Uburyo buhendutse bwagufasha kwamamaza ibicuruzwa na serivisi byawe

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko nibura 60% by’imishinga ihomba igitangira, bitewe nuko nta buryo bwo kwamamaza iba ifite. Impamvu zituma abantu batamamaza imishinga yabo hari ukubura amafaranga yo kwishyura amatangazo yo kwamamaza, ariko harimo no kubura ubumenyi cyangwa ubundi buryo bwabafasha kwamamaza hadakoreshejwe uburyo buhenze, busaba kwishyura amafaranga menshi.

Uburyo busanzwe bumenyerewe bwo kwamamaza nka radiyo, televiziyo, ibinyamakuru byandika, kwamamaza ku byapa byo ku muhanda n’ubundi bwinshi, burahenda cyane ku buryo imishinga igitangira itashobora kubona amafaranga yo kwamamaza muri ubwo buryo.

Mu nyandiko y’uyu munsi rero, tugiye kuvuga ku bundi buryo buhendutse kandi bworoheye buri wese, bwakoreshwa mu kwamamaza umushinga wawe cyangwa ibicuruzwa byawe:

1) Kubwira abantu imbona nkubone

Aho kujya kwishyura amatangazo ahenze mu bitangazamakuru, birashoboka ko wabwira umushinga wawe abantu muhura. Abantu muhurira mu nzira, amateraniro ujyamo nk’inama cyangwa insengero n’ahandi, burya ni ahantu ushobora kubyaza amahirwe, ukahamamariza ibikorwa byawe.

Urugero: Niba ufite abantu musengana, abo mukorana cyangwa n’abandi bantu muhura bitewe n’impamvu zinyuranye, mu gihe mwahuye, witinya kubabwira umushinga wawe kandi nabo ubasabe kuwubwira abandi. Ibyo bizagufasha kumenyekanisha no kwamamaza umushinga wawe nta kiguzi bigusabye.

2) Gukora ibicuruzwa byiza cyangwa gutanga serivisi nziza

Abanyarwanda nibo bakunda kuvuga ngo: “Akeza karigura”. Ubundi buryo bwo kwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi byawe ni ukubikora neza ku buryo ubiguze wese ahora agaruka kandi akabirangira n’abandi.

Iyo ukora ibicuruzwa byiza, biriyamamaza byo ubwabyo, ntabwo bigusaba kwirirwa ujya kubibwira abantu ahubwo usanga ababikoresha biyongera kuko babirangira n’abandi.

3) Gutanga uduhimbazamusyi cyangwa “bunus” ku bagura ibicuruzwa byawe

Irindi banga rishobora gufasha umucuruzi cyangwa rwiyemezamirimo uwo ariwe wese kwamamaza no kumenyekanisha ubicuruzwa cyangwa serivisi ze atagiye kwamamaza kuri radiyo no kuri televiziyo, ni ugutanga uduhimbazamusyi cyangwa “bonus” ku bantu bagura ibicuruzwa bye.

Abaguzi benshi bakunda ko babongeza. Mujya mobona kenshi umuntu ucuruza mu iduka, wagura ikintu runaka akakongeza nka “bonbon” cyangwa “biscuit”. Burya ni uburyo bwiza bwo gutuma wa muguzi azagaruka guhahira muri iryo duka.

Muri ubu buryo ushobora no gukoresha “tombola” ku bicuruzwa byawe cyangwa ugatanga impano ku bantu bagura ibyo bicuruzwa.

4) Gukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga zikora akazi kanini cyane mu bijyanye no kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa, ibicuruzwa cyangwa serivisi.

Imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, Twitter n’izindi nyinshi zirakoreshwa cyane mu kwamamaza. Hari abacuruzi benshi usanga ari naho bakorera ubucuruzi bwabo ku buryo bitakiri ngombwa kujya gukodesha iduka ryo gucururizamo cyangwa ibiro byo gukoreramo.

Icyiza cyo kwamamaza kuri izi mbuga ni uko bihendutse, cyangwa ukaba wabikora nta kiguzi na gito bigusabye. Imbuga nkoranyambaga zitanga amahirwe yo kuba wamenyekanisha ibikorwa byawe mu bantu benshi cyane kandi mu gihe gito.

KANDA HANO USOME INYANDIKO BIJYANYE

5) Gukoresha “website” yawe

Muri iki gihe, gufungura cyangwa gushinga “website” na byo biroroshye cyane, birahendutse kandi ntibisaba kuba waraminuje mu by’ikoranabuhanga. Umuntu wese ubishatse ashobora kwikorera “website” kandi akanishyiriraho ibyo ashaka gushyiraho byose.

NIBA WIFUZA KO TUGUFASHA GUFUNGURA WEBSITE, KANDA HANO UTWANDIKIRE

Kugira “website” nabyo rero ni uburyo buhendutse kandi bworoshye bwagufasha kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa na serivisi byawe utagiye kwishyura amafaranga y’umurengera mu bitangazamakuru.

6) Gukoresha inyandiko

Ubundi buryo wakoresha wamamaza serivisi yawe cyangwa ibicuruzwa byawe ni ugukora inyandiko ntoya ivuga kuri serivisi utanga cyangwa umushinga ukora ukajya uyiha abantu batandukanye baba abo muziranye n’abo mutaziranye. Icyo usabwa ni ugukora inyandiko ntoya ushobora guha abantu batandukanye kugira ngo bamenye cyangwa bagure ibicuruzwa na serivisi utanga.

Mu gusoza iyi nyandiko, twababira ko hari umugani w’Abanyarwanda uvuga ngo “Uwabuze umuranga yaheze mwa nyina”. Ushobora kuba ufite umushinga mwiza, ukora ibicuruzwa byiza cyangwa unatanga serivisi nziza ariko umushinga wawe ugahomba kubera ko utabashije kuwamamaza.

 Mu gihe udafite ubushobozi buhambaye bwo kujya kwamamaza kuri radiyo cyangwa televisiyo, ukwiye kwibuka ko hari ubundi buryo bwo kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa byawe cyane cyane ukoresheje ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo twagaragaje muri iyi nyandiko.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

One thought on “Uburyo buhendutse bwagufasha kwamamaza ibicuruzwa na serivisi byawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!