Uko wakorera amafaranga kuri Interineti (Igice cya gatatu): Ibyiza byo gukora “affiliate marketing”

Mu nyandiko zacu zatambutse twavuze ku buryo wakorera amafaranga kuri interineti muri rusange (KANDA HANO UYISOME) tunasobanura byimbitse uburyo wakorera amafaranga kuri interineti buzwi nka “Affiliate marketing” (KANDA HANO UYISOME).

Uyu munsi tugiye kuvuga ibyiza cyangwa akarusho ko gukora “affiliate marketing”:

Img: Ibyiza byo gukora affiliate marketing (Designed by imbere.rw)

1) Wabifatanya n’akazi usanzwe ukora

Mu gihe akazi gasanzwe kagusaba kuzinduka ukajya ku kazi, ugakora amasaha menshi, gukora “affiliate marketing” ntibigusaba gukora ingendo ujya ku kazi cyangwa kumara amasaha menshi ukora.  Wabikorera aho uri hose, igihe icyo ari cyo cyose.

Kuba rero wayikorera aho uri hose, ntibigusaba gusezera ku kazi kawe kugirango ukore “affiliate marketing”.  Ni umushinga wafatanya n’akazi usanzwe ukora bikagufasha kongera ingano y’amafaranga winjiza. Ushobora kubikora mu kiruhuko, mu masaha y’akazi cyangwa no mu minsi ya “week end”.

2) Ntaho uhurira n’abakiliya cyangwa abaguzi

Ikindi cyiza cyo gukora “affiliate marketing” ni uko ntaho uyikora ahurira n’abagura ibyo yamamaza. Icyo akora gusa ni ukwamamaza ibicuruzwa. Akandi kazi kajyanye no kubyoherereza ababiguze cyangwa kwita ku bakiliya gakorwa na Kompanyi zikora cyangwa zicuruza ibyo bicuruzwa.

Urugero: Niba umuntu ukora “affiliate marketing” yamamaje igicuruzwa kiri kuri Amazon hakagira uvuga ko ashaka kukigura, ntabwo ukora “affiliate marketing” ariwe uzakimwoherereza cyangwa se ngo abe ari we uvugana n’umukiliya. Aka kazi n’ubundi kazakorwa na Amazon, umukiliya namara kukigura, ukora “affiliate marketing” ahabwe komisiyo ze kuri konti ye. Nta kindi kintu abazwa uretse kwamamaza ibyo bicuruzwa.

3) Ni akazi wakorera mu rugo

“Affiliate marketing” ni “business” wakora wibereye mu rugo cyangwa uniryamiye mu buriri bwawe. Ni akazi uzakora utavuye mu rugo ngo utange amafaranga y’amatike ujya kukazi cyangwa ukavaho. Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite interineti.

Nko mu gihe cya “Guma mu rugo” mu gihe cya Covi-19, abantu bakora ubu bucuruzi binjije amafaranga menshi kuko bo akazi kabo ntikahagaze. Bakomeje gukora kuko bakoreraga mu rugo kandi bakinjiza amafaranga menshi.

4) Nta gishoro kinini bigusaba

Imishinga myinshi isaba igishoro. Hari imishinga isaba igishoro kinini cyane ku buryo bitorohera abantu benshi kukibona. Akarusho ko gukora “affiliate marketing” ni uko nta gishoro kinini igusaba.

Icyo usabwa gusa ni ukugura interineti cyangwa kugura igikoresho cy’ikoranabuhanga nka telefone cyangwa mudasobwa. Kandi ibyo bikoresho abantu benshi muri ki gihe barabigira. N’udafite mudasobwa ashobora kuba afite telefone.

5) Ni akazi ukora wikoresha

Gukora “affiliate marketing” ni akazi ukora wikoresha. Ntawugushyiriraho igihe ukorera n’amasaha ugomba gukorera. Ni akazi ukora igihe ushakiye, ukaba wakora igihe gito cyangwa kinini bitewe n’uko ubishaka.

Ikindi ni uko ari wowe wihitiramo ibicuruzwa wamamaza.

6) Umuntu ahembwa bitewe n’uko yakoze

Mu gihe mu yindi mirimo myinshi usanga umuntu ashobora gukora amasaha arenze 10 ku munsi ariko umushahara we ntuzamuke, iyo ukora “affiliate marketing” uhembwa bitewe n’uko wakoze. Iyo wakoze cyane nawe amafaranga winjiza arazamuka.

Muri iyi business umuntu yinjiza amafaranga bitewe n’uko yakoze. Uko abantu bakora ni nabyo bigena amafaranga binjiza.

7) Byongera umubare w’abasura imbuga zawe nabyo bikaba byakwinjiriza andi mafaranga

Ikindi cyiza cyo gukora “affiliate marketing” ni uko ari uburyo bwiza bwo kongera umubare w’abasura imbuga ubikoreraho. Waba ukoresha website yawe cyangwa imbuga nkoranyamabaga zawe, “affiliate marketing” yongera umubare w’abasura imbuga zawe.

Ibyo nabyo byagufsaha kwinjiza andi amafaranga kuko uko imbuga zisurwa ni nako nawe urushaho kwinjiza amafaranga no kwamamaza ibicuruzwa na serivisi zawe.

Mu gusoza iyi nyandiko, twababirwa ko muri iki gihe ikoranabuhamga ririmo amahirwe menshi yabafasha guhanga imirimo no kwiteza imbere. Twababwira iki rero, namwe nimugerageze aya mahirwe.

Mugire amahoro,

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Inyandiko nk’izi zikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwiteza imbere. Muri iki gihe abantu bakeneye amakuru n’inyigisho zibafasha kwiteza imbere. Ni nayo mpamvu twifuza ko uyu mugambi washyigikirwa n’abasoma inyandiko dukora kugira ngo uzahoreho.

Niba ushaka kudushyigikira cyangwa gutera inkunga iki gitekerezo KANDA HANO utwandikire kuri WhatsApp.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!