ITANGAZO RY’IKIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IMISORO N’AMAHORO (RWANDA REVENUE AUTHORITY)

Mu rwego rwo gushyigikira Abasora bafashwa kuzuza neza inshingano zabo zirebana no gucuruza batanga inyemezabuguzi za EBM,Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’ Imisoro n’ Amahoro burabamenyesha ko hari gahunda yo kubunganira mukubona ibikoresho (POS) byifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi za EBM.

Abifuza gusaba kunganirwa binyuze mur’ iyi gahunda, bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1. Kuba usora atanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA);

2. Kuba usora nta yindi mashini ya EBM asanzwe afite;

3. Kuba usora yaramenyekanishije igicuruzo (turnover) k’ umusoro ku nyungu wa 2021.

Abujuje ibisabwa, barasabwa kunyuza ubusabe bwabo ku muyoboro https://datascience.rra.govxw/free pos/form. Uyu muyoboro uzaba ufunguye kugirango unyuzweho ubusabe guhera tariki ya 16/05/2022 kugeza tariki 31/05/2022.

Ku bindi bisobanuro, mwaduhamagara kuri 3004 cyangwa mukatwoherereza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zacu.

KANDA HANO UREBE ITANGAZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!