Ibiciro by’ifumbire mvaruganda mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyizeho AMABWIRIZA YA MINISITIRI W’UBUHINZI N’UBWOROZI No 004/2022 YO KU WA 01/08/2022 YEREKERANYE N’ITANGWA RY’INYONGERAMUSARURO Z’UBUHINZI (IFUMBIRE MVARUGANDA N’IMBUTO Z’INDOBANURE) HARIMO NKUNGANIRE YA LETA MU GIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2023A KUGEZA TARIKI 31/01/2023.

IBICIRO BY'IFUMBIRE MVARUGANDA

Ayo mabwiriza ateganya ibiciro by’ifimbire mvaruganda igurwa kuri Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A.

Bitewe n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, kandi mu rwego rwo gukomeza korohereza abahinzi kugirango babone ifumbire mvaruganda itabahenze cyane, Leta yongereye uruhare rwayo rwa Nkunganire ku kiguzi cy’ifumbire mvaruganda yunganirwa na Leta ku buryo bukurikira: DAP: 42%; UREA: 40%, NPK 17.17.17: 42.4%, KCL/MOP: 33%, izo mu cyiciro cya kabiri (NPK Compounds/Blends) zikunganirwa hagati ya 5% na 39%. Nkunganire kuri buri bwoko bw’ifumbire ishingira ku ntungagihingwa ifite z’ibanze zikenewe mu butaka bw’u Rwanda.

Img: Ubuhinzi (Source Internet)

Ibiciro by’ifumbire mvaruganda zunganiwe na Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A ni ibi bikurikira:

No Ubwoko bw’ifumbire Igiciro kitunganiwe (Frw /1kg) Nkunganire ya Leta (Frw/lkg) Igiciro ntarengwa ku muhinzi (Frw/1kg)
Icyiciro cya mbere: “Macro-nutrient Fertilizers”    
1 UREA 1,257 503 754
2 DAP 1,428 600 828
3 NPK 1,530 648 882
  1,307 431 876
Icyiciro cya kabiri: “Compounds /Blends”    
5 Urea + Sulfur (40N+5.5S)/Amidas 1,257 490 767
6 NPK 23-10-5 + S, Z, Mg/ Cereal 1,352 513 839
7 NPK 15-9-20 + S, B, Th, Mg, Mn/ Winner 1,530 367 1,163
8 15 N +25.6% Cao + B/ Nitrabor 1,071 74 997
9 NPK 5-7-5-5 + B, zn, cu, Mg, Fe, Vin, Mo/ Tracebz 7,500 375 7,125

Abahinzi bazakomeza kugurira ifumbire mvaruganda ku bacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) bo mu Mirenge yabo ku giciro kirimo Nkunganire ya Leta.

Abacuruzi b’ifumbire bashobora kugabanyiriza ibiciro abahinzi ariko ntabwo bemerewe kuzamura ngo barenze ibiciro ntarengwa byashyizweho. Byose bigakorwa hubahirijwe ubuziranenge bw’ifumbire bwemewe.

Img: Ubuhinzi (Source: Internet)

Ibihingwa Leta izunganira ku mafumbire mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A, ni ibi bikurikira: ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto (fruits). Abahinzi bunganirwa binyuze muri gahunda ya “Smart Nkunganire System”, abahinzi bose barasabwa gukoresha iyi gahunda no kuba mu matsinda ya Twigire Muhinzi.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIKUBIYEMO INYIGISHO ZAGUFASHA KWITEZA IMBERE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!