Impamvu zitari zo zishobora kukubuza kwihangira imirimo

Ni kenshi ujya uhura n’abantu, wababaza icyo bakora bakakubwira ko ntacyo, ariko bakavuga ko uwabaha igishoro bakora “business”; wamubaza “business” ateganya gukora akakubwira ko ntayo azi ngo kuko nta gishoro arabona.  Abantu benshi dukunda kugira impamvu, akenshi zitari zo, twitwaza twisobanura  tuvuga impamvu tutihangira imirimo.

Impamvu tubabwira ibi si ukugira ngo tuvuge ko guhanga imirimo byabananiye. Ikigamijwe ni ukugira ngo mubimenye munabashe kwirinda kugira inzitwazo zishobora kubabuza amahirwe yo kwihangira umurimo no kwiteza imbere, kuko tuzi ko hari ababikoze bigakunda kandi bagatera imbere.

Uyu munsi tugiye kuvuga inzitwazo (impamvu zitari zo) akenshi umuntu aba yibwira cyangwa abwira abandi zituma adatangira umushinga:

1) Nta gishoro mfite

Abantu benshi bakunze kuvuga ko impamvu batihangira imirimo ari uko nta gishoro bafite. Ibi nibyo, ariko muri iki gihe tugezemo, hari n’imishinga ushobora gutangira nta gishoro kinini bigusabye. Si ngombwa ko buri gihe utangiza amafaranga menshi. Ukwiye kureba impano ufite, ubumenyi ufite ndetse n’ibindi bintu ufite ushobora kubyaza umusaruro. N’iyo telephone ukoresha ushobora kuyibyazamo “business” ikomeye.

2) Gutangira umushinga biragoye, sinabishobora

Mu nyandiko zinyuranye twabagejejeho twavuze ko kwigirira icyizere no gutinyuka biri mu myitwarire yagufasha kwiteza imbere. Ntabwo ushobora guhanga umurimo ukunda ibintu byoroshye. Ni ngombwa ko wumva ko kwihangira umurimo ari ibintu bishoboka ariko bisaba umuhate no gukora cyane. 

3) Ndacyashaka umushinga nkora

Hari umuntu muhura uyu mwaka akakubwira ko ari gushaka ikintu akora. Mwahura nyuma y’imyaka ibiri akongera akakubwira ko agishaka ikintu akora. Umuntu uteye gutya, na nyuma y’imyaka itanu muzahura yongere akubwire ko agishakisha ibyo akora.

Niba ushaka kwihangira umurimo no gutera imbere, birakwiye ko ufata umwanzuro ugatangira hakiri kare, kuko uko utinda ni nako abandi aba bagusiga mu iterambere.

4) Mfite ubwoba ko nintangira umushinga nzahomba

Abanyarwanda baca umugani ngo: “Nta yitinya itarungurutse!” Ni ngombwa ko ugerageza ugatangira umushinga uguteza imbere. Burya n’iyo uhombye, uba uruta utaratangira kuko ubikuramo amasomo ashobora kugufasha kongera gukora indi mishinga. Na bariya bantu tubona bakize kurusha abandi ku isi, hari igihe bahombye. Ntabwo guhomba bikwiye kugutera ubwoba.

5) Sintuye mu mujyi/Sintuye mu cyaro

Ahantu utuye ntihakwiye kukubera urwitwazo rutuma utihangira umurimo. Waba utuye mu Mujyi cyangwa utuye mu cyaro, hari imishinga wakora ijyanye n’aho utuye. Kandi mu gihe tugemezo ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga bigenda bigabanya imbogamizi zo kuba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

6) Ndacyari muto (Sindarangiza kwiga….)

Kwihangira imirimo ntibisaba kuba uri umuntu ukuze cyane. Ni ngombwa ko abantu tugira umuco wo kwihangira imirimo tukiri bato. Hari imishinga ushobora no gutangira ukiri umunyeshuri ukazarangiza kwiga uha abandi akazi aho kujya kugasaba. Mu Rwanda no mu mahanga dufite ingero z’abantu batangije imishinga bakiri bato kandi bagatera imbere.

Uretse izi mpamvu akenshi zitari zo zibuza abantu kwihangira imirimo, hari n’izindi nyinshi ziba mu mitekerereze n’imyitwarire yacu zishobora kuba zitubuza gutangira kwihangira umurimo nko kwitinya no kutigirira icyizere. Icyo dusaba abasoma izi nyandiko ni ugutinyuka bagakora imishinga inyuranye ibateza imbere, kandi birashoboka.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

One thought on “Impamvu zitari zo zishobora kukubuza kwihangira imirimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!