Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) mu mwaka wa 2024/2025 azasohoka ku wa kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025.
Amanota azatangazwa saa Cyenda z’amanywa (15h00) kuri iyo tariki. Minisiteri y’Uburezi yeboneyeho kandi kumenyesha Abanyarwanda ko umwaka w’amashuri 2025/2026 uzatangira tariki ya 8 Nzeri 2025.
ITANGAZO RYA MINEDUC
