Waba wifuza gutegura umushinga wo gusaba inkunga? Mu Rwanda n’ahandi ku isi haba imiryango cyangwa inzego za Leta zitera inkunga imishinga inyuranye. Yaba imishinga y’urubyiruko, imishinga y’ibyiciro byihariye nk’abagore, abafite ubumunga n’abandi, ikunze kugira abayitera inkunga bikaba ngombwa ko batanga amatangazo bashaka imishinga batera inkunga.
Akenshi usanga abatanze ayo matangazo y’imishinga yo gutera inkunga bagaragaje iby’ibanze bigomba kuba biri mu mushinga. Ariko muri rusange hari ibintu by’ibanze bitagomba kubura mu mushinga wo gusaba inkunga uwo ari wo wose.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu by’ibanze bitagomba kubura mu mushinga wo gusaba inkunga.
1) Ibaruwa isaba inkunga
Mbere yo kugaragaza umushinga, ni ngobwa ko umushinga uherekezwa n’ibaruwa isaba inkunga. Ibaruwa uyandikira urwego ushaka gusabamo inkunga. Muri iyo baruwa ugomba kugaragaza mu ncamake impamvu ushaka gusaba inkunga, icyo iyo nkyunga uzayikoresha n’ingano y’inkunga usaba.
2) Incamake y’umushinga
Iki gice nicyo bakunda kwita mu cyongereza “Executive Summary”. Muri iki gice ugaragaza mu buryo bw’incamake icyo umushinga ugamije n’icyo uzakora. Ugaragaza kandi mu buryo bw’incamake wowe usaba inkunga uwo uri we, ibyo uteganya gukoresha inkunga n’akamaro bizagira kuri wowe no ku bandi.
3) Ibisobanuro ku muntu, umuryango cyangwa ikigo gisaba inkunga
Muri iki gice ugaragaza amakuru ajyanye n’ikigo cyawe cyangwa Urwego rusaba inkunga. Niba uri n’umuntu ku giti cyawe uvuga uwo uri we, ibyo wize, n’ibyo ukora. Iki nicyo gice kigaragaza nyiri gusab inkunga; ibyo akora, ibyo ashoboye kandi akabihuza n’impamvu shaka gusaba inkunga.
4) Gusobanura ikibazo gihari ushaka gukemura
Iki gice ni cyo bita mu cyongereza “Problem statement and need assessment”. Kiri mu bice bya ngombwa by’umushinga wo gusaba inkunga kandi kigomba kwitonderwa cyane. Muri iki gice ugaragaza ikibazo gihari umushinga usabira inkunga ushaka gukemura. Mu kugaraza icyo kibazo ukoresha amakuru yizewe nka za raporo n’amakuru yizewe yasohotse mu binyamakuru agaragaza koko ikibazo gihari. Muri iki gice kandi ugaragaza ko uwo mushinga ushaka gukora ukenewe cyane mu rwego rwo kugira ngo uzahabwe inkunga.
5) Intego z’umushinga
Iki nacyo ni igice cya ngombwa cy’umushinga. Muri iki gice ugaragaza intego zihariye n’intego rusange z’umushinga. Ugaragaza kandi intego zo mu gihe gito n’intego z’igihe kirambuye umushinga wawe ushaka kugeraho.
6) Uko umushinga uzashyirwa mu bikorwa
Muri iki gice usobanura neza ibikorwa umushinga uzakora n’uko bizakorwa. Iki nacyo ni igice cy’ingenzi kuko kigaragaza mu buryo burambuye ibikorwa by’ingenzi umushinga wawe uzakora, uko bizakorwa, uzabikora n’igihe bizakorerwa. Muri iki gice kandi ugaragaza aho ibyo bikorwa bizakorerwa n’abazabigiramo uruhare. Iyo binashobotse ugaragaza ingengabihe ya buri gikorwa.
7) Ingengo y’imari y’umushinga
Iki nacyo kiri mu bice by’ingenzi by’umushinga. Umushinga wo gusaba inkunga ugomba kuba ugaragaza ingengo y’imari yawo. Mu ngengo y’imari ugaragaza ibizakenera amafaranga byose n’amafaranga buri gikorwa kizasaba, hanyuma ugakora igiteranyo. Mu ngengo y’imari ugaragaza kandi uko umushinga uzunguka n’uko uzagira akamaro mu buryo bwo kwinjiza amafaranga. Muri iki gice kandi ugaragaza aho ingengo y’imari izava n’uruhare rwa nyirumushinga.
Ibindi bice bya ngombwa bitangomba kubura mu mushinga wo gusaba inkunga ni uburyo uzakurikirana umushinga; akamaro umushinga uzagirira aho uzakorera, uburyo umushinga uzaguka n’uburyo uzaramba, n’ingaruka umushinga uzagira ku bidukikije.

KANDA HANO USOME ZINDI NYANDIKO BIJYANYE
WIFUZA KO TUGUFASHA GUTEGURA UMUSHINGA TWANDIKIRE:
EMAIL: imbere2050@gmail.com
TELEFONE: +250785115126
WEBSITE: www.imbere.rw