Umushinga wo guhinga inyanya muri greenhouse

Ubuhinzi bw’imboga cyane cyane inyanya buri mu mishinga igira uruhare mu iterambere ry’ababukora kandi igatanga umusaruro ushimishije. Ibyo bituruka ku kuba mu Rwanda hari isoko rinini ry’imboga.

Inyanya ni kimwe mu bihingwa byera mu Rwanda ariko bikenera guhingwa mu buryo bwa kijyambere. Niyo mpamvu muri uyu mushinga twateguye guhinga inyanya muri “Greenhouse” mu rwego rwo kongera umusaruro wazo no guhinga inyanya mu buryo bwa kijyambere kandi zigatanga umusaruro wujuje ubuziranenge.

Umushinga wo guhinga inyanya muri greenhouse

Akamaro ko guhinga inyanya muri greenhouse

Guhinga inyanya muri greenhouse ni uburyo bwo bwiza bwo kuzihinga mu buryo bwa kijyambere kandi zigatanga umusauri munini, ufite ubuzirangenge. By’umwihariko guhinga muri “greenhouse” bifite akamaro mu buryo bukurikira:

-Guhinga bikorwa mu bihe byose, haba mu gihe cy’izuba no mu gihe cy’imvura;

-Birinda inyanya kugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe cyangwa ry’ikirere;

-Birinda indwara n’ibyonnyi bikunda gufata no kwibasira inyanya cyane cyane izihingwa hanze;

-Bitanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge ugereranyije n’inyanya zihingwa hanze;

-Bifasha gukoresha amazi  neza no gutuma inyanya zibona amazi zikeneye.

-Ni uburyo bwiza bwo gukoresha ubutaka; hakaboneka umusaruro munini hakoreshejwe ubutaka buto.

Ingengo y’imari y’umushinga wo guhunga inyanya muri greenhouse

Imbonerahamwe zikurikira zigaragaza amafaranga azakenerwa mu bikorwa, ibikoresho n’imirimo y’umushinga:

A) GUTEGURA UMUSHINGA NO KUBAKA GREEN HOUSE

IBIKENEWE INGANO IGICIRO CYA KIMWE (Frw) IGICIRO CYOSE (Frw)
Gutegura umushinga   1 Estimate 200,000
Ubutaka buzubakwamo greenhouse   (Uruhare rwa nyirumushinga) 2,000,000
Kubaka greenhouse 15mX60m   9,444,450  
IGITERANYO (A)     11,644,450  

B) GUHINGA INYANYA

Turateganya ko mu mwaka umwe tuzajya duhinga ibihembwe 2 (inshuro 2). Imbonerahamwe ikurikira igaragaza ibizakenerwa mu mwaka.

IBIKENEWE INGANO IGICIRO CYA KIMWE (Frw) IGICIRO CYOSE (Frw)
Kugura umwayi   10kg 7,000 70,000
Kugura ifumbire  y’imborera   Estimate 400,000  
Kugura ifumbire mvaruganda (NPK, Uree…)   Estimate 500,000
Imiti yica udukoko n’irwanya ibyonnyi/indwara     (estimate) 400,000
Amazi yo kuvomera     300,000  
IGITERANYO (B)     1,670,000  

C) GUHEMBA ABAKOZI

IBIKENEWE INGANO Umushahara ku kwezi (Frw) Umushahara ku mwaka (Frw)
Umukozi ukurikirana umushinga   1 50,000 600,000
Abakozi bakurikiranya inyanya(guhinga, gukurikirana no gusarura)   2  30,000*2 720,000
IGITERANYO (C)     1,320,000  

IGITERANYO CYOSE CY’AMAFARANGA Y’UMUSHINGA USABA

= A+B+C

= 11,644,450+1,670,000+1,320,000

= 14,634,450 Frw

IGITERANYO CY’AMAFARANGA UMUSHINGA UZASABA: 14,634,450 Frw

Ingengo y’imari yagaragajwe haruguru yagenwe hagendwe ku rugero rw’umushinga. Birashoboka ko uyu mushinga wawukora ufite n’amafaranga make kuyo twagaragaje muri iyi nyandiko.

Umushinga wo guhinga inyanya muri greenhouse ufite ibindi bice by’ungenzi bigomba kujyamo. Bimwe muri ibyo bice ni ibi bikurikira:

-Intego z’umushinga

-Aho umushinga uzakorera

– Ibikorwa by’umushinga na gahunda y’ibikorwa

-Amakuru kuri nyirumushinga

-Aho ingengo y’imari izava

-Uko umushinga uzunguka

-Uburyo bwo kwishyura inguzanyo mu gihe uteganya kuzayisaba

-Uburyo bwo gukurikirana umushinga

-Uburyo bwo kwamamaza umushinga,…

KANDA HANO UBONE INYANDIKO YOSE Y’UYU MUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGARE KURI:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Website: www.imbere.rw

Umushinga wo guhinga inyanya muri greenhouse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!