Umushinga wo gukora amasabune

Gukora amasabune ni umwe mu mishinga igezweho kandi iteza imbere abayikora. Abantu bakenera gukora isuku aho batuye, bakenera kumesa imyenda yabo no koza ibintu binyuranye. Isabune ni kimwe mu bikoresho by’ibanze bikoreshwa na buri muntu. Nta hantu na hamwe wasanga badakoresha isabune. Niyo mpamvu isabune iri mu bicuruzwa bigurwa cyane kandi n’abantu bose.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga ku mushinga wo gukora amasabune.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

SOMA INYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Umushinga wo gukora amasabune

Ubwoko bw’amasabune wakora

Amasabune abamo ubwoko bwinshi bitewe n’uburyo akoreshwa cyangwa n’icyo yagenewe. Amwe mu maasabune ushobora kwikorera ni aya akurikira:

1) Amasabune y’amazi (liquid soaps)

Aya abamo amasabune yo gukora amasuku, amasabune yo koga ku mubiri, mu mutwe no gukaraba intoki n’amasabune yo gusukura mu bwiherero.

Umushinga wo gukora amasabune

2) Amasabune akomeye (bar soaps):

 Aya abamo amasabune yo koga atandukanye, amasabune yo kumesa imyenda, amasabune yo koza ibintu binyuranye n’amasabune yo gukora amasuku mu ngo cyangwa aho abantu bakorera.

Umushinga wo gukora amasabune

3) Amasabune y’ifu

Amasabune y’ifu nayo ikoreshwa cyane mu kumesa gukora amasuku ahantu hatandukanye.

Gukora amasabune

Ese uyu mushinga umuntu uwo ari we wese yawukora?

Gukora amasabune ni umushinga ushobora gutangirira aho utuye ukagenda uwagura ukazagera ku rwego rwo kuba uruganda rukomeye. Icya mbere usabwa ni ugushaka abasanzwe bakora uyu mushinga bakaguhugura cyangwa bakakwigisha uko amasabune akorwa. Nyuma yo guhugurwa, ushobora gutangirira ku bushobozi ufite ukazagenda wagura umushinga wawe buhoro buhoro.

Ese uyu mushinga urunguka?

Hari bantu benshi bakunda gutanga ubuhamya mu biganiro ku maradiyo anyuranye bagaragaza ko bakora uyu mushinga. Natwe hari abo twaganiriye. Bose bahuriza ku kuba umushinga wo gukora amasabune ari umushinga wunguka kandi ugira abaguzi benshi kuko buri rugo rukenera isabune; buri muntu wese akanera isabune zinyuranye mu bikorwa by’isuku yaba iyo ku mubiri, isuku y’ibikoresho, isuku y’imyenda n’isuku y’aho abantu baba.

Uyu mushinga rero ni umushinga utanga inyungu kandi ugatanga n’akazi ku bawukora.

Ni gute wakora uyu mushinga?

Ikintu cya mbere ukwiye gukora ni ukwiga gukora amasabune. Usabwa kwegera abantu basanzwe babikora bakakwigisha. Ushobora kandi no kubyiga ku mbuga za interinite zinyuranye nka YouTube kuko naho haba amasomo menshi yo gukora amasabune anyuranye.

Nyuma yo kubyiga, ni byiza ko utangira wabanje gusaba ibyangombwa mu buyobozi kugira ngo uzanabone ibyangombwa by’ubuziranenge bw’amasabune yawe kugira ngo ubashe kuyacuruza ku isoko rinini mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Ikiba gisigaye nyuma yo kwihugura ni ugushaka ibikoresho bya ngombwa uzakoresha mu gukora amasabune. Nyuma yo kubona ibikoresho ni ugushaka ahantu ukorera; ubundi ugatangira gukora amasabune.

Ikiba gisigaye ni ukumenya uko uzacuruza amasabune yawe n’uburyo uzayamamaza ku buryo uzabona abaguzi bahagije, ukagera no ku rwego rwo kujya wakira “commandes” z’ibigo bikomeye, amavuriro, amashuri n’abandi bantu bakoresha amasabune menshi.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

SOMA INYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!