Kuzigama: Uburyo wakoresha kugira ngo ushobore kuzigama

Kuzigama cyangwa kwizigamira ni rimwe mu mabanga akomeye abakire benshi bemeje ko yabafashije gutera imbere. Umuntu wese ushaka gutera imbere agomba kuzigama amafaranga azakoresha mu bihe biri imbere.

Nk’uko umwanditsi Robert Kiyosaki yabivuze mu gitabo Rich Dad Poor Dad (2002), amafaranga agira akamaro si ayo umuntu yinjiza cyangwa ayo akorera; agira akamaro ni ayo azigama (WASOMA INYANDIKO TWABYANDITSEHO HANO).

Amafaranga umuntu azigama kandi ni yo yifashisha akora indi mishinga yamugira umukire kuko burya kuzigama gusa ntibihagije. Ugomba kuzigama ufite gahunda y’icyo uzakoresha ayo mafaranga wazigamye.

Kuzigama ntabwo ari ibintu byoroshye; uko umuntu akorera amafaranga menshi ni na ko n’ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi biba byinshi. Icyo dushaka kuvuga ni uko amafaranga ayo ari yo yose wakorera bishoboka ko wayakoresha agashira ntugire ayo usagura cyangwa ayo uzigama.

Uyu munsi rero tugiye kuvuga amabanga atatu cyangwa uburyo butatu  bwagufasha kuzigama:

1) Gukora urutonde rw’ibyo ugomba kugura

Mbere yo kubona umushahara cyangwa andi mafaranga winjije, jya ubanza ukore urutonde rw’ibyo ukeneye kugura muri ayo mafaranga. Ibi bisobanuye ko mbere yo kubona amafaranga ayo ari yo yose, ukwiye kubanza guteganya iby’ibanze uzagura no guteganya amafaranga uzazigama. Amafaranga yo kuzigama kandi ntagomba kuba ayo usigaza nyuma yo kugura bya bintu ukeneye. Ayo kuzigama na yo ugomba kuyagena mbere kuko hari igihe ibyo ukeneye biba ari byinshi kurusha ayo mafaranga. Ni byiza rero ko ubwizigame ubugena mbere byaba ngombwa ukanabukura kuri ayo mafaranga mbere y’uko akugera mu ntoki.

Ikindi cyiza cyo gukora urutonde rw’ibyo uzagura ni uko bikurinda gusohora amafaranga atateganyijwe mu buryo butunguranye. Ibyo na byo byagufasha kwizigamira amafaranga menshi.

Niba rero ushaka gutera imbere no guteganyiriza ejo hazaza, jya buri gihe ukora urutonde rw’ibyo uzakoresha amafaranga yawe. Ntukagure ikintu kubera ko ukibonye. Jya ugura ibintu wateguye kandi wateganyije.

2) Kwirinda gufata amadeni atari ngombwa

Umunyamerika Thomas Jefferson yaravuze ati: “ntugakoreshe amafaranga utarabona”. Iyo unyuze kuri “butiki (boutique)” muturanye, ugafata ideni uzishyura wahembwe, burya uba uri gukoresha amafaranga utarabona. Ni ukuvuga ko watangiye kurya amafaranga udafite; iryo ni ryo deni.

Iyo ufata amadeni cyane ntabwo ushobora kuzigama kuko buri gihe uko ubonye amafaranga uhita ujya kwishyura. Keretse ubaye wambura, ariko niba ushaka kuzigama amafaranga yawe irinde gufata amadeni atari ngombwa.

Niba rero ushaka gutera imbere no kongera ingano y’amafaranga uzigama, irinde gufata amadeni atari ngombwa. Hari igihe biba ngombwa ko umuntu afata ideni, ariko mu gihe ubona bishoboka, irinde gufata ideni cyane cyane iyo ari ideni utagiye gukoresha imishinga yunguka.

3) Kugabanya ingano y’amafaranga ukoresha

Ubundi buryo bwagufasha kuzigama ni ukugabanya ingano y’amafaranga ukoresha mu kugutunga, mu gukora ingendo (transport), mu kugura ifatabuguzi rya telefone, televiziyo na interineti n’ibindi.

Icyo dushaka kuvuga ni uko bishoboka ko wagabanya amafaranga usanzwe ukoresha ku kwezi cyangwa mu buzima bwa buri munsi mu rwego rwo kongera ingano y’amafaranga uzigama. Ibi bisaba ko uhindura imyitwarire n’imibereho yawe. Aha bisaba ko umuntu amenya guteganya no kugura ibyo akeneye kurusha ibindi.

Mu nyandiko acu itaha tuzagaragaza bumwe mu buryo wakoresha kugira ngo ugabanye ingano y’amafaranga ukoresha.

Mu gusoza iyi nyandiko turongera kubibutsa ko kuzigama ari ibanga rikomeye ryagufasha kuba umukire. Iyo ukorera amafaranga utazigama uba umeze nkutayakorera kuko ayo ukorera yose ushobora kuyakoresha agashira. Mu gihe uteganya ibyo uzakoresha amafaranga yawe, jya wibuka no guteganya ayo uzigama.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

4 thoughts on “Kuzigama: Uburyo wakoresha kugira ngo ushobore kuzigama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!