Imyitwarire yagufasha kugera ku nzozi zawe

Imyitwariye y’umuntu na yo iri mu bituma ashobora kugera ku byo yifuza kugeraho cyangwa ntabigereho. Ibyo nibyo dukunda kwita ngo ni “inzozi”zacu. Inzozi ni ibyo umuntu aba yifuza kugeraho mu mibereho ye byaba ibijyanye n’ubuzima bwe, ibijyanye n’ibyo ashaka kumarira umuryango w’abantu cyangwa ibijyanye n’iterambere rye cyane cyane mu by’ubukungu.

Mu nyandiko zacu nyinshi zatambutse mbere twagaragaje ubumenyi n’amabanga yadufasha gutera imbere, kuba abakire no kugera ku nzozi cacu mu buzima. Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kugaragaza imwe mu myitwarire yagufasha kugera ku nzozi zawe no gutera imbere mu buzima bwawe:

1) Soma buri munsi

Gusoma ibitabo ni rimwe mu mabanga akomeye yagufasha kwiyungura ubumenyi no kwiga ibintu bishya. Kwiyungura ubumenyi biguha amahirwe yo kumenya ibintu bishya n’amakuru mashya yagufasha kugera ku nzozi zawe.

Abantu benshi tuzi bakoze ibintu by’agatangaza ku isi bahuriza ku kuba ari abantu bakunda gusoma. Ushobora gusoma ibitabo ibyo ari byo byose kandi muri iki gihe kubona ibitabo biroroshye kuko hari n’ibyo wasomera ku ikoranabuhanga ku buntu.

2) Kwita ku buzima bwawe ni ingenzi

Nta muntu ushobora kugera ku iterambere adafite ubuzima bwiza. Kugira ubuzima bwiza niyo ntangiriro yo kugera ku nzozi zawe. Inama dutanga ni uko buri muntu wese agomba gukurikirana no kwita ku buzima bwe. Ibyo wakora kugira ngo ugire ubuzima bwiza ni ukurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri no gukurikirana ubuzima bwawe kwa muganga.

3) Kwigira ku bandi bantu

Mu buzima bwacu tugira abandi bantu dufata nk’icyitegererezo. Icyitegererezo cyawe ashobora kuba ari umubyeyi wawe, inshuti yawe, umuyobozi wawe cyangwa n’undi muntu wese ushobora gufatiraho urugero rwiza.

Mu gihe ufite uwo muntu, ugomba kumwigiraho kandi ukagerageza kurangwa n’ibikorwa cyangwa imyitwarire yamufashije kugera ku bikorwa byatumye umufata nk’icyitegererezo. Ibi kandi bijyana no kugisha inama no kugira abantu uhora wigiraho cyangwa bakwigisha mu buzima bwawe bwa buri munsi. Aba nibo dukunda kwita mu cyongereza “mentors”. Niba ushaka kugera ku nzozi zawe ugomba kugira “mentor”. Ni ukuvuga umuntu wigiraho kandi ukugira inama.

4) Kora gahunda y’umunsi

Burya si byiza ko uryama utazi ibyo uzakora ejo. Niba ushaka kugera ku nzozi zawe, ugomba guhora ukora gahunda y’umunsi kandi ukayikora nibura mu ijoro ribanziriza umunsi ukurikiyeho. Ibi ushobora kumva ari ikintu gito cyangwa cyoroshye, ariko ni ikintu gikomeye gishobora kuzana impinduka mu buzima bwawe.

Niba ushaka kugera ku nzozi zawe, jya ukora gahunda ya buri munsi. Kugira gahunda y’umunsi binajyana no kugira gahunda y’icyumweru, iy’ukwezi, iy’umwaka cyangwa n’igihe kirekire. Nk’ubu uwakubazo ngo: “Urumva mu myaka 5 iri imbere uzaba umeze ute? ukora iki?….” ufite icyo wamusubiza?

Kugira gahunda n’icyerekezo ni ingezi cyane ku muntu ushaka gutera imbere no kugera ku nzozi ze.

Imyitwarire yagufasha kugera ku nzozi zawe

5) Shyira mu bikorwa ibitekerezo byawe (take action)

Iki ni ikintu gikomeye cyane. Hari abantu benshi bagira ibitekerezo byiza bigamije kubageze ku nzozi zabo ariko ugasanga batabishyira mu bikorwa. Ni byiza ko niba watekereje ikintu kitarangirira mu kugitekereza gusa. Ukwiye kugishyira mu bikorwa.

Kudashyira ibitekerezo byawe mu bikorwa bishobora gutuma nta kintu na kimwe ugeraho mu buzima bwawe kandi wenda icyo gitekerezo cyawe nta n’undi muntu wigeze ukigira. Mu gihe rero watekereje ikintu, cyaba ari icyemezo ugomba gufata, waba ari umushinga ugomba gutangira cyangwa ikindi gitekerezo icyo ari cyo cyose, tinyuka ugishyire mu bikorwa.

Muri iyi nyandiko twagaragaje imyitwarire yadufasha kugera ku nzozi zacu ariyo: gusoma buri munsi, kwita ku buzima bwacu, kwigira ku bandi bantu, gukora gahunda y’umunsi no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byacu.

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Telefone: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

One thought on “Imyitwarire yagufasha kugera ku nzozi zawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!