Ubuzima bwiza ni ingenzi mu mibereho ya muntu, ni byiza kububungabunga nk’uko Abanyarwanda babivuga ngo “amagara araseseka ntayorwa”. Abantu twese dukangurirwa kwiyitaho mu buryo bwose no guharanira kugira ubuzima bwiza.
Iterambere n’ubukire nyabwo bijyana no kuba umuntu afite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu urubuga rwanyu, imbere.rw tuzajya tubagezaho n’inyandiko zijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza.
Uyu munsi rero, tugiye kugaragaza zimwe mu ngamba zagufasha kugira ubuzima bwiza:
1) Kugira isuku
Abanyarwanda baravuga ngo: “Isuku ni isoko y’ubuzima”. Ubuzima buzira umuze bushingira ku isuku, kuko kenshi na kenshi usanga hari indwara nyinshi zituruka ku mwanda; zirimo: impiswi, Thyphoide, inzoka zo mu nda n’izindi.
Kwita ku isuku bireba buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, ukize cyangwa ukennye. Isuku ntireba umuntu umwe irasaba ubufatanye bwa benshi, mu yandi magambo, isuku ni inshingano zacu, ni iza buri wese mu muryango mugari.
Bityo rero isuku tuyigire umuco, turangwa n’isuku ku mubiri wacu, mu bikoresho dukoresha, mu biribwa duteka mu ngo zacu, aho dutuye n’aho dukorera. Uyu muco mwiza wo kugira isuku uzatuma tubaho neza, tugire ubuzima bwiza, bityo tubashe gukora ibikorwa binyuranye biduteza imbere.
2) Kunywa amazi cyane
Amazi ni ikinyobwa cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Amazi agira uruhare rukomeye mu mikorere y’umubiri wacu nko kuringaniza ubushyuhe mu mubiri, gufasha mu nzira y’igogora, gusohora imyanda mu mubiri, gutuma amagufa akomera, kugira uruhu rwiza n’ibindi byinshi.
Abahanga mu by’ubuzima no mu by’imirire bavuga ko umuntu mukuru akwiye kunywa amazi nibura ari hagati ya litiro 2 na litiro 3 ku munsi.
Amazi rero ni meza ku buzima, gusa ni ngombwa kumenya igihe cyo yanyweraho n’ingano, kuko hari ubwo ushobora kunywa menshi kandi ugiye kurya, bityo bigatuma utarya neza kuko yaguhagishije, bigatuma intungamubiri nazo ziba nke, ikindi kandi akaba yananiza igifu mu gihe cyo gusya ibyo wariye.
Ingano y’amazi umuntu anywa ubundi ni byiza ko ijyana n’ibiro umuntu afite.
3) Gukora Siporo
Imyitozo ngororamubiri ifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu, kenshi abantu bibwira ko gukora siporo ari iby’abakiri bato, ariko urebye ibyiza bya siporo mu mibereho yacu, ni ibya twese abakuru n’abato.
Gukora Siporo bifasha umubiri kumererwa neza, birinda cyangwa bikagabanya umunaniro (stress), bigabanya umuvuduko w’amaraso, bigabanya umubyibuho ukabije, bifasha gusinzira neza. Siporo kandi ituma abantu bahura n’abandi, ituma bamenyana, ituma habaho ubusabane n’ibyishimo mu bayikora iyo babisangiye, bityo buri wese akagwiza amahoro muri we.
Ni byiza gukora siporo kuko bituma tugira ubuzima buzira umuze.
4) Kurya indyo yuzuye
Kurya indyo yuzuye bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu, haba kuwurinda indwara, kuwubungabunga no kugubwa neza muri rusange.
Indyo yuzuye ni indyo igizwe n’ibiterimbaraga, ibirindindwara n’ibyubakumubiri. Indyo yuzuye ikwiye kuba irimo imboga, imbuto n’izindi ntungamubiri zirimo amata, amagi, amafi.
Icyitonderwa: Kugabanya kurya inyama zitukura, kugabanya amavuta, kugabanya isukari, kugabanya ibiribwa cyangwa ibinyobwa biva mu nganda n’ibindi ni ngombwa ku muntu ushaka kugira ubuzima bwiza.
5) Kuruhuka bihagije
Kuruhuka bihagije ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu. Ubusanzwe umuntu mukuru akenera kuryama hagati y’amasaha arindwi n’icyenda, ni ukuvugako iyo ugiye munsi yayo, bishobora kuzakugiraho ingaruka mbi.
Kuruhuka bihagije kandi neza rero bikiza umunaniro, biringaniza isukari mu maraso, byongera ubudahangarwa ku ndwara zinyuranye zirimo iz’umutima n’izindi.
6) Kugira umurimo ukora
Ubuzima ntibwagenda neza wirirwa wicaye rikakurengeraho. Ni byiza ko umuntu agira umurimo akora uko waba umeze uko ari ko kose. Umurimo ushobora kuba udatanga inyungu ako kanya, ariko uko ibihe bigenda ukazazitanga, kandi ngo akazi kabi kaguhesha akeza.
Izi ngamba ubashije kuzubahiriza uko bikwiye, byatuma ugira ubuzima bwiza, bityo bikagufasha gutekereza neza no gukora ibikorwa n’imishinga yakubyarira inyungu z’ahazaza.
Mugire amahoro.
Umujyanama mu by’ubuzima n’imibereho.
Tel: +250788752853