International Workers’ Day: Menya amateka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Buri mwaka, tariki ya 1 Gicurasi u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uzwi mu cyongereza nka International Workers’ Day. Hari n’abawita Labor Day cyangwa May Day.

Inkomoko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Mu binyejana bya 17 na 18, kubera kwiyongera kw’inganda, cyane cyane mu cyiswe “Industrial Revolution” cyangwa Igihe cy’impinduramatwara ishingiye ku nganda, abakoresha mu nganda baharaniraga gushaka inyungu nyinshi bakirengagiza uburenganzira bw’abakozi. Muri iki gihe hariho ibibazo bikomeye nko gukora amasaha menshi ku munsi nta kiruhuko, gukoresha abana, imishahara mito no kutagira ubwishingizi ku bakozi benshi.

 Ni muri urwo rwego hagiye havuka amashyirahamwe n’imiryango yaharaniraga uburenganzira bw’abakozi. Ayo mashyirahamwe niyo yakundaga kwitwa “Syndicats” cyangwa “Trade Unions” mu bihugu bitandukanye nko mu Bwongereza no mu Bufaransa.  Habayeho kandi n’imyigaragambyo y’abaturage yaharaniraga uburenganzira bw’Abakozi muri Amerika no mu bihugu byinshi by’Uburayi.

Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo wakomotse ku myigaragambyo yateguwe n’abakozi bo muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1886 aho abo bakozi basabaga ko amasaha y’akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa 8 ku munsi.

Muri iyo myigaragambyo inzego z’umutekano zarashe abigaragambyaga, abenshi bahasiga ubuzima.

Uyu munsi wemejwe nk’umunsi mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa. Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abakozi, Raymond Lavigne, niwe watanze igitekerezo ko buri mwaka itariki ya 1 Gicurasi, hajya hibukwa bariya bakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y’i Chicago.

Iyi nama yabigize ihame ku mahuriro y’abakozi y’ibihugu byose ko tariki ya mbere Gicurasi, bagomba guhagarika akazi cyangwa bagafata ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Uyu munsi wakomeje kuba umunsi ukomeye mu bihugu byinshi kandi uko iminsi yashize, Umunsi w’Umurimo wajyanaga ko kwizihiza ibyagezweho mu mirimo itandukanye aho kuba umunsi wo kwibuka abanya Chicago biciwe mu myigaragambyo yo gusaba ko amasaha y’akazi yagabanywa.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, uyu munsi wizihizwa ku munsi wa mbere mu kwezi kwa cyenda.

Muri iki gihe Umunsi mpuzamahanga w’abakozi cyangwa w’Umurimo wizihizwa tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n’u Rwanda.

Mu Rwanda, uyu munsi ufatwa nk’umunsi wo kwizihiza no kwishimira akazi gakorwa mu nzego zinyuranye zaba iza Leta n’iz’abikorera.

Ni umunsi kandi wo gushima no gushimira abakoze umurimo unoze cyane cyane abatanze serivisi neza mu mirimo inyuranye, abahanze akazi n’abahanze ibishya biganisha ku iterambere ry’Igihugu.

Kuri uyu munsi kandi hatangwa ikiruhuko ku bakozi bose baba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!