Andi mabanga y’ubukire wakwigira ku muherwe Elon Musk

Elon Musk ni umwe mu bantu ba mbere bakize ku isi. Uretse kuba ari umukire, Elon Musk afatwa nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo b’abahanga kandi bazi neza ibijyanye no guhanga ibishya no gukoresha amafaranga yabo neza.

SOMA INYANDIKO TWAMWANDITSEHO MBERE

Uyu munsi tugiye kugaragaza andi mabanga y’ubukire twakwigira kuri uyu mugabo w’umuherwe, Elon Musk.

1) Kudacika intege

Elon Musk avuga ko umuntu ushaka gutera imbere atangomba gucika intege cyangwa guhagarika ibyo yatangiye. Avuga ko yagiye agerageza imishinga myinshi, ikanga indi igahomba ariko ntabwo yigeze arekeraho, yarakomeje akora imishinga mishya kugeza abaye umukire. Elon Musk niwe washinze kompanyi yo kohererezanya amafaranga izwi nka PayPal n’ubwo nyuma yaje kuyigurisha. Afite indi mishinga myinshi irimo nk’uwo gukora ingendo mu isanzure binyuze muri Kompanyi ye yitwa SpaceX, agira n’indi mishinga myinshi tugenda tugarukaho muri iyi nyandiko.

2) Gukunda ibyo ukora

Elon Musk avuga ko iyo ukunda ibyo ukora nta kabuza bikugeza ku ntego. Atanga urugero rw’uko gukunda gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya byatumye ashyiraho uburyo bwo kohererezanya amafaranga butari busanzweho aribwo Paypal. Nk’umuhanga mu by’ikorahabuhanga, yashinze kandi Tesla ikaba iri Kompanyi ikora imodoka zikoresha imirasire y’izuba ziri mu zigezweho muri iki gihe. Elon Musk avuga ko iyo ukunda ibyo ukora ubona umwanya wo kubikora neza no kubiteza imbere.

3) Kwigerazaho (risk taking)

Kwigerezaho nibyo twita mu cyongereza “taking risk”. Elon Musk avuga ko rwiyemezamirimo mwiza ari umuntu udatinya guhomba cyangwa udatinya gushora amafaranga ye. Umuntu ushaka gutera imbere agomba gutinyuka ntatinye guhomba.  Ibi bijyana kandi no kugira intego nini (thinking big) mu rwego rwo kwiteza imbere no kwigirira icyizere.

4) Gukora cyane

Gukora cyane tuvuga si ukumara umwanya munini cyane mu kazi gusa. Elon Musk avuga ko gukora cyane ari ugukora neza, ugatekereza kandi ugategura neza ibyo ugiye gukora mbere yo kubitangira. Gukora cyane bijyana kandi no gukunda ibyo ukora ukabikora ugamije umusaruro. Gukora cyane bijyana no kugira ubumenyi bugufasha gukora umushinga wiyemeje no kuwuha umwanya wawe wose. Bijyana kandi no kugira ubushobozi bwo gukora imishinga myinshi icyarimwe aho kubaho utunzwe n’akazi kamwe gusa. Ibi bijyana kandi no guhanga ibishya.

5) Kwirinda abaguca intege

Elon Musk avuga ko kugisha inama ari byiza ku muntu wese ushaka gutera imbere. Avuga ko ndetse binashobotse umuntu wese agomba kugira umuntu wateye imbere uhora umugira inama ari bo yita “mentors” mu cyongereza. Gusa, avuga ko umuntu ushaka gutera imbere atagomba kumva abantu bamuca intege cyangwa abamubwira ko umushinga we utazakunda cyangwa udashoboka.

Mu gosoza iyi nyandiko twavuga ko Elon Musk ari muri ba rwiyemezamirimo umuntu yakwigiraho ibintu byinshi. Kugeza ubu ari mu bantu bafite imishinga myinshi kandi yose imwinjiriza amafaranga menshi bigatuma aba umwe mu bantu ba mbere bakize ku isi. Zimwe muri Kompanyi afite ni izi zikurikira: Twitter, SpaceX, Starlink, Tesla, SolarCity,The Boring Company, Neuralink n’izindi.

Kwigirira icyizere, kureba kure, gukora cyane, kudacika intege, gufata “risk” ni bimwe mu bimuranga natwe twamwigiraho nk’abantu bashaka gutera imbere.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!