Menya uburyo wakoresha impano yawe ukaba umukire  

Impano y’umuntu ni nk’icupa ririmo umubavu uhumura neza, iyo utaripfunduye nta muntu n’umwe wumva impumuro y’umubavu urimo”.  Abantu benshi tugira impano zitandukanye, ariko ugasanga tutazikoresha cyangwa tutazibyaza umusaruro.

Kudakoresha impano dufite, akenshi bituruka ku kutamenya ko tuzifite, kwitinya, kutigirira icyizere no kutamenya uburyo twazikoresha.

Uyu munsi tugiye kuvuga ku nzira 6 zagufasha gukoresha impano yawe ukagera ku bukire:

1. Banza umenye impano wifitemo

Abantu benshi tugira impano zinyuranye. Ikibazo gikomeye tugira ni uko hari igihe tuba tutazi ko tuzifite. Hari n’igihe umuntu abwirwa n’abandi bantu ko afite impano runaka, we atari abizi.

Icyo dusabwa kugira ngo tumenye impano zacu, ni ukwitekerezaho no kwikorera isuzuma. Tukareba imirimo dukora, iyo dukora dukunze kurusha iyindi, iyo dukora itworohereye, n’ibindi. Ikindi ni uko ushobora no kubaza abantu mubana, muziranye cyangwa bakuzi neza niba babona hari impano ufite. Hari igihe uba ufite impano, abandi bayikubonamo ariko wowe utayibona.

img: kugaragaza impano // Source: Internet

2. Kumenya amahirwe y’imishinga ari aho uri

Niwamara kumenya impano yawe, uzakurikizaho kumenya amahirwe y’imishinga ari aho utuye cyangwa aho ushaka gukorera. Kumenya amahirwe ahari bizagufasha no kumenya ajyanye n’impano ufite. Twatanga nk’ingero z’imishinga igezweho muri iki gihe wareba ko aho uri yaba ikenewe:

  • Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (e-commerce)
  • Ubujyanama mu ngeri zitandukanye (mu bukungu, ku buzima, ku mirire, muri sports n’ibindi)
  • Gukora Porogaramu za mudasobwa (computer softwares)
  • Serivisi zijyanye n’ubuzima (gucuruza imiti, ubuvuzi,..)
  • Kwamamaza
  • Serivisi z’uburezi ku byiciro byose
  • Gutunganya amashusho n’amaforo (Videography and Photograpy)
  • Gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (food processing..) n’indi myinshi.

3. Guhuza amahirwe ahari n’impano ufite

 Niwamara kumenya amahirwe yo kubyaza amafaranga ari aho uri, uzashaka noneho amahirwe yo gukora imishinga ajyanye n’impano yawe.

Icyo gihe ntuzareba ibyo wize cyangwa ibyo abantu baguhatira gukora, uzareba ibintu usanzwe ufitemo impano; bimwe ushobora kuba usanzwe unabikora ariko bitakwinjiriza amafaranga.

Urugero  Hari abantu benshi bize ubwarimu ariko bakora ubucuruzi, abize ubuganga ariko bakora umwuga wo gufotora, abize imibare ariko bakora umuziki kandi bose usanga babikora neza.

4. Ongera ubushobozi mu mpano ufite

Niwamara kwiyemeza ko ugiye kubyaza impano yawe umusaruro, umaze no guhitamo ibyo uzakora bijyanye n’impano yawe, uzasanga kenshi nta bumenyi buhagije ubifitemo. Mu gihe watangiye gukoresha impano yawe, ihugure kandi wongere ubumenyi wari usanzwe ufite muri uwo mushinga ujyanye n’impano yawe.

img: guteza imbere impano // source: Internet

5. Hitamo neza ibyo uzashyiraho imbaraga kurusha ibindi

Niba watangiye gukoresha impano yawe mu kwiteza imbere, wigerageza gukora ibintu byinshi icyarimwe, tangirira ku bintu bito ugende ubyagura uko wiyungura ubumenyi n’ubushobozi.

Urugero: Niba ufite impano yo kwigisha ibintu binyuranye, witangira wigisha ku ngingo zose. Wivuga ku bukungu, iyobokamana, politiki, imyidagaduro, ubumenyi icyarimwe. Hitamo ingingo imwe uzajya wigisha kugira ngo abantu bamenye urwego bagufatamo. Niwiha kubivuga byose, bizarangira nta na kimwe ukoze neza, bitume intego wihaye utayigeraho.

6. Kumenya kwagura umushinga wawe no kudacika intege

Niba wiyemeje gukoresha impano yawe mu kwiteza imbere, witekereza umushinga muto. Mu gihe watangiye gukora umushinga ujyanye n’impano yawe ni ngombwa ko nawo ugenda uwagura ukuzavamo umushinga munini utanga akazi ku bantu benshi. No mu gihe  uwo mushinga udahise waguka cyangwa ngo ubyare inyungu, ntugomba gucika intege, ugomba gukomeza kugeza igihe intego yawe uyigezeho.

Urugero: Hari abantu batangiye imishinga yo gufotora no gufata amashusho bakoresha “Camera” z’intirano, ariko ubu bafite “Studio” zikomeye ku isi. 

Mu gusoza, turongera kubabwira ko buri muntu wese agira impano. Igikomeye ni ukuyimenya no kumenya amahirwe ahari wayikoreshamo ikakugirira akamaro ndetse ukayibyaza amafaranga yakugira umukire.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

2 thoughts on “Menya uburyo wakoresha impano yawe ukaba umukire  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!