Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abakandida bigenga bifuza kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye arimo ay’ubumenyi rusange n’ay’imyuga n’ubumenyingiro muri uyu mwaka wa 2023, ko igikorwa cyo kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga (online registration) cyatangiye kuva ku itariki ya 01/04/2023 kikazarangira ku itariki ya 15/05/2023.
Uko kwiyandikisha bikorwa n’ibisabwa umukandida wigenga kugira ngo yiyandikishe mwabisanga ku rubuga rwa NESA ari rwo: www.nesa.gov.rw
KANDA HANO UBONE AMABWIRIZA N’IBISABWA