Ubworozi bw’ingurube buri mu mishinga ikomeye yinjiriza amafaranga menshi abayikora. Nk’uko twabigarutseho mu nyandiko zacu, korora ingurube ni umushinga woroshye gukora, utanga inyungu mu gihe gito kandi udasaba igishoro kinini.
Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubabwira ibintu by’ibanze ugomba kumenya no kwitaho mbere yo gutangira umushinga wo korora ingurube:
1) Shaka ubumenyi bw’ibanze ku bworozi bw’ingurube
Mbere yo gutangira korora ingurube ni ngombwa gushaka ubumenyi bw’ibanze bujyanye n’uko ingurube zororwa. Ugomba kumenya uko zibaho, uko zitabwaho, uko zororoka n’andi makuru y’ibanze kuri uyu munshinga.
2) Kumenya ibiryo by’ingurube n’uburyo wazigaburira
Ingurube zirya ibintu hafi ya byose. Mbere yo gutangira umushinga wo korora ingurube ugomba kumenya ibiryo ingurube zirya ukamenya n’uko wabitegura cyangwa ukamenya aho wabigurira.
3) Kumenya indwara zikunda kwibasira ingurube
Ni byiza kandi ko utangira ubworozi bw’ingurube wabanje kumenya indwara zikunze kwibasira ingurube. Ni byiza kandi no kumenya inkingo n’imiti y’izo ndwara kugira ngo nizirwara uzahite umenya indwara zirwaye n’umuti ugomba kuziha.
4) Kumenya neza uko bubaka ikiraro cy’ingurube
Ikiraro cy’ingurube kigomba kubakwa neza mu buryo ingurube izabaho idafite umwanda kandi itanyagirwa. Mbere yo gutangira umushinga wo korora ingurube, ugomba gushaka amakuru y’ibanze y’uko ikiraro cy’ingurube cyubakwa.
5) Kumenyana n’abandi bantu bakora ubwo bworozi
Irindi banga ryagufasha gukora ubworozi bw’ingurube ni ukumenyana n’abandi bantu bakora ubwo bworozi. Ibyo bizagufasha gukora ingendoshuri zizagufasha kwiga no kumenya amakuru yagufasha gukora umushinga wawe.
6) Kumenya aho wakura icyororo
Mbere yo gutangira ubworozi bw’ingurube, ugomba na none kumenya aho uzakura icyororo. Habaho ubwoko butandukanye bw’ingurube bitewe n’uko zisa, uko zingana, uko zororoka n’uko zitanga umusaruro. Ugomba kumenya neza ubwoko ugiye korora no kumenya neza aho uzakura ingurube kugira ngo uzashobore kuzitaho no kuzikurikirana.
Mu gusoza iyi nyandiko turongera kubabwira ko ubworozi bw’ingurube ari umushinga ufasha abantu benshi kwikura mu bukene no kwiteza imbere. Ni umushinga woroshye gukora kandi wawutangiza igishoro gito ukagenda uwagura buhoro buhoro.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA
Mugire amahoro
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Tel: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com
Website: www.imbere.rw