Menya impamvu zituma udashyira mu bikorwa igitekerezo cy’umushinga ufite

Abantu bateye imbere bemeza ko ikintu cya mbere gikenewe mu gutangira no gukora umushinga ari ukugira igitekerezo cy’umushinga (business idea). Ibi ni byo, ariko kugira igitekerezo gusa ntibihagije. Ni ngombwa ko niba ufite igitekerezo cyo gukora umushinga unagishyira mu bikorwa, ugatangira uwo mushinga. Abantu benshi tugira ibitekerezo byavamo imishinga ikomeye yatugira abakire, ariko kuyishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu 6 zituma tutabasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga dufite:  

1) Kwitinya no kutigirira icyizere

Kutigirira icyizere bijyana no kumva ko ntacyo ushoboye no gutinya gutangira umushinga ngo udahomba. Gutangira “business” no kwihangira umurimo ntibisaba kuba waraminuje cyangwa ufite ubundi buhanga budasanzwe, icya ngombwa ni ukwiyemeza no gutinyuka.

Niba rero wumva utinya kwihangira umurimo no gukora umushinga waguteza imbere, icyo twagushishikariza ni ugutinyuka, ukigira no ku bandi babikoze bigakunda.

2) Kutagira abantu bagushyigikira

Hari igihe umuntu aba afite igitekerezo cyo gukora “business” ariko akabura abantu bamushyigikira. Akenshi hari igihe ubibwira abo mu muryango wawe cyangwa inshuti zawe ntihagire ukubwira ko agushyikiye, ahubwo bamwe bakaguca intege bakakubwira ko bitazakunda. Ndetse bakaguha n’ingero z’abo byanze. 

Niba utabonye abagushyigikira, wicika intege ngo ureke umushinga watekereje. Wowe kora umushinga wawe, nibikunda bazaza bagukomere amashyi.

3) Gutinya guhomba

Gutinya guhomba ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma abantu benshi badashyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga bafite. Isi tubamo yadutoje gufata igihombo nk’ikintu kibi, ariko burya guhomba muri “business” ni isomo rikomeye. Guhomba ni ibintu bibaho kandi ntibyakubuza kongera gukora umushinga ugakunda kuko biba byagusigiye amasomo akomeye.

Niba rero utinya gushyira mu bikorwa umushinga wawe kugira ngo udahomba, ntabwo uzigera utera imbere. Uzahora ufite ubwoba, cya gitekerezo wari ufite abandi bagishyire mu bikorwa. Aho kwicuza ko utakoze ikintu, wakwicuza ko wagikoze ariko bikanga.

4) Kutagira amakuru nyayo agufasha gushyira mu bikorwa umushinga wawe

Muri iki gihe, hari amakuru menshi, cyane cyane kuri murandasi (internet) avuga kubyo kwihangira umurimo. Biragoye kubona amakuru wakwizera n’ayo utakwizera. Kugira amakuru menshi anyuranye, rimwe na rimwe anavuguruzanya, na byo bishobora kubera imbogamizi abantu bafite ibitekerezo bya “business” bashaka gushyira mu bikorwa.

Inama dutanga ni uko nawe ukwiye gutangira umushinga ushingiye ku bumenyi bw’ibanze ufite. Si ngombwa kuba uzi byinshi cyangwa waraminuje mu mushinga ugiye gutegura. Wowe uzatangire uko ubushobozi bwawe bungana, uzagenda wiyungura ubumenyi uko umushinga wawe ugenda waguka.

5) Gushaka kwigana abandi cyangwa gushaka gukora nk’ibyo abandi bakora

Iyo ufite igitekerezo cy’umushinga, ni byiza ko utekereza kugikora ugendeye ku bushobozi bwawe haba mu buryo bw’amafaranga no mu buryo bw’ubumenyi. Nko mu Rwanda, niba ushaka gukora umushinga wo gukora ibinyobwa by’imitobe, witekereza ko uzatangirira ku bushobozi nk’ubw’uruganda rw’Inyange. Niba ushaka gukora umushinga w’ubuhinzi witekereza ko uzatangira uhinga hegitari 100. Tangirira kuri bike ufite, uzagenda utera imbere buhoro buhoro. Wikwigana abandi kuko bo batangiye mbere kandi wenda bafite n’igishoro kinini.

Iyo rero utekereza gukora umushinga wigana urwego iy’abandi iriho, biragoye ko umushinga wawe uzawushyira mu bikorwa, kuko uzahora utekereza ko utarabona ibikenewe kugira ngo ukore uwo mushinga.

6) Kubura igishoro

Birashoboka ko waba ufite umushinga utarashyira mu bikorwa kubera kubura igishoro. Hari igihe uba nta gishoro na gito ufite cyangwa se ukaba ufite igishoro kidahagije cyangwa gito ugereranyije n’umushinga utekereza gukora. Inama tukugira ni uko ugomba gutekereza gutangirira ku bintu bito bidasaba igishoro kinini bikazagenda byaguka buhoro buhoro.

Niba rero ushaka gutera imbere, tinyuka ushyire mu bikorwa igitekerezo cy’umushinga ufite. Niwakomeza gutinda, abandi bazagishyira mu bikorwa ujye uhora wicuza kuba utarawutangiye kandi warawutekereje mbere. Nta yitinya itarungurutse!

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

One thought on “Menya impamvu zituma udashyira mu bikorwa igitekerezo cy’umushinga ufite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!