Menya uko wakora ubuhinzi bwa marakuja cyangwa amatunda

Marakuja cyangwa amatunda ni kimwe mu bihingwa byera mu Rwanda kandi bitanga umusaruro ushimishije. Marakuja ni urubuto rwiza ushobora kurya,  rukanakwinjiriza amafaranga kuko ruri mu mbuto zikundwa na benshi kandi zigurwa cyane.

Gukora ubuhinzi bw’amatunda ni umushinga waguteza imbere, dore ko umusaruro w’amatunda ufite isoko ryiza imbere mu gihugu no hanze. Amatunda ari mu mboto zoherezwa mu mahanga.

Amatunda ahingwa mu butaka buteye bute?

Amatunda akunda guhingwa kandi akera neza mu butaka bwujuje ibi bikurikira:

– Ubutaka buseseka: Ni ukuvuga ubutaka bworoshye guhinga kandi budafatanye cyangwa ngo bukomere cyane.

– Ubutaka burebure: Ni ukuvuga ubutaka bworohereza imizi y’amatunda gukura ijya mu bujyakuzimu.

– Ubutaka butarekamo amazi: Amatunda azirana n’ubutaka burimo amazi cyangwa burekamo amazi igihe kinini. Ni nayo mpamvu adakunda no kwera mu bishanga.

– Ubutaka bukize ku ifumbire y’imborera: Ifumbire y’imborera niyo iha amatunda imyunyungugu, bigatuma akura neza.

– Ubutaka budasharira: Ubutaka buhingwamo amatunda ntibugomba kuba busharira, ariko iyo busharira ni ngombwa kubanza kubushyiramo ishwagara mbere yo kubuhingamo amatunda.

Ni he wakura imbuto ya maracuja?

Mu gihe wiyemeje guhinga amatunda cyangwa marakuja, imbuto zayo zigomba guturuka ahantu hizewe kugira ngo uzagire umusaruro mwiza. Si byiza gukura umurama cyangwa ingemwe za marakuja ahantu hatizewe kuko bishobora gukurura uburwaryi, bityo bigateza umuhinzi igihombo.  Mu hantu hizewe wakura imbuto za marakuja ni mu maduka yabugenewe acuruza imbuto. Ushobora ariko no kugura ingemwe za marakuja, ariko ukazirikana kuzigura ahantu wizeye ko batanga ingemwe nziza.

Ingengabihe na gahunda y’uko wahinga amatunda mu Rwanda

Niba uteganya guhinga amatunda, aya ni amakuru y’ingenzi ukwiye kumenya:

1) Kuyoreza amatunda cyangwa gutera umwayi (umurama) wayo bikorwa mu kwezi kwa 5 n’ukwa 6 (Gicurasi na Kamena). Nyuma yo kuziyoreza, zimera nyuma y’iminsi iri hagati ya 10 na 15. Iyo zimaze kumera urazikurikirana, ukazivomera byaba ngombwa ukanazitwikira kuko akenshi nyuma ya Kamena mu Rwanda kiba ari igihe cy’izuba ryinshi.

2) Mu kwezi kwa 9 (Nzeri), ingemwe ziba zimaze gukura zigeze igihe cyo guterwa. Ingemwe ziterwa mu kwezi kwa 9 n’ukwa 10 (Nzeri n’Ukwakira), imvura imaze kugera mu butaka.

3) Mu gutera itunda bacukura umwobo ufite nibura cm 50 z’ubujyakuzimu na cm 50 mu mpande. Uwo mwobo ugomba gushyirwamo ifumbire y’imborera nibura ifite ibiro 30 (30kg). Kuri iyo mborera ushobora no kongeraho garama 500 z’ifumbire mvaruganda cyane cyane iya NPK.

4) Mu gutera amatunda, bashyira metero 2 hagati y’itunda n’irindi mu butambike na metero 3 hagati y’itunda n’irindi mu buhagarike. Ni byiza kandi gutera amatunda ku murongo kugira ngo bizorohe kuyakurikirana no kuyitaho.

5) Amatunda akimara gufata, ni byiza kuyubakira ibiti n’urutara azakuriraho. Urutara rw’amatunda rugomba kugira nibura metero imwe n’igice z’ubuhagarike (1.5m). Ubundi umuhinzi akajya akurikirana neza ko amatunda yurira ibyo biti.

6) Mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu (Gashyantare na Werurwe) amatunda aba yatangiye kurabya (kuzana indabo) no kuzana imbuto cyangwa ibitumbwe.

7) Mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi), amatunda aba yatangiye kwera no guhishira neza. Kuva icyo gihe umuntu aba yemerewe kuyasarura.

Kimwe n’ibindi bihingwa, amatunda asaba gukurikiranwa n’umuhinzi. Amatunda kandi nayo agira indwara zinyuranye zishobora kuyabuza kwera neza. Ibyo nabyo bisaba ko umuhinzi ayakurikirana akagisha n’inama abajyana mu by’ubuhinzi yangwa ababifitemo ubuhanga bakamufasha kubona imiti yashyirwa ku matunda yarwaye.

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

MENYA UKO WATEGURA UMUSHINGA

INDI MISHINGA Y’UBUHINZI WAKORA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw




7 thoughts on “Menya uko wakora ubuhinzi bwa marakuja cyangwa amatunda

  1. MURAKOZE CYANE KU NAMA NZIZA
    ndifuza kumenya igishoro byasaba yenda mpinze kubutaka bwa 1000m2.

    ese kuhirira bikorwa gute?

  2. Really nabakunze kd mukomeze kuduha inama nziza gusa nkeneye guhinga rwose passion fruit muzabifashe mo uburyo nategura neza murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!