Imishinga wafatanya n’akazi usanzwe ukora

Mu nyandiko yacu yatambutse mbere (KANDA HANO UYISOME) twavuze ko muri iki gihe bigoye kubeshwaho n’akazi kamwe. Mu gihe tugezemo, umuntu wese ushaka gutera imbere asabwa kugira ibintu birenze kimwe bimwinjiriza amafaranga.

Akenshi iyo umuntu ashaka amafaranga, igitekerezo kibanguka ni ukujya gusaba akazi kamuhemba amafaranga ku kwezi. Ariko hari igihe uba udafite umwanya uhagije cyane cyane bitewe n’uko n’akazi usanzwe ukora nako ugakora amasaha menshi. Niyo mpamvu umuntu aba akeneye imishinga yafatanya n’akazi kandi ikamuha amafaranga.

Ku bantu bafite akazi kabahemba umushahara ku kwezi by’umwihariko, usanga bakunda kugira impungenge zo kuba batashobora gukora indi mishinga ngo kuko akazi bakora kabasaba kugakora amasaha 9 cyangwa 10 ku munsi. Nubwo abenshi ari uko bimeze, ibyo ntibyababuza no kugira indi mishinga bakora ibinjiriza amafaranga.

Uyu munsi tugiye kugaragaza imwe mu mishinga yakorwa n’umuntu ufite akazi akayifatanya n’akazi asanzwe akora bitamusabye kubanza kugasezera. Imishinga myinshi tuvuga ni imishinga umuntu yafatanya n’akazi n’iyo yakora akoresheje ikoranabuhanga kandi ntibangamire akazi asanzwe akora. Ikigamijwe ni ukugira ahantu harenze hamwe dukura amafaranga nk’uko duhora tubishishikariza abasoma inyandiko zacu:

Img: Imishinga wafatanya n’akazi (designed by imbere.rw)

1) Kugura imigabane mu mishinga y’abandi

Niba ufite akazi gahoraho ariko ukaba ushaka kwinjiza amafaranga yunganira umushara wawe, ushobora kugura imigabane muri Kompanyi cyangwa mu mishanga y’abandi. Ibi bizagufasha kwinjiza andi mafaranga kandi bitagutwaye umwanya wo gukorera uwo mushinga waguzemo imigabane. Uko uwo mushinga uzunguka nawe uzajya ubona inyungu bitewe n’imigabane ufitemo..

Icyo bisaba gusa ni ugushishoza ukagura imigabane mu mushinga uzunguka neza. Muri iki gihe si ngombwa gushinga Kompanyi yawe. Wagura imigabane muri Kompanyi z’abandi kandi nawe ukabona inyungu.

2) Gukorera amafaranga kuri YouTube

Ubu ni bumwe mu buryo bugezweho abantu bashobora gukorera amafaranga yunganira umushahara wabo kandi batavunitse. Ushobora gufungura “Channel” ya YouTube ugashyiraho amakuru, amavidewo n’ibindi byose bijyanye n’ubumenyi cyangwa impano ufite.

Uko ibyo washyizeho bikundwa kandi bikarebwa n’abantu benshi, ni nako nawe winjiza amafaranga. Nta mpamvu yo kubisuzugura cyangwa ngo ugire isoni zo kwereka isi ibyo uzi. Bikore kandi binakwinjirize amafaranga yunganira umushahara wawe.

3) Kwamamaza ibikorwa n’ibicuruzwa by’abandi

Ibi bizwi cyane ku izina rya “affiliate marketing” aho umuntu ashobora gukorera amafaranga binyuze mu kwamamaza ibikorwa, serivizi cyangwa ibicuruzwa by’abandi. Icyo bigusaba gusa ni ukuba ukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ufite blog cyangwa website.

Iyo ibicuruzwa wamamaje biguzwe nawe uhabwa amafaranga ya komisiyo. Uyu ni umushinga ushobora gukora aho uri hose kandi nta kindi gishoro bigusabye uretse kuba ufite interineti gusa (KANDA HANO USOME INYANDIKO IJYANYE NABYO).

4) Gufotora

Ese wari uzi ko gufotora nabyo bishobora kuvamo amafaranga yunganira umushahara wawe?  Uyu nawo ni umushinga ushobora gukora aho uri hose cyangwa mu minsi yo kuruhuka bitabangamiye akazi kawe.

Ushobora gufotora abafite ibirori  cyangwa ugafotora amafoto yo kugurisha ku bandi. Hari n’imbuga zizwi ushobora gucuruzaho amafoto nka Shutterstock, iStockphoto n’izindi

5) Kwandika ibitabo

Ese wari uzi ko ushobora kwandika igitabo kimwe kikaguha amafaranga azagutunga ubuzima bwawe bwose? Ibyo birashoboka cyane.

Kwandika ibitabo nabyo ni bumwe mu buryo ushobora guteganya bwo gukorera amafaranga, kandi wabikora ubifatanya n’akazi usanzwe ukora. Ushobora kwandika ibitabo mu by’ubukungu, ibitabo by’inkuru zikorwamo filimi, ibitabo by’amateka n’ibindi byinshi.

Muri iki gihe, ibitabo nabyo biri mu bintu bishobora gucuruzwa amafaranga menshi haba mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu buryo busanzwe.

6) Ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga

Ibi nibyo dukunda kwita e-commerce. Ni ubucuruzi ukorera kuri interineti gusa. Ntibigusaba kuba wicaye mu iduka cyangwa gukodesha aho uzakorera.

Umuntu ufite akazi gahoraho rero ashobora gukora ubu bucuruzi akaba yacuruza ibicuruzwa bye cyangwa iby’abandi. Birashoboka kandi ko yabikora atavuye ku kazi ke. Icyo asabwa gusa ni ugukoresha ikoranabuhanga na interineti.

7) Kugura imitungo itimukanwa

Waba warigeze ubona umuntu ugura ikibanza cya miliyoni 2 nyuma y’amezi atanu gusa akakigurisha kuri miliyoni 10 ? Yego, ibyo bibaho rwose.

 Kugura imitungo itimukanwa nk’ibibanza, amazu n’ibindi nabwo ni uburyo bwiza bwagufaha gukorera amafaranga utavuye mu kazi kawe. Ikiza cyo kugura imitungo itimukanwa ni uko nta yindi mirimo cyangwa akazi bigusaba kuyikoraho.

Niba rero nawe ushaka imishinga yunganira umushahara wawe, tangira ugure imitungo itimukanwa kuko ishobora kuguha inyungu nyinshi mu gihe gito.


8) Gushinga website cyangwa blog

Ibi nabyo ni uburyo bwiza bwagufasha gukorera andi mafaranga yunganira umushahara wawe. Muri iki gihe gukora website biroroshye, ntibihenze kandi n’umuntu utarize ikoranabuhanga ashobora kuyikorera.

Website nayo ishobora kukwijiriza amafaranga kuko wayamamazaho ibikorwa byawe n’ibyandi. Ushobora kandi kuyishyiraho amakuru atandukanye nabyo bikakwinjiriza amafaranga binyuze mu kunyuzaho amatangazo ya Google (ibi bizwi nka Google AdSense).

9) Gukora “application” na “program” za mudasobwa

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, abantu bakora “Software” na “application” za mudasobwa na “telephone” nabo bari mu bantu binjiza amafaranga menshi.

Ibi nabyo ni ibintu ushobora gufatanya n’akazi usanzwe ukora kandi bikakwinjiriza amafaranga.

Ushobora gukora “Software” na application zifashishwa mu kazi, izikoreshwa muri banki, izikoreshwa mu itumanaho, iz’imikino yo muri “telephone” n’izindi nyinshi.

Img: Passive income (designed by imbere.rw)

Mu gusoza iyi nyandiko icyo twababwira ni uko urutonde rw’imirimo cyangwa imishinga wafatanya n’akazi ukora ni runini. Iyi mishinga twagaragaje ni imwe muri urwo rutonde runini. Icyo abantu bakwiye kumenya ni uko bishoboka kuba wakora undi mushinga wunganira akazi usanzwe ukora. Ibyo bizagufasha kugira ahantu henshi ukura amafaranga aho guhora urambirije ku mushahara umwe.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw.

Inyandiko nk’izi zikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwiteza imbere. Muri iki gihe abantu bakeneye amakuru n’inyigisho zibafasha kwiteza imbere. Ni nayo mpamvu twifuza ko uyu mugambi washyigikirwa n’abasoma inyandiko dukora kugira ngo uzahoreho.

Niba ushaka kudushyigikira cyangwa gutera inkunga iki gitekerezo KANDA HANO utwandikire kuri WhatsApp.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!