Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko (KANDA HANO UYISOME) twagaragaje amasomo ane ba rwiyemezamirimo bakwigira kuri Mark Zuckerberg, umwe mu bagabo b’abaherwe ku isi, akaba ari nawe washinze urubuga rwa Facebook.
Amwe mu masomo twamwigiraho twagaragaje mu gice cya mbere ni ugukunda ibyo ukora, kugira intego nini, kuzana impinduka mu byo ukora no kugenzura neza umushinga ugiye gukora.
Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tugiye kubagezaho andi masomo ane (4) twakwigira kuri uyu mugabo w’umuherwe Mark Zuckerberg:
1) Kumenya guhitamo abakozi cyangwa abo mukorana
Mark Zuckerberg avuga ko abakozi Kompanyi ikoresha bashobora gutuma ihomba cyangwa yunguka. Avuga ko iyo agiye gushaka umukozi areba umuntu yumva nawe yakorera. Avuga ko aho kujya gushaka umukozi w’umuhanga cyangwa urusha abandi amanota, we ashaka umukozi ukunda ibyo akora kandi utera imbere mu mikorere.
Nawe mu gihe ushaka abakozi cyangwa abo muzafatanya gukora umushinga wawe, wikwihutira gushaka abagaragara nk’abahanga kurusha abandi. Ibyo ntibihagije, ugomba kureba abakunda ibyo bakora kandi bafite imico n’imyitwarire ihuje n’icyerekezo ushaka guha umushinga wawe.
2) Kutajarajara no kwibanda kubyo umushinga wawe ugomba gukora
Mark Zuckerberg avuga ko impamvu imishinga myinshi ihomba ari uko abayikora badashyira imbaraga zose ku byo umushinga ukora; ugasanga bashaka gukora ibintu byinshi icyarimwe. Avuga ko ari ngomba guhitamo icyo ukora kandi ukaba ari cyo wibandaho, wahura n’imbogamizi ntukireke ahubwo ukarushaho kucyagura no kugikomeza. Iyo ujarajara mu mishanga ukora, ntakintu na kimwe ukora ngo gikomere cyangwa ngo cyaguke.
Atanga inama yo gukora ibyo abakiliya bawe bashaka, ukabikora uko bashaka kandi ugakomeza kubikora gutyo.
3) Guhora wiyungura ubumenyi
Mark Zuckerberg yaravuze ati: “Ni ubushake bwo kwiga ibintu bishya bwatume nshobora gushinga Facebook”. Kuva akiri muto, Mark Zuckerberg yakundaga ibyo gukora program za mudasobwa. Afite imyaka 11 yakoze program yitwaga ZuckNet yahuzaga mudasobwa ya se yo mu rugo n’iyo ku kazi. Ikoranabuhanga riri mu bintu yakundaga kandi yahoraga yiga ibintu bishya.
Na nyuma yo gushinga Facebook no kuyigira urubuga rukomeye, Zuckerberg ahora yiga ku ibijyanye n’ikoranabuhanga ku isi. Ni umuntu ukunda gusoma ibitabo binyuranye mu rwego rwo kwiga no kwiyungura ubumenyi.
Isomo rindi rikomeye twamwigiraho ni uguhora twiyungura ubumenyi. Nta rwego dukwiye kugeraho ngo twumve ko twihagije cyangwa tujijutse kurusha abandi. Guhora umuntu yiga niryo banga rikomeye riranga abantu benshi bateye imbere.
4) Gukoresha neza igihe
Iri si ibanga rya Marck Zuckerberg gusa. Abantu benshi bateye imbere bavuga ko igihe ari amafaranga. Ibi bisobanuye ko ari byiza gutangira gukora ibiguteza imbere hakiri kare, ukiri muto. No mu gihe watangiye gukora ibikorwa biguteza imbere, ni ngobwa kumenya gukoresha neza igihe.
Muri rusange amasomo akomeye ba rwiyemezamirimo bakwigira kuri uyu muherwe Mark Zuckeberg ni ukugira intego no gutekereza ibintu binini, Gukorana n’abantu bashoboye, guhora wiyungura ubumenyi, gukunda ibyo ukora, kutajarajara mu byo ukora, no gukorera ku gihe.
KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIKUBIYEMO INYIGISHO ZAGUFASHA KWITEZA IMBERE
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw.
Inyandiko nk’izi zikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwiteza imbere. Muri iki gihe abantu bakeneye amakuru n’inyigisho zibafasha kwiteza imbere. Ni nayo mpamvu twifuza ko uyu mugambi washyigikirwa n’abasoma inyandiko dukora kugira ngo uzahoreho.
Niba ushaka kudushyigikira cyangwa gutera inkunga iki gitekerezo KANDA HANO utwandikire kuri WhatsApp.