Ibyo washingiraho uvumbura impano wifitemo ishobora kukugira umukire

Mu nyandiko yatambutse mbere (KANDA HANO UYISOME) twagaragaje uburyo ushobora gukoresha impano yawe iyo ari yo yose ukihangira umurimo kandi ukayibyazamo amafaranga yakugira umukire.

Abantu benshi tuba dushaka gukora ibintu dukunda ariko ababigeraho ni bake. Abenshi dukora akazi tudakunda bikatuviramo no kudatanga umusaruro ushimishije.

Inkuru nziza tugufitiye uyu munsi ni uko bishoboka ko wakora akazi ukunda uhereye ku mpano wifitemo. Birashoboka kandi ko wakwihangira umurimo ukaninjiza amafaranga ukoresheje impano yawe.

Impano tuvuga hano ni ibintu ukunda gukora utarabyize, ariko ubufitemo ubushobozi bugaragarira buri wese. Impano zigaragarira mu mirimo ukora, mu myitwarire yawe, mu mikino, n’ahandi henshi. Abantu bagira impano zitandukanye; hari ababa bazi ko bazifite, hari n’ababa batabizi.

Kugira impano ni byiza, ariko kugira ngo iyo mpano ikugirire akamaro, urabanza ukamenya ko uyifite.

Muri iyi nyandiko tugiye kugaragaza uburyo watahura cyangwa wamenya impano wifitemo mu rwego rwo kuyikoresha witeza imbere. Turagaragaza ibyo washingiraho kugira ngo uvumbure impano ufite ishobora kukugira umukire:

1) Ibikorwa ukunda gukora nyuma y’akazi kawe gasanzwe

Ibikorwa ukunda gukora nyuma y’akazi ushobora gusanga ari byo ufitemo impano. Ushobora kuba ukora siporo, ujya kwiga ibintu bishya, ujya kwigisha, ujya gucuranga cyangwa akumva umuziki n’ibindi byinshi. Ibyo na byo ni impano zakugira umukire.

2) Ibikorwa wishimira gukora cyangwa ibikorwa bigushimisha iyo ubikora

Ibindi bintu bigaragaza impano ufite ni bya bikorwa ukora ukumva urishimye. Bya bikorwa ukora bigushimishije ku buryo buri gihe wumva ari byo wakwikorera. Urugero: hari nk’abantu buri gihe usanga bakina umukino runaka, bandika, basoma, baririmba, bashushanya n’ibindi. Ibyo bigaragaza ko baba babifitemo impano ishobora kubagira abakire.

3) Ibikorwa ukora ntiwibuke ko amasaha yashize

Ibi ni bya bikorwa ukora ukibagirwa kureba ku isaha cyangwa waba wateganyije isaha runaka uri busoreze, ukaza kwisanga wayirengeje utabizi. Niba nawe ufite ibintu ukora ukibagirwa kureba ku isaha, ibyo bikorwa ubifitemo impano kandi ushobora kubibyazamo amafaranga menshi.

4) Ibikorwa ukora ntawe usabye ubufasha cyangwa inama

Ibikorwa ukora ntawe usabye ubufasha na byo bigaragaza ko ubifitemo impano n’ubumenyi karemano. Ibyo na byo bigaragaza ko ari impano ufite kandi bishobora kuvamo umushinga wakugira umukire

5)  Ibintu ukunda kuvugaho cyangwa kuganiraho

Ibintu ukunda kuganiraho cyangwa kuvugaho igihe uri mu bandi na byo bigaragaza impano ufite. Niba ukunda kuvuga ubucuruzi bishobora kujyana no kuba ufite impano yo gukora ubucuruzi; niba ukunda kuvuga amakuru bishobora kujyana no kuba ufite impano yo kuba umunyamakuru,…

Niba nawe ufite ibintu ukunda kuvuga cyangwa kuganiraho cyane, ushobora kuba ari byo ufitemo impano yakugira umukire.

6) Ibintu wumva wakorera ubuntu, nta nyungu ubitegerejemo

Ibintu wumva wakora ku buntu cyangwa ibyo usanzwe ukora nta nyungu ubitegerejemo na byo bishobora kuba ari impamo wifitemo yakugirira akamaro.

7) Ibintu ukunda gusoma cyangwa amakuru ukunda kumva

Ibintu ukunda gusoma, amakuru ukunda kumva kuri radiyo n’ayo akunda kureba kuri televiziyo burya na byo bishobora kukwereka impano wifitemo wabyaza umusaruro.

8) Ibintu abandi bagusaba kubigisha

Niba ushaka kuvumbura no kumenya impano ufite uzarebere kandi ku bintu abandi bantu bakuzi bagusaba kubigisha cyangwa kubasobanurira. Mu gihe uri kumwe n’inshuti zawe cyangwa abandi bantu bakuzi neza, bakakubwira ngo ubigishe cyangwa ubasobanurire ikintu runaka, uzamenye ko icyo kintu ushobora kuba ugifitemo impano.

Muri make, kugira ngo umenye impano wifitemo bigusaba kumenya ibikorwa ibikorwa ukora nyuma y’akazi kawe, ibyo ukora bikagushimisha, ibyo ukora ntumenye ko amasaha yashize, ibintu ukunda gukora ntawe usabye ubufasha, ibyo ukunda kuganiraho, ibyo ukunda kumva cyangwa gusoma n’ibyo abandi bagusaba kubigisha.

Kugira impano ni byiza, ariko kumenya ko uyifite no kuyibyaza umusaruro ni byiza kurushaho!”.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

One thought on “Ibyo washingiraho uvumbura impano wifitemo ishobora kukugira umukire

  1. Muraho neza, ko nifitemo impano yo kuririmba no ku acting, mwamfashije byibuze nkagira Aho mbigeza, mugire ijoro ryiza🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!