Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Mu nyandiko twakoze mu minsi ishize twagaragaje ko kwandika ibitabo ari impano ikomeye ishobora kukwinjiriza amafaranga  kandi menshi. Igitabo kimwe gusa gishobora guhindura ubuzima bw’uwacyanditse biturutse mu kukigurisha akinjiza amafaranga menshi.

Uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw’ibitabo 10 byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi kugeze ubu:

1) Bibiliya (the Bible)

The Bible Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Bibiliya nicyo gitabo cyaguzwe kurusha ibindi ku isi. Kugeze ubu, ku isi yose hamaze kugurishwa kopi miliyari 5 za Bibiliya. Bibiliya yasohotse mu Kinyejana cya mbere bikaba bizwi ko bibiliya ya mbere yari yanditse mu rurimi rw’Igiheburayo. Bibiliya yagiye ishyirwa mu ndimi zinyuranye ziba ku isi; ibi bikaba nabyo byaratumye iba igitabo cyarushije ibindi kugurwa cyane.

2)  Quotations from Chairman Mao Tse-Tung

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo bakunda na none kwita “The Little Reb Book” cyanditswe mu mwaka wa 1964 kikaba kirimo amagambo 427 yavuzwe na Mao Tse Tung wategetse Ubushinwa kuva mu mwaka wa 1949. Iki gitabo kimaze kugurishwa kopi zigera kuri miliyari 1,1.

3) The Quran

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

The Quran ni igitabo gikoreshwa n’abasengera mu idini ya Islam.  Kiza ku mwanya wa gatatu w’ibitabo byaguzwe cyane ku isi kuko kugeza ubu kimaze kugurishwa kopi miliyoni 800. Iki gitabo cyanditswe mu rurimi rw’icyarabu mu kinyejana cya 7.

4) The Lord of the Rings

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo cyanditswe na John Tolkien mu mwaka wa 1954. Ni igitabo kivuga inkuru z’amateka (Novel) kikaba kugeza ubu kimaze kugurishwa kopi miloyoni 155. Inkuru yo muri iki gitabo yakozwemo filimi harimo iyamenyekanye nayo ku izina rya Lord of the Rings.

5) The Little Prince ( Le Petit Prince)

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo nacyo kivuga inkuru z’amateka zisomwa n’abana. Cyanditswe na Antoine de Saint Exupery mu mwaka wa 1943. Igitabo cya mbere cyasohotse mu rurimi rw’Igifaransa ariko nacyo cyagiye gishyirwa mu zindi ndimi zinyuranye. Kugeza ubu iki gitabo kimaze kugirishwaho kopi miliyoni 140.

6) Harry Potter and the Philosopher’s Stone

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo abantu benshi bakunda kucyita “Harry Potter and the Sorcerer’s Stone” cyandiswe na  JK Rowling mu mwaka wa 1997. Ni igitabo kirimo inkuru z’impimbano. Iki gitabo kiri mu bitabo byakunzwe kandi bigakorwami filimi. Kugeza ubu iki gitabo kimaze kugurishwamo kopi miliyoni 125.

IBINDI BITABO WASOMA BIGAHINDURA UBUZIMA BWAWE

7) Scouting for Boys

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo cyandiswe na Robert Baden Powell mu mwaka wa 1908. Baden Powell azwi kuba yari umusirikare w’Umwongeraza washinze umuryango w’Aba Scout ku isi. Iki gitabo kikaba gikubiyemo amabwiriza agenga abanyamuryango b’aba Scout ku isi.  Kugeza ubu iki gitabo kimaze kugurishwa kopi miliyoni 120.

8) And Then There Were None

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo cyanditswe na Agatha Christie mu mwaka wa 1939. Kivuga ku nkuru z’ibyaha bitandukanye. Igitabo cyacyo cya mbere cyasohotse mu rurimi rw’Icyongerza.  Kugeza ubu kimaze kugurishwa kopi miliyoni 115.

9) The Hobbit

Iki gitabo cyanditswe na John Tolkien mu mwaka wa 1937. Kivuga ku nkuru mpimbano. Kugeza ubu iki gitabo kimaze kugurishwa kopi miliyoni 110.

10) The Dream of the Red Chamber

Ibitabo byaguzwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi

Iki gitabo abenshi bakunda kwita “The Story of the Stone” nacyo kivuga inkuru y’ibintu bitabayeho. Cyanditswe na Cao Xueqin mu mwaka wa 1791. Cyasohotse bwa mbere kiri mu rurimi rw’Igishinwa. Kugeza ubu, iki gitabo kimaze kugurishwa kopi miliyoni 105.

Utu rutonde twagaragaje ni urw’ibitabo byagurishijwe cyane kurusha ibindi mu mateka y’isi. Icyo dusaba abasoma inyandiko zacu nabo ni ukugira umuco wa kwandika no gusoma kuko nabyo bishobora kuvamo imishinga cyangwa ibitekerezo byabafasha kwiteza imbere no kujijuka.

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!