umushinga waguteza imbere kandi ugahindura ubuzima bwawe.

2) Gukoresha igihe cyawe neza

Abantu bakunda kuvuga ko igihe ari amafaranga. Indi nama ikomeye dukesha umuherwe Bill Gates ni uko umuntu ushaka gutera imbere no kuba umukire agomba gukoresha igihe cye neza.

Nk’uko Bill Gates abivuga, gukoresha igihe neza si uguhora mu kazi buri gihe cyangwa guhora ufite gahunda y’umunsi yuzuye, nta n’umwanya wo kuruhuka ufite. Kuri Bill Gates, gukoresha igihe neza ni ukumenya guhitamo ibyo wemera gukora n’ibyo utemera gukora. Ni ukumenya ibyo uhakana n’ibyo wemera gukora. Avuga ko ushobora gusanga hari umuntu uvuga ko adafite umwanya, ariko mu by’ukuri ugasanga nta kintu cy’ingirakamaro ari gukora cyangwa yagezeho.

Inama z’umuherwe Bill Gates zagufasha kugera ku ntego zawe no kuba umukire

Gukoresha igihe neza kandi bisaba kumenya kugira gahunda mu byo ukora, kumenya ibigufitiye inyungu, kumenya gukoresha neza abo mukorana, kumenya ibikorwa witabira n’ibyo utitabira.

3) Kuba umuyobozi mwiza

Bill Gates avuga ko umuntu ushaka gutera imbere no kuba umukire agomba kuba ari umuyobozi mwiza. Aha yashakaga kuvuga ko umuntu ushaka kuba umukire agomba kuba afite ubushobozi bwo kwiyobora ubwe no kuyobora abandi.

Bill Gates avuga ko niba ufite abakozi, ugomba kumenya uko ukorana nabo n’uko ubakoresha. Atanga inama yo gukangurira abakozi gukorera ku ntego aho guhora ucungana nabo. Avuga ko umusaruro umukozi atanga ariwo ufite agaciro kurusha amasaha yakoze.

4) Kwihangana no kudacika intege

Umuntu wese ushaka gutera imbere agomba kuba arangwa no  kwihangana. Kwihangana tuvuga ni uko ugomba kuba uri umuntu udahubuka mu gufata umwanzuro kandi udacika intege. Bill Gates atanga urugero rw’uko hari igihe umuntu atangira umushinga ugahomba cyangwa ntuhite utanga inyungu mu gihe gito. Icyo gihe, bisaba umuyobozi wihangana kandi udacika intege kugira ngo uwo ushinga ukomeze gukora.

Mu gusoza iyi nyandiko, Bill Gates ni umwe mu bantu ba rwiyemezamirimo bakwigiraho ibintu byinshi. Muri iyi nyandiko twagaragaje amabanga ane twamwigiraho ari yo: gukemura ibibazo, gukoresha igihe neza, kuba umuyobozi mwiza no kwihangana cyangwa kudacika intege.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA UMUSHINGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Email: imbere2020@gmail.com

Tel: +250785115126

Inama z’umuherwe Bill Gates zagufasha kugera ku ntego zawe no kuba umukire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!