Itangazo rya Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu bari bafite gahunda yo gukorera ibizamini ku kibuga cya Tapis Rouge giherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ko guhera tariki ya 16 Mutarama nta bizamini bizongera kuhakorerwa.

Abantu bari kuzakorera kuri icyo kibuga ibizamini byo ku rwego rwa A, B, D na F ku matariki ya 16, 17, 18,19 na 20 Mutarama 2023 bimuriwe ku kibuga cya Midland Driving School giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Abazakora ibizamini byo ku rwego rwa C, D1 na E ku matariki yavuzwe haruguru bazakorera ku kibuga cya Apaforme Driving School giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Abafite gahunda y’ibizamini bari kuzakorera kuri Tapis Rouge kuva tariki ya 06 Gashyantare 2023 bazamenyeshwa aho bazakorera.

Ibizamini bitangira saa mbili za mu gitondo (8h00).

KANDA HANO UBONE INYANDIKO ZAGUFASHA GUTEGURA IKIZAMINI CYA PROVISOIRE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!