Uko wakwihangira umurimo (Igice cya mbere)

Kwikorera bitandukanye cyane no kuba umukozi w’abandi. Iyo wikorera ukora ibyo ukunda kandi ukabikora uko ushaka bitewe n’icyerekezo wihaye. Birashoboka ko niba uri umukozi w’abandi guhera uyu munsi watangira gutekereza uko wakwihangira umurimo ukarushaho gutera imbere. Niba kandi nta n’akazi ufite, tekereza mbere na mbere kuba wakwihangira umurimo kurusha gutekereza kujya gusaba abandi akazi.

Mu nyandiko yacu y’uyu munsi turakubwira ibintu 4 usabwa kugira ngo wihangire umurimo, ushinge “business” yawe udategereje akazi k’abandi:

Uko wakwihangira umurimo

1) Kumenya ubushobozi ufite mu gukora umushinga runaka

Impamvu imishinga y’abantu benshi idatera imbere ni uko babanza kwibaza umushinga bakora batabanje kwibaza ngo banasuzume niba  bashoboye gukora  uwo mushinga  batekereza gukora. Ugomba kwibaza koko niba ufite ubushobozi bwo guhanga no gushyiraho “business” yawe, wamara kumva ko ubishaka kandi ubishoboye ugatera intambwe zikurikiraho.

Icyo dushaka kuvuga ni uko mbere y’uko utekereza icyo wakora cyangwa “business” watangira, ubanza kwiyumvamo ubushake n’ubushobozi bwo kwihangira umurimo.

2) Kumenya uko watangira umushinga

Ni gute watangira umushinga wawe?

Nyuma yo kwiyumvamo ubushake bwo kwihangira umurimo, mbere y’uko utangira umushinga cyangwa usezerera umukoresha wawe ugomba kwibaza uburyo watangira umushinga. Nko ku bantu bafite akazi ushobora guhitamo gukora umushinga wafatanya n’akazi wari usanzwe ukora cyangwa uwo wakora wagahagaritse. Ni ngomba kumenya neza uko watangira umushinga.

Hari abantu baba bumva bakwihangira umurimo ariko badafite ibitekerezo by’uko umushinga uetgurwa n’uko umushinga utangira. Mbere yo gutangira umushinga rero, usabwa kumenya ibisabwa kugira ngo uwutangire. Ibyo bijyana no gushaka ubumenyi n’amakuru y’ibanze ku mushinga ugiye gutangira.

3) Kumenya guhitamo umushinga ukora

Guhitamo umushinga nabyo biri mu bintu bigora abantu benshi bashaka kwihangira umurimo no kwiteza imbere. Nk’uko twabigarutseho, iyo uhitamo umushinga ureba ibibazo sosiyete utuyemo ifite, ugakora umushinga ugamije kubikemura.

Birakwiye kandi ko uhitamo umushinga ufitiye ubushobozi mu bumenyi ndetse n’igishoro. Ubumenyi si ngombwa ibyo wize mu mashuri. Ni amakuru no kumenya neza uwo mushinga ugiye gukora n’uk ukorwa mu buryo bwimbitse.

KANDA HANO UMENYE UKO WAHITAMO UMUSHINGA UKORA

4) Kumenya gukora ibintu byinshi icyarimwe

Muri iki gihe, biragoye ko umuntu yabeshwaho no gukora akazi kamwe cyangwa “business” imwe. Mu gihe utekereza kwihangira umurimo no kwiteza imbere, ugomba guteganya gukora imishinga irenze umwe.

Nko ku bantu bafite akazi bashaka kwikorera, birakwiye ko uba ufite ubushobozi bwo kuba wakora imishinga yawe unabifatanya n’akazi ukora. Iyo wahanze umurimo wawe bisaba ko uba uri umuntu uzi gukora ibintu byinshi icyarimwe cyane cyane iyo ugitangira. Bizagusaba kuyobora abakozi niba ubafite, kumenya neza imicungire yabo, kumenya no gukora imirimo itanukanye ya “business” yawe.

Ikindi ni uko iyo watangiye umushinga umwe, ugenda ubona indi mishinga iwushamikiyeho nayo ukagenda uyikora uko umushinga waguka. Reka dutange urugero: Ushobora gutangira umushinga w’ubworozi, wabona ifumbire iva mu bworozi ipfa ubusa ugahita utangira n’umushinga w’ubuhinzi, wabona umusaruro wawe umaze kugwira ugakora uruganda ruciriritse rutunganya umusaruro w’ubuhinzi…

Mu gusoza igice cya mbere cy’iyi nyandiko twabibutsa ko kwihangira umurimo cyangwa gushinga “business” yawe ari bwo buryo bwizewe bwagufasha gutera imbere no kuba umukire uko ubyifuza. Icyo bigusaba kugira ngo wihangire umurimo ni ukumenya ubushobozi ufite mu gukora umushinga, kumenya uko batangira umushinga, kumenya uko bahitamo umushinga no kumenya gukora imishinga irenze umwe.

Uko wakwihangira umurimo

Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzagaragaza andi mabanga 4 yagufasha mu kwihangira umurimo.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!