Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko yakuyeho umusoro ku nyongera-gaciro uzwi nka VAT ku biribwa birimo ifu y’ibigori n’umuceri mu rwego rwo gutuma ibiciro by’ibyo biribwa bigabanuka.
MINICOM yashyizeho kandi ibiciro bishya by’ibyo biribwa byakuriweho uwo musoro, ishyiraho n’ibiciro bishya by’ibirayi ku buryo bukurikira:
Ibiciro by’ibigori n’ifu y’ibigori:
-Ibigori bihunguye: 500Frw ku kilo kimwe
-Ifu y’ibigori (kawunga): 800Frw ku kilo kimwe
Ibiciro by’umuceri:
-Umuceri w’intete ngufi (kigori): 820Frw ku kilo kimwe
-Umuceri w’intete ndende (long grain): 850 Frw ku kilo kimwe
-Umuceri wa Basmati: 1,455 Frw ku kilo kimwe
Ibiciro by’ibirayi ku masoko (retailing prices):
-Ibirayi bya Kinigi: 460Frw ku kilo kimwe
-Ibirayi bya Kirundo: 440Frw ku kilo kimwe
-Ibirayi bya Twihaze: 430Frw ku kilo kimwe
-Ibirayi bya Peko: 410 ku kilo kimwe