RDB: ITANGAZO RIGENEWE AMASOSIYETE Y’UBUCURUZI MU RWANDA

Umwanditsi Mukuru aributsa amasosiyete y’ubucuruzi ko afite inshingano zo kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko n° 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021rigenga amasosiyete y’ubucuruzi. Buri sosiyete yose yanditswe ifite inshingano igomba kubahiriza nyuma y’uko yanditswe kandi kutazubahiriza bihanwa n’itegeko. Iz’ingenzi muri izo nshingano ndetse n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bihabwa sosiyete zakoze amakosa yo kutubahiriza izo nshingano ni  izikurikira:

Kubika inyandiko

Isosiyete igomba kubika ku cyicaro cyayo cyangwa ahandi hose mu Rwanda, buri nyandiko muri izi zikurikira nibura mu gihe cy’imyaka icumi (10):

  1. inyandiko z’ishingwa ry’isosiyete;
  2. igitabo cy’imigabane;
  3. urutonde rw’abanyamigabane;
  4. ibitabo by’ibaruramari;
  5. ibitabo by’inyungu z’abagize Inama y’Ubutegetsi;
  6. inyandikomvugo z’inteko rusange zose n’imyanzuro y’abanyamigabane, inyandikomvugo z’inama zose n’imyanzuro by’abagize Inama y’Ubutegetsi n’iz’abagize komite z’Inama y’Ubutegetsi;
  7. kopi z’amabaruramari y’imyaka yose, raporo z’umugenzuzi w’imari n’iz’abagize Inama y’Ubutegetsi;
  8. igitabo cy’ugenewe inyungu ;
  9. kopi zose zanditse z’itumanaho ku banyamigabane bose cyangwa abafite imigabane bo mu cyiciro kimwe.

Kugeza ku mwanditsi mukuru ibaruramari ngarukamwaka

Isosiyete igomba kugira itariki fatizo y’ibaruramari muri buri mwaka, uretse ko: (1) bitari ngombwa ko isosiyete igira itariki fatizo y’ibaruramari mu mwaka yashyizweho mu gihe itariki fatizo y’ibaruramari yayo ya mbere ibaho mu mwaka ukurikira; kandi (2) iyo isosiyete ihinduye itariki fatizo y’ibaruramari yayo ntiba ikeneye kugira itariki fatizo y’ibaruramari muri uwo mwaka, mu gihe igihe kiri hagati y’amatariki fatizo y’ibaruramari yombi kitarengeje amezi cumi n’atanu (15) (ingingo ya 122).

Abagize Inama y’Ubutegetsi bakurikirana ko isosiyete igeza ku Mwanditsi Mukuru mu gihe kitarenze amezi arindwi (7) nyuma y’itariki fatizo y’ibaruramari mu gihe ari isosiyete idahamagarira rubanda kuyiguramo imigabane, no mu gihe kitarenze amezi ane (4) y’itariki fatizo y’ibaruramari ryayo mu gihe ari isosiyete ihamagarira rubanda kugura imigabane:

  1. kopi y’ibaruramari ry’umwaka yashyizweho umukono kandi ikemezwa;
  2. kopi ya raporo y’umugenzuzi kuri izo baruramari;
  3. raporo z’abagize Inama y’Ubutegetsi yerekerenye n’igihe cy’ibaruramari gihuye n’izo baruramari z’umwaka. (ingingo ya 142).

Icyitonderwa: sosiyete zose zitabihisemo ukundi itariki yazo y’ibaruramari ni 31 Ukuboza.

Kugeza ku mwanditsi Mukuru inyandiko ngarukamwaka ku makuru ya sosiyete

Abagize Inama y’Ubutegetsi bagenzura ko isosiyete ishyikiriza Umwanditsi Mukuru, buri mwaka, mu kwezi yahawe mu kubahiriza iyi ngingo, mu nyandiko yabugenewe yashyizweho umukono n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’isosiyete babiri (2), cyangwa ugize Inama y’Ubutegetsi umwe (1) gusa mu gihe ari we uhari, inyandiko ngarukamwaka yemeza ko amakuru akubiye mu gitabo ari ahuye n’ay’itariki y’ifoto y’umutungo. (ingingo ya 143).

Kumenyekanisha impinduka zitandukanye

Sosiyete igomba kumenyesha Umwanditsi Mukuru impinduka mu makuru amwe n’amwe harimo:

  1. Impinduka mu makuru yerekeye isosiyete yanditse mu bitabo byandikwamo amasosiyete nk’ubwoko bw’isosiyete, icyicaro gikuru cyayo, abagize inama y’ubutegetsi, abanyamigabane, n’ibindi;
  2. Impinduka zijyanye n’aho inyandiko za sosiyete zibikwa ;
  3. Impinduka zijyanye n’ abagenewe imigabane nyabo; n’izindi

AMAKOSA N’IBIHANO BYO MU RWEGO RW’UBUTEGETSI

  1. Kutagira ibitabo biteganywa n’iri tegeko : Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000Frw). (ingingo ya 326).
  2. Kudatanga inyandiko ziteganywa n’iri tegeko: Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) ariko atarenze ibibumbi magana atanu (500.000Frw). (ingingo ya 327).
  3. Imenyekanisha ry’ibinyoma: Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) na miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). (ingingo ya 328).
  4. Gutanga nkana inyandiko itari iy’ukuri: Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000 FRW) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW). (ingingo ya 329).
  5. Kwemeza ibaruramari ritujuje ibisabwa: Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) na miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). (ingingo  ya 330).

Isubirakosa: Isosiyete yongeye kugaragaraho amakosa avugwa mu Mutwe wa XVI uteganya amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, ihanishwa ihazabu ikubye inshuro ebyiri (2) z’ibihano yagombaga guhanishwa mbere y’isubirakosa cyangwa ikamburwa uruhushya rwayo rw’ubucuruzi. Abagize inama y’ubutegetsi babigizemo uruhare nabo bahanishwa ihazabu ikubye inshuro ebyiri (2) z’ibihano bagombaga guhanishwa mbere y’isubirakosa. (ingingo ya 337).

KU BINDI BISOBANURO KANDA HANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!