Kugira igitekerezo cy’umushinga ni intambwe ya mbere iganisha ku kwihangira umurimo no kwiteza imbere. Umuntu usanga afite ibitekerezo byinshi by’imishinga yakora ariko ugasanga guhitamo uwo akora biramugoye.
Impamvu abantu benshi bananirwa kwihangira imirimo no kwiteza imbere ni uko baba badafite ibitekerezo byiza by’imishinga bakora, cyangwa baba banabifite ugasanga atari ibitekerezo byiza.
Birashoboka kandi ko muri bya bitekerezo byinshi ufite, ushobora guhitamo umushinga utari wo cyangwa utaguteza imbere kubera kutamenya uka batoranya cyangwa bahitamo umushinga.
Uyu munsi tugiye kugaragaza ibyo wagenderaho uhitamo cyangwa utoranya umushinga uzakora ukaguteza imbere:
1) Hitamo umushinga ugendeye ku bumenyi ufite
Ubumenyi umuntu afite ni cyo kintu cya mbere agomba gushingiraho atoranya umushinga azakora. Mu gihe ufite ibitekerezo byinshi by’imishinga wakora, mbere yo guhitamo reba neza umushinga ujyanye n’ubumenyi ufite. Aha ubumenyi tuvuga si ubwo umuntu yakuye mu mashuri cyangwa ibyo umuntu yaminujemo gusa. Icyangombwa ni uguhitamo umushinga usanzwe uzi imikorere yawo.
Mu gihe ushaka guhitamo umushinga uzakora, banza utekereze cyangwa wibaze ku bumenyi ufite. Nujya guhitamo umushinga uzakora, uzabanze uhitemo imishinga ufitemo ubumenyi cyangwa amakuru ahagije.
Gukora umushinga ufitemo ubumenyi bizagufasha kunguka vuba no kumenya imikorere y’uwo mushinga bitagusabye gukoresha abandi bakozi benshi.
2) Gisha inama inshuti zawe n’abandi bantu bakuzi neza
Abantu tubana nabo n’inshuti zacu burya baba batuzi neza. Hari n’igihe baba batuzi kurusha uko twiyizi. Hari igihe ushobora kuba wifitemo impano cyangwa ufite ubumenyi runaka utazi neza ko ubifite. Mu gihe ugiye gutoranya umushinga uzakora, ugomba no kureba kuri bya bintu inshuti zawe zikubwira ko ushoboye.
Burya iyo dukora umushinga, tuba tuwukorera inshuti zacu n’abandi bantu bazagura ibicuruzwa na serivisi zacu, abatuzi n’abatatuzi. Hari igihe uba ufite impano yo gukora ikintu runaka ariko utabizi cyangwa utayiha agaciro. Mu gihe rero ushaka gutoranya cyangwa guhitamo umushinga wakora, mu bitekerezo byinshi ufite, reba no kuri bya bintu inshuti zawe cyangwa abandi bantu bakuzi bakunda kukubwira ko ushoboye.
Twakwibutsa gusa ko umwanzuro wo gukora umushinga uwo ari wo wose ugomba kuva kuri wowe. Ntabwo ari byiza kurebera ku bandi. Gusa ntibibuza ko wakumva ibitekerezo byabo ukabigenderaho wihitiramo umushinga ukora.
3) Shingira ku bintu ukunda gukora uruhuka cyangwa wishimisha
Hari igihe abantu bibwira ko umushinga wabafasha gutera imbere ari ibintu bikomeye cyangwa ibintu bidasanzwe. Sibyo; ibintu byose byaba ibyo umuntu akunda gukora buri munsi, byaba ibyo umuntu akora aruhuka cyangwa yishimisha byamavo imishinga kandi yakugira umukire.
Mu nyandiko yatambutse mbere, twagaragaje ibintu byinshi dukora twishimisha ariko bishobora kutuviramo imishinga yatugira abakire. (KANDA HANO UYISOME)
Akenshi usanga ari impano cyangwa imirimo dukora mu rwego rwo kuruhuka no kwishimisha gusa, tutazi ko byavamo imishinga ikomeye.
Mu gihe ugiye guhitamo umushinga wakora, ukwiye no guha agaciro bya bintu ukunze gukora wishimisha kuko na byo wabikoramo umushinga wakugira umukire.
Aha twatanga zimwe mu ngero:
-Siporo ukunda gukora wayikoramo umushinga;
-Niba ukunda gucuranga n’umuziki muri rusange wabikoramo umushinga
-Niba ukunda gushushanya wabikoramo umushinga;
-Niba ukunda gufotora wabikoramo umushinga;
-Niba ukunda kwandika wabikoramo umushinga,….
4) Hitamo umushinga urebeye kuri serivisi cyangwa ibicuruzwa nawe ukunda kugura
Serivisi ukunda kwishyura cyangwa ibicuruzwa ukunda kugura, n’abandi barabigura. Ibintu ukunda kugura akenshi uba uzi uko bikorwa uzi n’uburyo warushaho kubikora neza kurusha abasanzwe babikora.
Abahanga mu by’ubukungu rero, bakugira inama yo guhitamo umushinga waguteza imbere ugendeye ku bintu cyangwa serivisi nawe ukunda kugura cyane.
Mu gihe cyose uzakora umushinga mu bintu nawe usanzwe ukoresha cyangwa usanzwe ugura, uzaba ufite amahirwe menshi yo kubona inyungu no gutera imbere.
Mu gusoza iyi nyandiko twababwira ko guhitamo umushinga na byo bigomba kwitonderwa. Ntugomba guhitamo umushinga kuko ubonye abandi bawukora cyangwa kuko wabonye hari uwawukoze akunguka. Ugomba gushingira ku bumenyi ufite, ugatega amatwi inshuti zawe, ugahitamo ibintu ukunda gukora kandi ukareba ibintu bikunze kugurwa cyane ku isoko.
KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw