Kugira igitekerezo cy’umushinga ni intambwe ya mbere iganisha ku kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Impamvu abantu benshi bananirwa kwihangira imirimo ni uko baba badafite ibitekerezo byiza by’imishinga bakora, cyangwa baba banabifite ugasanga atari ibitekerezo byiza.
Uyu munsi tugiye kuvuga ku bintu bine wagenderaho uhitamo umushinga uzakora:
1) Shingira ku bumenyi ufite
Mu gihe ushaka guhitamo umushinga uzakora, banza utekereze cyangwa wibaze ku bumenyi ufite. Nujya guhitamo umushinga uzakora, uzabanze uhitemo imishinga ufitemo ubumenyi cyangwa amakuru ahagije.
Gukora umushinga ufitemo ubumenyi bizagufasha kunguka vuba no kumenya imikorere y’uwo mushinga bitagusabye gukoresha abandi bakozi benshi.
2) Shingira ku byo inshuti zawe zikunda kukubwira ko ushoboye
Burya iyo dukora umushinga, tuba tuwukorera inshuti zacu n’abandi bantu bazagura ibicuruzwa na serivisi zacu, abatuzi n’abatatuzi. Hari igihe uba ufite impano yo gukora ikintu runaka ariko utabizi cyangwa utayiha agaciro. Mu gihe rero ushaka guhitamo igitekerezo cyiza cy’umushinga, reba no kuri bya bintu inshuti zawe cyangwa abandi bantu bakuzi bakunda kukubwira ko ushoboye.
Nta kabuza niwabikoramo umushinga nawo uzakundwa kandi ukwinjirize amafaranga yakugira umukire.
3) Shingira ku bintu ukunda gukora uruhuka cyangwa wishimisha
Mu nyandiko yatambutse mbere, (WAYISOMA HANO) twagaragaje ibintu byinshi dukora twishimisha ariko bishobora kutuviramo imishinga yatugira abakire
Akenshi usanga ari impano cyangwa imirimo dukora mu rwego rwo kuruhuka no kwishimisha gusa, tutazi ko byavamo imishinga.
Mu gihe uri gushaka igitekerezo cy’umushinga wakora, ukwiye no guha agaciro bya bintu ukunze gukora wishimisha kuko na byo wabikoramo umushinga wakugira umukire.
4) Kurebera ku bintu ugura cyane kurusha ibindi
Indi nama yagufasha guhitamo igitekerezo cyiza cy’umushinga ni ukurebera ku bintu cyangwa serivisi ukunda kugura cyane.
Burya ibintu ugura cyane n’abandi aba babigura. Nta kabuza ko ubikozemo umushinga wakunguka.
Mu gusoza iyi nyandiko twababwira ko guhitamo umushinga na byo bigomba kwitonderwa. Ntugomba guhitamo umushinga kuko ubonye abandi bawukora cyangwa kuko wabonye hari uwawukoze akunguka. Ugomba gushingira ku bumenyi ufite, ugatega amatwi inshuti zawe, ugahitamo ibintu ukunda gukora kandi ukareba ibintu bikunze kugurwa cyane ku isoko.
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.
SERIVISE DUTANGA:
//// Financial Education //// Research and Consultancy //// Advertisement //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking //// Web design
Duhamagare cyangwa utwandikire
Telephone: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com
Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.