Iyi nkuru yagufasha kumenya kubaho bijyanye n’ubushobozi bwawe

Mu nyandiko zacu zatambutse (KANDA HANO UZISOME) twagaragaje ko kugira ngo ubashe gutera imbere no kuzigama ugomba kubaho mu bushobozi bwawe, ukirinda kubaho mu buryo burengeje ubushobozi bwawe. Kugaragara nk’umukire bitandukanye cyane no kuba umukire. Igikomeye ni uguharanira kuba umukire aho guharanira kugaragara nk’umukire kandi utariwe.

Mu nyandiko yacu y’uyu munsi tugiye kubagezaho inkuru twasomye ku rubuga rwa Facebook. Ni inkuru ndende ariko ifite amasomo menshi yakwigisha.

Tukaba tubararikiye kuyisoma:

[ Mperutse guhura n’umunyeshuri twiganye muri segonderi kera, namuherukaga mu myaka 30 ishize!

Twakubitaniye mu kirongozi cya hôtel, muri karitsiye imwe yo muri  Grand Nokoué…

Wabonaga asa n’umuntu ubayeho byoroheje.

Yari yambaye ibisukuye yego ariko bidashamaje: ishati n’ipantalo bidozwe mu gitenge, udukweto twa sandali z’uruhu…

Akinkubita amaso yangaragarije urugwiro rwinshi! Gusa jye, uko yagaragaraga ntibyanshituye, kandi muri jye sinari mufitiye bwa bwuzu bwinshi nk’ubwo we yari amfitiye!

Yari ateye impuhwe ukuntu,numvaga mubabariye ukuntu,kandi nkumva wenda namufasha. Twahanye nimero za telefoni kandi wabonaga yishimiye gufata izanjye cyane! Ukuntu wabonaga yishimiye kumbona,byanteye  kumva ndushijeho kumugirira  impuhwe!

Naribwiraga mu mutima, ariko n’iminwa inyeganyega gato ariko nirinda gutobora, nti “ooh, masikini”!

Aho muri hotel twahahuriye tuje mu Nama Nyunguranabitekerezo ikomeye ivuga iby’Ishoramali,n’amasoko ashobora kuzatanga agatubutse! 

Njye, nari “Kibamba” kuko nari mpagarariye Urwego nyobora, Urwego rw’Amasoko n’Ishoramali, mpagarariye Umuyobozi wanjye mukuru(DG)!

✓Namubajije impamvu yayijemo, ambwira ko yaje kwimara amatsiko gusa, kandi ko yaje kumva ibihavugirwa ngo yumve ko wenda byamufasha!

Inama Nyunguranabitekerezo irangiye, namusabye kumperekeza aho nari naparitse Range Rover yanjye y’igitonore ngo ayirebe, nshaka ko anamenya ko njye hari aho ngeze!! (BYO KUMWIRARIRAHO);

Namusabye kwinjiramo nkamugeza aho ashaka kugera hose, aramwenyura arampakanira, ambwira ko nawe hari akamodoka afite, ariko nabonye ari aga Honda Accord ko muri 2001, gashaje kubi.

Bukeye, namutumiye iwanjye ngo ansure dusangire,mwakire,anarebe iwanjye.

Ntababeshye, nashakaga kumwiyemeraho ngo mwereke ko namusize, abone ibyo nagezeho, n’ubutunzi bwanjye, ariko ku rundi ruhande numvaga nshaka kumufasha bambii, nashakaga ko agira icyo ansaba ngo mufashe!

Abonye inzu yanjye y’igikoko yaravuze ngo wow!!!  Yatangajwe n’ibyo nagezeho, anambwira ansubiriramo kenshi ko yishimiye cyane ibyo nagezeho, ambwira ko muteye ishema nk’inshuti ye ya kera ku ishuri!

Kugira ngo icyo gikoko cy’inzu ncyubake, natanze ingwate ikomeye kugira ngo mpambwe ideni ryo kuyubaka!

Kwishyura iryo deni rya Banki bizamfata imyaka 25 yose bakatakata umushahara wanjye kugira ngo nyegukane! Ntiraririye, iri deni ntirinyoroheye!

Ifunguro twamwakirije n’ibinyobwa twanyoye, namwiraririyeho bya hatari!!

Nabonaga bitamushituye,ni umugabo unyuzwe rwose! Kubya bizinesi yambwiye ko akunda cyane cyane ishoramari rito rito ariko ritandukanye,ariko ko yumva akunda cyane cyane ibyo gushora imali mu mitungo itimukanwa!

Nashatse kumuganiriza ku ishoramari nyaryo, ariko nkabona asa nk’umugabo unyuzwe, udashishikajwe cyane nabyo!

Noneho naratoboye. Naramubajije nti:  Mbwira icyo nagufasha! Ndashaka kugufasha rwose!

Yaramwenyuye, aransubiza ngo: Ni ukuri ntacyo ngusaba! Meze neza rwose!

Namubajije niba namufasha kubona nibura ideni ashaka ryose nkanamwishingira….

Arongera arandeba byoroshye…….aramwenyura buhoro, ambwira ko rwose nta cyo akennye!!

Ahubwo tumuherekeje, yansabye nanjye kuzazana na madamu kumusura. Narikirije, duhana umunsi! Ka kamodoka ke kadashamaje kaje kumufata, nuko ansezeraho!

Nahise nshimira Imana ndayibwira ngo “Shimwa Mana kuko ndatunze, ntacyo mbuze! None se ko twese tudashobora kureshya!! Ndetse n’intoki zo ku kiganza kimwe ntizireahya”! Njye nibura nagize amahirwe yo kubona akazi keza muri Kampani nziza y’Ishoramali ritubutse

Ibyumweru bibiri nyuma yaho, wa munsi warageze! Njye na madamu wanjye twagiye kumusura iwe, muri karitsiye yitwa  Akpakpa Dodomé.

Madamu wanjye byaramugoye kujya muri iyo karitsiye y’akajagari ya Akpakpa Dodomé, kuko twe dutuye muri karitsiye y’abagashize. Ariko yarihanganye byo « kwicisha bugufi no kugaragariza ikinyabupfura incuti yanjye ya kera ».

Ikindi kandi kujya kurya no gusangira n’iyo famiye y’umugabo uciye bugufi, iwe munzu ishobora kuba yoroheje,….byatumye agenda aseta ibirenge! Yibazaga akamaro bifite akakabura! Ariko naramwemeje, kuko uyu mugabo yari ishumi yanjye cyane tukiri ku ntebe y’ishuri muri segonderi!

Twarahageze…inzu ye yari yitaruye izindi iri ahantu mu cyanya kiza cyane! Twabaririje neza aho atuye! Abatuyoboraga bavugaga izina rye bamwubashye cyane! Ashobora kuba adasanzwe!

Twaribazaga bikaducanga: ni gute uyu mugabo ukennye, yagiye kuba mu cyanya nyaburanga, ahantu hitaruye izindi ngo, gukodesha iyo yose?

Amaherezo twarahageze:

Wow…ni inzu nziza rwose n’ubwo idakanga abashyitsi uyirebeye inyuma!

Inzu y’ibyumba bine, yubatse mu busitani bunini, kandi ifite parikingi nini, iparitsemo ibimodoka byiza byiza bine!

Mu nzu imbere….mbega ahantu heza! Mbega inzu yubakitse!! Ni za nzu z’abaherwe imbere, n’ubwo utabibonera inyuma!!

Yatwakiriye neza, atwishimiye cyane! Mbega urugwiro! Twarasangiye, kandi ku meza yabo, nta kintu na kimwe twahabuze!!

Umugore we rero we, ni mwiza cyane! Asa neza, yiyambarira byoroshye!

Turi ku meza yanganirije ku mukoresha wanjye(DG). Yambwiye ko ari incuti ye cyane.

Hanyuma, nitegereje hirya gato ku kameza nahabonye impano y’imwe mu makampani akomeye nzi!  Iyo kampani ifite imigabane 58% y’Imali mbumbe yose y’ikigo nkoramo!! Byarancanze!!

Nakomeje kwitegereza, mbona mu ikadiri (ikadere ijyamo ifoto) imanitse muri salon, Dipolome y’ishimwe yahawe umugore we, ishimwe ry’umuyobozi w’indashyikirwa w’ikigo cy’Ishoramali ry’ama Banki!

Umugore we niwe muyobozi ntayegayezwa w’icyo Kigo cy’Ishoramali ry’amabanki ifite mu biganza byayo umutungo wose w’Ikigo cy’Ishoramali nkoramo!  Udukonti twanjye twose nadufunguje iwe!

Nagize amatsiko nuko nsoma amazina yombi yanditse kuri iyo Dipolome y’ishimwe, narumiwe !!

Ni we muyobozi Mukuru wampaye ideni ryo kubaka ya nzu,kandi niwe ufite ibyo natanzeho ingwate byose!!

Naricaye nitonze, mubaza kuri icyo kigo cy’Ishoramali ry’amabanki  madamu we ayobora!!

Yamwenyuriye gake nk’ibisanzwe,nuko ambwira ko ari icye bwite! Ndetse na cya cyanya batuyemo cyose cyose ni isambu ye bwite!

Sinzi uko nisanze muhamagara nti “Nyakubahwa”……. Byarandenze!

Nahavuye ntitira! Yarankosoye cyane,nize kwicisha bugufi cyane, cyane ariko : Burya koko uko twigaragaza siko tuba turi mu by’ukuri! Nawe yabonye ko nabuze aho nkwirwa!

Yakomezaga kunshimira ibyo nagezeho ambwira ngo: Untera ishema ni ukuri! 

Natashye iwanjye amagambo yashinze ivuga! Madame wanjye yari yacishijwe bugufi bikabije, we yari yumiwe birenze urugero!

Dore rero ibitekerezo twembi twarwanye nabyo nyuma yaho:

Bimaze iki kubaho nk’ Umwami n’Umwamikazi” kandi ibyo dutunze byose ari amadeni gusa gusa, amadeni aremereye, turi nk’abagaragu ba za Banki, mu gihe umuntu unyishyura uwo mushahara niratamo we abaho yicisha bugufi, yiyambarira byoroheje, kandi yiberaho mu buzima butarata ibyo atunze?].

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

KANDA HANO USOME INYANDIKO ZIKUBIYEMO INYIGISHO ZAGUFASHA KWITEZA IMBERE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!