Itangazo rya cyamunara

Umwanditsi Mukuru akaba n’ushinzwe kwegeranya no kugabagabanya umutungo wa Bralirwa PlC and  Minimex Corporate Ltd” (BRAMIN Ltd) iri mu gihombo,  aramenyesha abahesha b’inkiko b’umwuga ko yifuza gutanga isoko ryo kugurisha muri cyamunara imitungo yimukanwa ya BRAMIN Ltd. lyo mitungo iherereye mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego aho Bramin Ltd iri mu gihombo yakoreraga.

Uwifuza gupiganirwa iryo soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

-Kuba afite icyemezo cyigaragaza ko akiri umunyamuryango mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga;

-Kuba afite ikarita imuranga itangwa n’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda;

-Kuba afite uburambe butari munsi y’imyaka itatu (3) akora uwo mwuga wo kurangiza imanza;

-Kuba afite icyemezo gitangwa n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA) kigaragaza ko atabereyemo nta mwenda w’imisoro n’amahoro abereyemo Leta (Tax clearance certificate).

Uwifuza gupiganirwa iri soko asabwa kuba yagejeje mu biro by’Umwanditsi Mukuru kuri RDB dosiye ibisaba ikubiyemo ibaruwa isaba ndetse n’ibyangombwa byavuzwe haruguru kandi igaragaza igiciro ku ijanisha atajya munsi ku mitungo azaba yasabwe kugurisha (% of the proceeds from auction).

 lyo dosiye igomba kuba iri mu ibahasha ifunze neza yandikiwe Umwanditsi Mukuru ikagezwa kuri RDB mu biro By’Umwanditsi Mukuru.

Gutanga ayo mabahasha bizakorwa bitarenze taliki ya 10 Werurwe 2023, saa tatu za mugitondo (9.am).

Gufungura amabahasha bizakorwa mu ruhame uwo munsi taliki ya I0 Werurwe 2023, saa yine za mugitondo(10am).

Abifuza gusura iyo mitungo babikora mu minsi y’imibyizi guhera taliki ya 6 kugeza 9 Werurwe 2023.

KANDA HANO UBONE ITANGAZO RYOSE

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

ISAMBU IGURISHWA

Itangazo rya cyamunara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!