Akamaro ko kunywa amazi ku buzima bwacu

Mu nyandiko twasohoye mbere (KANDA HANO UYISOME) twagaragaje ko kunywa amazi biri mu mabanga akomeye yagufasha kugira ubuzima bwiza.

Abashakashatsi bavuga ko hafi 70% by’umubiri wacu ugizwe n’amazi, bityo rero amazi  ari mu bya mbere bifitiye umuntu akamaro. Umubiri wacu utakaza amazi  buri munsi binyuze mu byuya no mu nkari.  Ibi rero ni byo bituma umuntu aba agomba gusimbuza amazi yatakaje, kugira ngo yirinde kugira umwuma.

Ibinyobwa birimo ikawa, fanta n’inzoga bibonekamo “caffeine” n’ibindi bizwiho gukamura amazi mu mubiri, kubinywa kenshi bituma umubiri utakaza amazi. Amazi ni yo yonyine akurinda umwuma kandi agafasha kongera urugero rw’akenewe mu mubiri.

Iyo urugero rw’amazi ari mu mubiri ruri hasi, umubiri wacu werekana ibimenyetso bitandukanye birimo cyane cyane kugira inyota.

 Bityo rero kunywa amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu. Uyu munsi tugiye kugaragaza akamaro ku kunywa amazi ku buzima bwacu:

Img: Akamaro ko kunywa amazi (Designed by imbere.rw)

1) Kurinda impatwe

Kunywa amazi ahagije birinda uburwayi bw’impatwe (kwituma bigoye) kuko kunywa amazi bifasha mu nzira y’igogora.

2) Kugabanya imyanda mu mubiri

Kunywa amazi bituma ujya mu bwiherero kenshi , bityo bigatuma imyanda ishobora kwangiza umubiri ituruka ku biribwa no kubinyobwa dukoresha isohoka. Amazi afasha kandi gusohora umwanda mu mubiri binyuze mu cyuya no mu nkari. Iyo unyoye amazi ku rugero rwa ngombwa, bigufasha kugabanya umwanda mu mubiri.

3) Birinda kurwara umutwe

Kuribwa umutwe bishobora guterwa n’amazi adahagije mu mubiri. Kunywa amazi rero cyane cyane mu gitondo, biri mu birinda uburwayi bw’umutwe.

4) Byoza amara

Kunywa amazi ukibyuka nta kindi ikintu urarya bituma imyanda yo mu mara isohoka, bityo bigafasha umubiri kuvoma intungamubiri ukeneye mu byo turya.

5) Bifasha igogora

Kunywa amazi mbere yo kugira ikindi kintu ushyira mu nda bifasha urwungano ngogozi gukora neza no gutwara intungamubiri zikenewe.

Img: Kunywa amazi (Source: Internet)

6) Byongera imbaraga z’umubiri

Kunywa amazi byongerera imbaraga umubiri wacitse intege, bigafasha kongerera umubiri abasirikari kandi bigakwirakwiza umwuka mwiza  wa “Oxygen” mu maraso

7) Bituma ugabanya ibiro

Kuberako amazi atagira “Calories”, kuyanywa nta ngaruka na nto bigira ku mubiri, bityo rero bifasha mu kugabanya umubyibuho ukabije. Uko umuntu anywa amazi bigabanya ingaruka mbi amavuta n’umunyu bishobora kugira ku mubiri w’umuntu harimo no kugira ibiro byinshi.

8) Bitera kugira uruhu rwiza

Uko kunywa amazi bisohora umwanda mu mubiri ni nako bituma uruhu rusa neza, rukoroha, bityo bigatuma umuntu agira uruhu rukeye cyane  cyane mu maso.

9) Byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Kunywa amazi bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu, karimo kuwongerera ubudahangarwa kuko bituma umubiri udafatwa n’indwara iyo ari yo yose mu buryo bworoshye.

Mu gusoza iyi nyandiko turabashishikariza kugira umuco wo kunywa amazi kandi asukuye neza, kuko bifite akamaro kanini ku mubiri no ku buzima bwacu.

Img: Kunywa amazi meza (Source: Internet)

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mukomeze kugira ubuzima bwiza.

Mugire amahoro.

Umujyanama mu by’ubuzima n’imibereho

imbere.rw

Tel: +250788752853

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!