Ibintu abahanga bemeza ko ubikoze wese ashobora kuba umukire

Abantu benshi usanga dushaka kuba abakire no gutera imbere ariko tutazi uko twabigeraho. Birazwi ko nta nzira y’ubusamo yageza umuntu ku bukire. Kugira ngo umuntu abe umukire, agomba kubiharanira no kubikorera. Uyu munsi turababwira bimwe mu bintu abahanga bavuze ko ubikoze wese byanze bikunze aba umukire:

1. Guhora wiyungura ubumenyi

Abantu bahora bashakisha kandi biyungura ubumenyi, nta kabuza baba abakire. Kwiyungura ubumenyi tuvuga aha si ukuminuza mu bintu bitandukanye ahubwo ni uguhora wubaka ubushobozi mu bumenyi ukeneye buzagufasha kwiteza imbere. Uko umuntu agira ubumenyi bwinshi, ni na ko aba afite amahirwe menshi yo gutera imbere no kuba umukire.

2. Kwizigamira/kuzigama (saving)

Biragoye ko umuntu utizigamira yaba umukire. Buriya n’abantu benshi tuzi b’abakire muri iyi si, bahuriza ku kuba benshi ari abantu bazigama. Kenshi amafaranga umuntu azigama ni nayo ashobora kuvamo igishoro cyo gukora umushinga ubyara inyungu.

3. Kwishyura amadeni

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko udashobora kuba umukire utagira umuco wo kwishyura amadeni. Gufata amadeni cyangwa inguzanyo ntibyakubuza kuba umukire, ariko iyo utishyura amadeni ntabwo ushobora kwizigamira cyangwa ngo utunge amafaranga adafite ikibazo. Ni na yo mpamvu abantu benshi bateye imbere bemeza ko kwishyura amadeni bigufasha kuba umukire no gutunga amafaranga.

4. Kumenya ko kuba umukire atari ibitangaza cyangwa amahirwe

Abantu benshi babaye abakire baba bazi neza ko bidasaba ibitangaza cyangwa amahirwe. Kuba umukire cyangwa kugira amafaranga menshi umuntu arabikorera. Kandi koko umuntu niwe utegura uburyo azabaho mu bihe biri imbere.

5. Kutagira ubwoba bwo guhomba (risk taking)

Abakire benshi barangwa no kudatinya guhomba. Iyo uhora ufite ubwoba bwo guhomba ntushobora kuba umukire. Abanyarwanda babivuze neza bati: “Nta yitinya itarungurutse”. Niba ushaka kuba umukire ukwiye gufata umwanzuro wo kwihangira umurimo udatinye guhomba.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi no gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!