Ingengabihe y’amarushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi icyiciro cya gatatu


Arts Rwanda Ubuhanzi ni amarushanwa y’ubuhanzi ategurwa mu rwego rwo gufasha urubyiriko kugaragaza no guteza imbere impano z’ubuhanzi zinyuranye zirimo kuririmba, kubyina, gusetsa abantu, gushushanya, kuvuga imivugo n’ibisigo, gukora imideri n’izindi mpano nyinshi.

Ingengabihe y’amarushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi icyiciro cya gatatu

Aya marushanwa ategurwa n’Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko. Muri uyu mwaka aya marushanwa yateguwe ku nshuro ya gatatu. Azatangira ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023 azageze muri Mutarama 2024 aho abahize abandi ku rwego rw’Igihugu bazahembwa.

IYI NI INGENGABIHE Y’AYA MARUSHANWA

A) AMARUSHANWA RUSANGE: Kuva ku itariki 15 Ugushyingo kugeza ku ya 9 Ukuboza 2023:

  1. Huye: 15-17 Ugushyingo 2023
  2. Kayonza: 21-23 Ugushyingo 2023
  3. Nyamasheke: 28 Ugushyingo 2023
  4. Rubavu: 30 Ugushyingo-1 Ukwakira 2023
  5. Musanze: 4-5 Ukuboza 2023
  6. Kigali: 7-9 Ukuboza 2023

B) AMARUSHANWA KU RWEGO RW’IGIHUGU: kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Ukuboza 2023

C) UMWIHERERO NO GUHEMBA ABAHIZE ABANDI: Bizakorwa muri Mutarama 2024.

Ingengabihe y’amarushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi icyiciro cya gatatu

SOMA IZINDI NYANDIKO KURI URU RUBUGA


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!