Ibyapa byo mu muhanda n’uko bikoreshwa

Ibyapa byo mu muhanda bigira uruhare runini mu kurinda umutekano w’abakoresha umuhanda bose baba abanyamaguru n’ibinyabiziga. Ibyapa byo mu muhanda bifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya uko bakoresha umuhanda ntawe ubangamiye undi.

Uyu munsi twabateguriye inyandiko igaragaza ibyapa byo mu muhanda. Iyi nyandiko yagufasha gutegura ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga (Provisoire).

KANDA HANO UBONE IYO NYANDIKO

Ibyapa byo mu muhanda n’uko bikoreshwa

Ubwoko bw’ibyapa byo mu muhanda:

Ibyapa byo mu muhanda birimo ibyiciro bitanu birimo ibi bikurikira:

1) Ibyapa biburira

Ibyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi cyangwa umuyobozi w’ikinyabiziga ko hari icyago.  Byerekana imiterere yacyo kandi bikamutegeka kwitonda kugira ngo imigenzereze ye ihure n’imiterere n’ububi bw’icyago cyerekanywe.

2)  Ibyapa bibuza

Ibyapa bibuza bibereyeho kwereka abagenda mu muhanda ibyo babujijwe. Ibyapa bibuza bigizwe n’ishusho y’uruziga ifite umuzenguruko w’umutuku, ubuso bw’umweru n’ikirango cy’umukara.

3) Ibyapa ndanga cg biyobora

Ibyapa ndanga bigamije kuyobora no gusobanurira abagenzi b’inzira nyabagendwa. Ibyapa ndanga bigizwe n’ishusho y’urukiramende ifite umuzenguruko w’ubururu n’ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umweru.

4) Ibyapa byo gutambuka mbere

Ibyapa byo gutambuka mbere bibereyeho kumenyesha abagendera mu muhanda amategeko yihariye yo gutambuka mbere mu nkomane.

Ibyapa byogutambuka mbere bigizwe n’ishusho ya mpandeshatu ifite umuzenguruko w’umutuku, ubuso bw’umweru n’ ikirango cy’umukara.

5) Ibyapa bitegeka

Ibyapa bitegeka bibereyeho kwereka abagenda mu muhanda ibyo bategetswe kubahiriza. Ibyapa bitegeka bigizwe n’ishusho y’uruziga ifite ubuso bw’ubururu. umuzenguruko w’ubururu n’ikirango cy’umweru.

SOMA IZINDI NYADIKO BIJYANYE

SURA URUBUGA RWACU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!